Gahunda y’uruganda rw’Abadage yo gutangira guuteranyiriza imodoka mu Rwanda ngo igeze mu byiciro bya nyuma nk’uko bitangazwa na Thomas Schäfer ukuriye uru ruganda muri Afurika y’Epfo.
Uyu mugabo wari witabiriye umuhango wo Kwita Izina mu mpera z’icyumweru gishize yabwiye umunyamakuru wacu bateganya kutangira mu mpera z’uyu mwaka kandi ngo bakurikije isoko babonye mu Rwanda bakazajya bakora imodoka 1000 ku mwaka.
Schäfer yagize ati “Turashaka gutangira gake. Urebye tuzatangirira ku modoka nk’igihumbi kubera ko tumvise ko isoko ry’ino risaba imodoka hagati ya 2000 na 3000 ku mwaka. Nibyo koko ntizihagije kuri ubu, ariko tuzakora ibishoboka dukore nk’uruganda ruhanganye n’imodoka zinjizwa mu gihugu.”
Thomas Schäfer ukuriye Volkswagen muri Afurika y’Epfo ubwo yitabiraga Kwita Izina 2017 (Ifoto/Village Urugwiro)
Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, nibwo hashyizwe umukono ku masezerano hagati ya Volkswagen n’u Rwanda nyuma y’aho VW itangira inyigo aho Schäfer avuga ko iyo nyigo yagaragaje ko bishoboka.
Yagize ati “Ni inzira itoroshye isaba ibintu byinshi ariko ubu turi kuyisoza kandi iragaragaza ko bishoboka, ari yo mpamvu twiteguye gutangira. Tuzatangira gukorera imodoka i Kigali.”
Schäfer akomeza agira ati “Turatekereza gutangira mu mpera z’uyu mwaka cyangwa se mu ntangiriro z’umwaka utaha. Ibisigaye bizadutwara amezi make.”
Ngo izi modoka bazajya bateranyiriza mu Rwanda kandi zizaba ari izitangiza ibidukikije.
Ubwoko bw’imodoka Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda