• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

You are at :Home»IMIKINO»Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 18 Feb 2017 IMIKINO

Nkurunziza Gustave uherutse gutorerwa kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ari mu maboko ya Polisi aho akurukiranyweho kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe na Ruswa ivugwa ko yabaye mu matora aheruka ya manda ya kabiri.

Nkurunziza Gusatave abaye uwagatatu utawe muri yombi na Polisi nyuma ya Hatumimana Christian wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ndetse n’umubitsi Uwera Jeannette nabo bakurikiranyweho kunyereza umutungo na Ruswa.

Amakuru yifungwa rya Nkurunziza Gustave yamenyekanye muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017, bivugwa ko yatawe muri yombi kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu taliki 17 Gashyantare akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Nkurunziza Gustave

Ibi bibaye nyuma y’amatora ya komite aheruka, amakuru yahise acicikana akimara kuba harimo n’uko abatowe barimo Nkurunziza Gusatave baba barakoresheje amafaranga mugutanga ruswa, igahabwa abagize inteko itora kandi ngo iyi ruswa ikaba yaratanzwe hakoreshejwe inkunga ya Comite Olympique ingana na Miliyoni 12 yari yahawe ishyirahamwe (FRVB) mu kwiteza imbere.

Amakuru avuga ko hari amafaranga angana na Miliyoni 2,200 yakuwe kuri konte ya FRVB yishyuye The Mirror hotel na Miliyoni imwe yishyuwe Hotel Heroes Corner nyamara nta serivisi zazo zakoreshejwe n’iri shyirahamwe.

Aya makuru avuga ko ku bwumvikane na hotel zohererejwe amafaranga, aya mafaranga yaba yarashubijwe aba bayobozi ba FRVB bakurikiranwe na Polisi, ari nayo bikekwa ko yakoreshejwe mu guha ruswa abari bagize inteko itora ngo batore umukandida babwiwe.

Biravugwa ko ariya yo muri volley ngo ni agatsiko kayobowe na Bayigamba Robert kayanyanyagije kugirango bashyigikire Gustave, natorwa nawe azashyigikire Robert Bayigamba mukwezi kwa Gatatu.. Kandi Bayigamba ajyaho muri 2013 ni Gustave wabigizemo uruhare runini akoresha ubu buryo ( les memes pratiques ) bwo kumugurira amajwi mu ma fedelation.

Ibi bintu byo kugura amajwi bisanzwe bikorwa muri sport kandi biri mu bituma idatera imbere.

Leandre Karekezi

Nyuma yo gutsinda kwa Nkurunziza Gusatave, abantu benshi bibajije ukuntu uriya yatsinda Leandre Karekezi wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Volleyball yaje kubona amajwi icyenda yonyine, wakinnye volley muri equipe nationale, akubaka za gymnase i Gisagara, agakora za tour de Gisagara z’amagare n’ibindi byinshi.

Cyiza D.

2017-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali

Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Amakipe ya Ntagengwa na Gatsinzi ndetse n’iya Munezero na Benita begukanye irushanwa rya Beach Volleybal

Amakipe ya Ntagengwa na Gatsinzi ndetse n’iya Munezero na Benita begukanye irushanwa rya Beach Volleybal

Ubwanditsi 05 Nov 2024
Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 05 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika
ITOHOZA

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI
Amakuru

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Ubwanditsi 15 Jan 2022
Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano
POLITIKI

Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano

Ubwanditsi 16 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru