• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 18 Feb 2017 IMIKINO

Nkurunziza Gustave uherutse gutorerwa kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ari mu maboko ya Polisi aho akurukiranyweho kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe na Ruswa ivugwa ko yabaye mu matora aheruka ya manda ya kabiri.

Nkurunziza Gusatave abaye uwagatatu utawe muri yombi na Polisi nyuma ya Hatumimana Christian wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ndetse n’umubitsi Uwera Jeannette nabo bakurikiranyweho kunyereza umutungo na Ruswa.

Amakuru yifungwa rya Nkurunziza Gustave yamenyekanye muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017, bivugwa ko yatawe muri yombi kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu taliki 17 Gashyantare akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Nkurunziza Gustave

Ibi bibaye nyuma y’amatora ya komite aheruka, amakuru yahise acicikana akimara kuba harimo n’uko abatowe barimo Nkurunziza Gusatave baba barakoresheje amafaranga mugutanga ruswa, igahabwa abagize inteko itora kandi ngo iyi ruswa ikaba yaratanzwe hakoreshejwe inkunga ya Comite Olympique ingana na Miliyoni 12 yari yahawe ishyirahamwe (FRVB) mu kwiteza imbere.

Amakuru avuga ko hari amafaranga angana na Miliyoni 2,200 yakuwe kuri konte ya FRVB yishyuye The Mirror hotel na Miliyoni imwe yishyuwe Hotel Heroes Corner nyamara nta serivisi zazo zakoreshejwe n’iri shyirahamwe.

Aya makuru avuga ko ku bwumvikane na hotel zohererejwe amafaranga, aya mafaranga yaba yarashubijwe aba bayobozi ba FRVB bakurikiranwe na Polisi, ari nayo bikekwa ko yakoreshejwe mu guha ruswa abari bagize inteko itora ngo batore umukandida babwiwe.

Biravugwa ko ariya yo muri volley ngo ni agatsiko kayobowe na Bayigamba Robert kayanyanyagije kugirango bashyigikire Gustave, natorwa nawe azashyigikire Robert Bayigamba mukwezi kwa Gatatu.. Kandi Bayigamba ajyaho muri 2013 ni Gustave wabigizemo uruhare runini akoresha ubu buryo ( les memes pratiques ) bwo kumugurira amajwi mu ma fedelation.

Ibi bintu byo kugura amajwi bisanzwe bikorwa muri sport kandi biri mu bituma idatera imbere.

Leandre Karekezi

Nyuma yo gutsinda kwa Nkurunziza Gusatave, abantu benshi bibajije ukuntu uriya yatsinda Leandre Karekezi wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Volleyball yaje kubona amajwi icyenda yonyine, wakinnye volley muri equipe nationale, akubaka za gymnase i Gisagara, agakora za tour de Gisagara z’amagare n’ibindi byinshi.

Cyiza D.

2017-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20

U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20

RUSHYASHYA 09 May 2026
Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Ubwanditsi 27 Sep 2021
FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

Ubwanditsi 11 Jan 2022
Meddy Yishimiye bikomeye n’impano yahawe na Miss Kate Bashabe

Meddy Yishimiye bikomeye n’impano yahawe na Miss Kate Bashabe

Ubwanditsi 07 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”
INKURU NYAMUKURU

RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

Ubwanditsi 08 Mar 2020
Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu
Mu Rwanda

Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi
Mu Rwanda

Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Ubwanditsi 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru