• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Wari uzi ko gutera Gatarina [ Kondo] mu karere byatangiriye muri Uganda?

Wari uzi ko gutera Gatarina [ Kondo] mu karere byatangiriye muri Uganda?

Ubwanditsi 05 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ejo naganiraga n’umuntu uzi neza ibyo muri Uganda, wabayeyo uzi  iby’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, akaba akunze gusoma inkuru za Rushyashya zikamuryohera, agira ati : Mwebwe ntimuzi uby’aba baturanyi, ati twe twabanye nabo turamuzi, ushobora kugirango ni abantu beza ariko ni abantu bafite uburyarya bwinshi,  amayeri, ishyari, ubusambo, uburiganya, guteranya, ubugambanyi n’ibindi byinshi.

Ati: wari uziko ibyo gutera gatarina ariyo i bugande bizwi nka ”Kondo” byatangiriye Uganda mu ntambara yatangijwe na Museveni ahirika k’ubutegetsi Obote. Iyi Kond mu Rwanda mbere ya jenoside muri za 85-90 bayitaga gutera  “Gatarina”. Ati : ubu ni uburyo bwo kwiba  Museveni na bagenzi be bakoresheje mu ntambara yo gukuraho  ubutegetsi bwa Obote na Idi Amin Dada, kuva muri za 81-86, icyo gihe bari mu ishyamba bavaga Tanzania, bakinjira muri Uganda rwihishwa  bakamena inzugi z’abaturage bakoresheje ikibuye kinini bashyize mu igunira, barangiza bakakizunguza, bakagihonda k’urugi rukagwa imbere, bakinjira bagasahura imyaka, udufaranga n’ibindi basangaga hafi aho.

Ibi nibyo bita mu kigande Kondo, ikaba intwaro ikomeye Museveni yarwanishije mu gu sabota leta barwanaga. Ariko na nyuma y’urugamba iyo ntwaro yakomeje gukoreshwa n’abajura kabuhariwe muri Uganda, bakiba iby’abaturage.

Ntagitangaza rero kirimo kumva Museveni n’umuryango we biba ama Banki muri Uganda, bagatwara amafaranga y’abaturage.

Reba inkuru bijyanye:

Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu – https://rushyashya.net/2018/12/04/uganda-justine-bagyenda-mu-mazi-abira-nyuma-yo-kubangamira-igurishwa-rya-crane-bank-museveni-yari-afitemo-inyungu/

Ibi Museveni siwe ubyikorera gusa, ahubwo afite agatsiko yagize inkoramutima kamufasha mu kuyogoza igihugu ndetse no kubangamira ubusugire bw’ibihugu bituranyi.

Urugero rwabo akorana nabo twavuga  muri Kampala,  ni igihe abaturage benshi bamenyaga  Rujugiro ubwo ikinyamakuru cyo muri Uganda cyatangazaga ko yasinye amasezerano y’ubucuruzi na murumuna wa Museveni, Gen. Saleh Akandwanaho, abarirwa muri miliyoni z’amadolari.

Muri ayo masezerano, Gen. Saleh yahawe imigabane mu ruganda rw’itabi rwa Rujugiro ingana na 15%, na we amwemerera kurinda imari ye muri icyo gihugu no mu Karere.

Bivugwa ko iyo Rujugiro ari muri Kampala arindwa kurusha abajenerali ba Uganda ndetse n’abahungu be bakarindwa gutyo. Iki ni imwe mu mpamvu muzi igaragaza uko inzego z’iperereza za Uganda (CMI), zabaye inzira yo gushaka abayoboke ba RNC muri Uganda.

Muri Afurika y’Epfo, igitabo cy’umunyamakuru ucukumbura, Jacques Pauw, yise “The President’s Keepers: Those Keeping Zuma in power and Out of Prison”, kivuga ku batumaga Perezida Zuma atava ku butegetsi ntanafungwe nyamara ahora ashinjwa ibyaha birimo ruswa ku ka rubanda, gihishura byinshi ku bikorwa bya Rujugiro.

Uyu Pauw ashyira Rujugiro mu gatsiko ka ’“abicanyi, abacuruzi b’intwaro n’amabandi ruharwa”, yatumye Afurika y’Epfo iba mu “bihugu bitanu ku Isi bifite ibibazo bikomeye mu bucuruzi bw’itabi butemewe”.

Iyi magendu y’itabi  ryacuruzwaga na Rujugiro igereranywa na zahabu nshya  yari ikomeje kuzamura inyungu ku 1000% y’ubu bucuruzi bumaze kuba ihuriro ry’abanyabyaha.

Muri iki gitabo avuga ko ingaruka z’iyo magendu ari uruhuri, kuko uretse gusubiza inyuma igihugu mu bijyanye n’imisoro harimo no kuba indiri y’ibyaha nk’iyezandonke, magendu, no gutiza umurindi ubucuruzi bw’abantu n’ubw’ibiyobyabwenge.

Mu gitabo cye Pauw yakomeje agira ati “Magendu mu itabi ihombya guverinoma miliyari eshatu z’ama-rand kubera kunyereza imisoro, iyezandonke na ruswa.”

