Polisi y’Igihugu ivuga ko abakinnyi ba Rayon Sports Yannick Mukunzi na Rutanga Eric nta byaha bakurikiranweho. Ivuga ko bari bahamagajwe mu rwego rw’iperereza.
Urubuga rwa Twitter rwa Polisi y’Igihugu ruvuga ko ubu aba bakinnyi bamaze kurekurwa.
Polisi ivuga ko bitabye ubugenzacyaha ngo batange amakuru ku byaha umutoza wabo Olivier Karekezi akurikiranweho.
Ku wa 15 Ugushyingo, Karekezi Olivier yatawe muri yombi akurikiranweho ibyo byaha by’ikoranabuhanga.
Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege yavuze ko Karekezi yahamagajwe n’ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi (CID), kugira ngo abazwe ibyaha akekwaho.
Yagize ati “Hari ibyo akurikiranweho tutarashaka ko bisobanurwa cyane kubera impamvu z’iperereza rigitangira.”
Karekezi yaje mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka aturutse mu gihugu cya Suwedi, aho yari aje gutoza ikipe ya Rayons Sports nyuma y’aho uwari umutoza mukuru wayo, Masudi Djuma yeguye.
Karekezi azwi cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe y’Igihugu, akaba ari umwe mu bagejeje u Rwanda mu marushanwa y’igikombe cya Afurika CAN mu mwaka wa 2004, mu gihugu cya Tuniziya.
Biravugwa ko Karekezi akekwaho ibyaha byo kugambanira ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, aho ngo yagiye ahererekanya ubutumwa bwari bugamije kuyigambanira kugira ngo itazabona itike yo kwerekeza muri Maroc mu mikino ya CHAN.
Inkuru y’itabwa muri yombi kwa Yannick na Rutanga yari yasakaye hose, aho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwasabye abakunzi bayo kwitonda bakirinda kwivanga mu byo inzego z’umutekano ziri gukora.
Ubu buyobozi kandi bwanandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA burisaba ko kubera ko abo bakinnyi bari bari mu maboko ya polisi ndetse n’umutoza imikino ari bafite guhera kuri uyu wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 10 Ukuboza yakwimurwa,
Mu ibaruwa isubiza, FERWAFA yemereye Rayon Sports ko iyo mikino yimuwe, aho ngo bazabamenyesha igihe izasubukurirwa.
Ikipe ya Rayons Sport kandi mu mezi ashize yapfushije umuzamu wayo wungirije n’umutoza wayo wungirije Ndikumana Katauti wapfuye mu cyumweru gishize mu buryo butunguranye.