Ejo naganiraga n’umuntu uzi neza ibyo muri Uganda, wabayeyo uzi iby’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, akaba akunze gusoma inkuru za Rushyashya zikamuryohera, agira ati : Mwebwe ntimuzi uby’aba baturanyi, ati twe twabanye nabo turamuzi, ushobora kugirango ni abantu beza ariko ni abantu bafite uburyarya bwinshi, amayeri, ishyari, ubusambo, uburiganya, guteranya, ubugambanyi n’ibindi byinshi.
Ati: wari uziko ibyo gutera gatarina ariyo i bugande bizwi nka ”Kondo” byatangiriye Uganda mu ntambara yatangijwe na Museveni ahirika k’ubutegetsi Obote. Iyi Kond mu Rwanda mbere ya jenoside muri za 85-90 bayitaga gutera “Gatarina”. Ati : ubu ni uburyo bwo kwiba Museveni na bagenzi be bakoresheje mu ntambara yo gukuraho ubutegetsi bwa Obote na Idi Amin Dada, kuva muri za 81-86, icyo gihe bari mu ishyamba bavaga Tanzania, bakinjira muri Uganda rwihishwa bakamena inzugi z’abaturage bakoresheje ikibuye kinini bashyize mu igunira, barangiza bakakizunguza, bakagihonda k’urugi rukagwa imbere, bakinjira bagasahura imyaka, udufaranga n’ibindi basangaga hafi aho.
Ibi nibyo bita mu kigande Kondo, ikaba intwaro ikomeye Museveni yarwanishije mu gu sabota leta barwanaga. Ariko na nyuma y’urugamba iyo ntwaro yakomeje gukoreshwa n’abajura kabuhariwe muri Uganda, bakiba iby’abaturage.
Ntagitangaza rero kirimo kumva Museveni n’umuryango we biba ama Banki muri Uganda, bagatwara amafaranga y’abaturage.
Reba inkuru bijyanye:
Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu – https://rushyashya.net/2018/12/04/uganda-justine-bagyenda-mu-mazi-abira-nyuma-yo-kubangamira-igurishwa-rya-crane-bank-museveni-yari-afitemo-inyungu/
Ibi Museveni siwe ubyikorera gusa, ahubwo afite agatsiko yagize inkoramutima kamufasha mu kuyogoza igihugu ndetse no kubangamira ubusugire bw’ibihugu bituranyi.
Urugero rwabo akorana nabo twavuga muri Kampala, ni igihe abaturage benshi bamenyaga Rujugiro ubwo ikinyamakuru cyo muri Uganda cyatangazaga ko yasinye amasezerano y’ubucuruzi na murumuna wa Museveni, Gen. Saleh Akandwanaho, abarirwa muri miliyoni z’amadolari.
Muri ayo masezerano, Gen. Saleh yahawe imigabane mu ruganda rw’itabi rwa Rujugiro ingana na 15%, na we amwemerera kurinda imari ye muri icyo gihugu no mu Karere.
Bivugwa ko iyo Rujugiro ari muri Kampala arindwa kurusha abajenerali ba Uganda ndetse n’abahungu be bakarindwa gutyo. Iki ni imwe mu mpamvu muzi igaragaza uko inzego z’iperereza za Uganda (CMI), zabaye inzira yo gushaka abayoboke ba RNC muri Uganda.
Muri Afurika y’Epfo, igitabo cy’umunyamakuru ucukumbura, Jacques Pauw, yise “The President’s Keepers: Those Keeping Zuma in power and Out of Prison”, kivuga ku batumaga Perezida Zuma atava ku butegetsi ntanafungwe nyamara ahora ashinjwa ibyaha birimo ruswa ku ka rubanda, gihishura byinshi ku bikorwa bya Rujugiro.
Uyu Pauw ashyira Rujugiro mu gatsiko ka ’“abicanyi, abacuruzi b’intwaro n’amabandi ruharwa”, yatumye Afurika y’Epfo iba mu “bihugu bitanu ku Isi bifite ibibazo bikomeye mu bucuruzi bw’itabi butemewe”.
Iyi magendu y’itabi ryacuruzwaga na Rujugiro igereranywa na zahabu nshya yari ikomeje kuzamura inyungu ku 1000% y’ubu bucuruzi bumaze kuba ihuriro ry’abanyabyaha.
Muri iki gitabo avuga ko ingaruka z’iyo magendu ari uruhuri, kuko uretse gusubiza inyuma igihugu mu bijyanye n’imisoro harimo no kuba indiri y’ibyaha nk’iyezandonke, magendu, no gutiza umurindi ubucuruzi bw’abantu n’ubw’ibiyobyabwenge.