Mu iperereza ryakorwaga kuri magendu y’iyo “zahabu yirabura”yari ikomeje guha isura mbi Afurika y’Epfo, Rujugiro yisanze yafatiwe i Londres ku busabe bw’Ubushinjacyaha muri Afurika y’Epfo.

Mu 2007, Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro muri iki gihugu cyahagaritse ibikorwa by’uruganda rw’itabi rwa Rujugiro muri Wilsonia kubera magendu ya miliyoni 7.4 z’amadolari. Yaregwaga n’ibirego 25 byo kutishyura imisoro, 25 byo kohereza hanze ibicuruzwa bitanyuze muri za gasutamo, bitandatu birebana no kutishyura umusoro ku nyungu na kimwe cyo gukora ubucuruzi hadakurikijwe amategeko.

Muri Nigeria Rujugiro yatetseyo imitwe, muri iki gihugu na ho Rujugiro yanyereje amafaranga menshi hagendewe ku mahirwe ubuyobozi bwamuhaye ngo ikigo cye Leaf Tobacco Company gikurirweho 60% by’imisoro mu kwinjizayo amasegereti n’ibindi bikoresho nkenerwa kugira ngo ahatangize uruganda, mu gihe cy’imyaka itatu.

Mu buryo bufifitse, hashize imyaka itandatu, ikigo cye cyari kitaratangira gukorera amatabi muri Nigeria ariko kikigendera kuri ya mahirwe cyahawe.

Rujugiro Tribert

Uwo niwe mugabo ukomeje kuba inyuma y’imigambi igamije kwangisha amahanga u Rwanda, ruharwa mu kwigwizaho imitungo mu manyanga, wibwira ko amafaranga ye ashobora kugera aho ahindura n’ubutegetsi.

Imigambi ya Rujugiro igamije guharabika no kwigwizaho imbaraga zamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda isa n’iyagonze urukuta ku buryo ishobora kuzahera mu ndoto ubuziraherezo.

Rujugiro aheruka no gukurikiranwaho kunyereza imisoro mu Rwanda, kugeza ubwo inyubako ya UTC yari afitemo imigabane 97% yagurishijwe mu cyamunara kuri miliyari esheshatu, miliyoni 877 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Si Rujugiro gusa bakorana n’umuryango wa Museveni kuko na bamwe mu bakomeye muri RNC barimo ba Kayumba Nyamwasa,Rugema Kayumba umenyereweho gushimuta abanyarwanda muri Uganda bakorana bya hafi. Uyu Rugema we Museveni yamwiyegereje kuva kera dore ko bafitanye isano, kuko umugore wa Rugema ni mwene wabo na Museveni, bigaragaza gukorana kwa hafi mu bikorwa byo kubangamira inyungu z’u Rwanda.

Museveni n’umuryango we bakomeje kuvugwaho gusahura imitungo ya leta ya Uganda kugeza naho baherutse kuvumburwa barabeshye imibare y’impunzi ziri muri Uganda, aho bari babeshye ko impunzi Uganda itunze ari miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane, UNHCR ibaruye isanga hiyongeraho ibihumbi Magana atatu by’impunzi bari batubuye ngo babone amafaranga UNHCR yari kuzajya itanga.

Iyi nkambi ya Nakivale muri Uganda irimo impunzi zingahe koko ?

Uretse ibyo gutekinika imibare y’impunzi ,  Museveni aravugwaho  urwango rukomeye afitiye  abanyarwanda Urugero : Nyuma y’ijambo Perezida Museveni, yavugiye ahitwa Kalwana Mukarere Ka Gasanda, ahahoze ari muri Mubende mbere y’uko bayigabanyamo Kabiri,  Museveni yavuzeko Abanyarwanda, Abarundi, Abakongomani, Abatanzania Aba Sudani Na Kenya bose abari Mubirombe bicukurwamo  y’Amabuye yagaciro azwi nka zahabu ko ayo mabuye ari ubukungu bwa Uganda n’abanyagihugu b’abagande,  avugako abanyamahanga bose bagomba kuva muribyo birombe bigakorwamo n’abanyagihugu.

Iryo jambo yari vuze tariki ya  30 Ugushyingo 2018,  niho ikirombe cya Lubaali Mu karere ka Gasanda,  higabyemo abasirikare n’abapolice ba Uganda batangira gufata abanyarwanda bose ngo bave mukirombe hakorwemo abanyagihugu, kugeza n’ubu abo banyarwanda bafashwe ntawe uzi irengero ryabo bamwe batangiye gushinjwa ubutasi.

2018-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

Ubwanditsi 16 Dec 2025
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Ubwanditsi 06 Apr 2021
Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza

Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza

Ubwanditsi 15 May 2019

Igitekerezo kimwe

  1. katsibwenene
    December 5, 20183:02 pm -

    Ariko ubutiriganya rwose BURASA urabushoboye, hogowe abaturanyi bawe

    Subiza

Leave a Reply to katsibwenene Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]
IMIKINO

U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]

Ubwanditsi 24 Jan 2018
U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020
UBUKERARUGENDO

U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020

Ubwanditsi 07 Nov 2019
FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.
Amakuru

FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

Ubwanditsi 23 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru