Inkuru zo mu bigarasha muri iyi minsi zihariwe n’isubiranamo rikabije, gutukana ndetse no kwandagazanya, aha twavuga nka Nahimana Thomas na Ntagara ariko harimo n’ababuze umugati aha twavuga nka Frank Ntwali ufite ubukene buvuza ubuhuha
Mu minsi sihize ntiwari kuvuga umutwe w’iterabwoba wa RNC utavuze Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali uburyo bari baragize uyu mutwe w’iterabwoba ikiraro bakamiramo abantu bababeshya ngo batange imisanzu izakuraho ubutegetsi bwa FPR.
Kayumba Nyamwasa yaje gushwana na muramu Frank Ntwali bapfuye imisanzu, amakuru yizewe agera kuri Rushyashya aravuga ko Frank Ntwali nawe yashinze irye shyaka.
Iyi mitwe Ntwali ayize nyuma y’ubukene bukabije akaba asabiriza muri Afurika y’Epfo.
Abaherutse ku mubona muri Restora mubonye akunda kujyamo yitwa “The Coffee” iherereye ahitwa Centurion muri Afurika y’epfo, baravuga ko yananutse kuburyo aho kubona umubiri wibonera inzira z’amagufa, ngo umubonye, aba abonye inzara nyayo uko imera.
Muri iyo Restora umunsi umwe yabuze amafaranga yo kwishyura kuburyo yagendaga aterateranya uduceri ngo arebe ko twagwira ayo yagombaga kwishyura, kuburyo yatabawe n’umurundi wamubonye ko asebbye aramwongerera.
Tubibutse ko mukwezi kwa cyenda 2019 aribwo Frank Ntwali yumvikanye na muramu we Kayumba Nyamwasa bagambanira mugenzi wabo Ben Rutabana kugirango bikubire amadorali ibihumbi makumyabiri yagombaga guhabwa Ben Rutabana kugirango ajye gushinga umutwe witwaje intwaro. Mbere yuko Rutabana abura yari yarabwiye mushiki we Tabita Gwiza ko nagira ikibazo bazabaza Kayumba Nyamwasa kuko niwe bari bafitanye ibibazo.