Mu gitabo cye Pauw yakomeje agira ati “Magendu mu itabi ihombya guverinoma miliyari eshatu z’ama-rand kubera kunyereza imisoro, iyezandonke na ruswa.”
Mu iperereza ryakorwaga kuri magendu y’iyo “zahabu yirabura”yari ikomeje guha isura mbi Afurika y’Epfo, Rujugiro yisanze yafatiwe i Londres ku busabe bw’Ubushinjacyaha muri Afurika y’Epfo.
Mu 2007, Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro muri iki gihugu cyahagaritse ibikorwa by’uruganda rw’itabi rwa Rujugiro muri Wilsonia kubera magendu ya miliyoni 7.4 z’amadolari. Yaregwaga n’ibirego 25 byo kutishyura imisoro, 25 byo kohereza hanze ibicuruzwa bitanyuze muri za gasutamo, bitandatu birebana no kutishyura umusoro ku nyungu na kimwe cyo gukora ubucuruzi hadakurikijwe amategeko.
Muri Nigeria Rujugiro yatetseyo imitwe, muri iki gihugu na ho Rujugiro yanyereje amafaranga menshi hagendewe ku mahirwe ubuyobozi bwamuhaye ngo ikigo cye Leaf Tobacco Company gikurirweho 60% by’imisoro mu kwinjizayo amasegereti n’ibindi bikoresho nkenerwa kugira ngo ahatangize uruganda, mu gihe cy’imyaka itatu.
Mu buryo bufifitse, hashize imyaka itandatu, ikigo cye cyari kitaratangira gukorera amatabi muri Nigeria ariko kikigendera kuri ya mahirwe cyahawe.
Uwo niwe mugabo ukomeje kuba inyuma y’imigambi igamije kwangisha amahanga u Rwanda, ruharwa mu kwigwizaho imitungo mu manyanga, wibwira ko amafaranga ye ashobora kugera aho ahindura n’ubutegetsi.
Imigambi ya Rujugiro igamije guharabika no kwigwizaho imbaraga zamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda isa n’iyagonze urukuta ku buryo ishobora kuzahera mu ndoto ubuziraherezo.
Rujugiro aheruka no gukurikiranwaho kunyereza imisoro mu Rwanda, kugeza ubwo inyubako ya UTC yari afitemo imigabane 97% yagurishijwe mu cyamunara kuri miliyari esheshatu, miliyoni 877 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda.
Si Rujugiro gusa bakorana n’umuryango wa Museveni kuko na bamwe mu bakomeye muri RNC barimo ba Kayumba Nyamwasa,Rugema Kayumba umenyereweho gushimuta abanyarwanda muri Uganda bakorana bya hafi. Uyu Rugema we Museveni yamwiyegereje kuva kera dore ko bafitanye isano, kuko umugore wa Rugema ni mwene wabo na Museveni, bigaragaza gukorana kwa hafi mu bikorwa byo kubangamira inyungu z’u Rwanda.
Museveni n’umuryango we bakomeje kuvugwaho gusahura imitungo ya leta ya Uganda kugeza naho baherutse kuvumburwa barabeshye imibare y’impunzi ziri muri Uganda, aho bari babeshye ko impunzi Uganda itunze ari miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane, UNHCR ibaruye isanga hiyongeraho ibihumbi Magana atatu by’impunzi bari batubuye ngo babone amafaranga UNHCR yari kuzajya itanga.
Uretse ibyo gutekinika imibare y’impunzi , Museveni aravugwaho urwango rukomeye afitiye abanyarwanda Urugero : Nyuma y’ijambo Perezida Museveni, yavugiye ahitwa Kalwana Mukarere Ka Gasanda, ahahoze ari muri Mubende mbere y’uko bayigabanyamo Kabiri, Museveni yavuzeko Abanyarwanda, Abarundi, Abakongomani, Abatanzania Aba Sudani Na Kenya bose abari Mubirombe bicukurwamo y’Amabuye yagaciro azwi nka zahabu ko ayo mabuye ari ubukungu bwa Uganda n’abanyagihugu b’abagande, avugako abanyamahanga bose bagomba kuva muribyo birombe bigakorwamo n’abanyagihugu.
Iryo jambo yari vuze tariki ya 30 Ugushyingo 2018, niho ikirombe cya Lubaali Mu karere ka Gasanda, higabyemo abasirikare n’abapolice ba Uganda batangira gufata abanyarwanda bose ngo bave mukirombe hakorwemo abanyagihugu, kugeza n’ubu abo banyarwanda bafashwe ntawe uzi irengero ryabo bamwe batangiye gushinjwa ubutasi.
katsibwenene
Ariko ubutiriganya rwose BURASA urabushoboye, hogowe abaturanyi bawe