Nk’uko byatangajwe na Okello ORYEM, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Perezida w’icyo gihugu Kaguta Yoweri Museveni arifuza inama y’igitaraganya y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’afrika y’ Uburasirazuba, ngo kugirango barebe icyo bafasha Ethiopia, bityo intambara hagati y’ingabo za Leta y’icyo gihugu n’abarwanyi ba TPLF ihagarare. N’ubwo bagenzi be bamwumvira bakitabira iyo nama, ariko se Museveni yaba ajyanyemo irihe jambo?
Abumvise icyifuzo cya Perezida Museveni bibajije ingano y’icyizere afitiwe mu karere no ku rwego mpuzamahanga, ku buryo bagenzi be bazaha ibitekerezo bye gufasha abanya Ethiopia kubona igisubizo cy’ibibazo barimo, mu gihe ari imvano y’ibibazo mu gihugu cye no mu karere kose.
Urugero abasesenguzi batanga, ni uko Perezida Museveni nawe ubwe yugarijwe n’ibibazo bya politiki biri muri Uganda, bishingiye ahanini ku kugundira ubutegetsi, igitugu na ruswa bikabije, byamuteranyije n’abaturage be ndetse n’ibihugu byahoze ari inshuti za Uganda.
Abanya Uganda barashinja Museveni guhindura igihugu cyabo akarima k’umuryango we, ku buryo ukigaraguza agati uko ubyifuza. Muri byinshi Abagande batishimiye, harimo kuba Museveni yasimbukishije inzego nyinshi mu gisirikari umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, akamugira Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka kandi mu by’ukuri nta bushobozi abifitiye.
Ikigamijwe ni ukugirango Muhoozi abungabunge imitungo umuryango wa Museveni n’agatsiko ko mu ishyaka NRM bigwijeho, ariko cyane cyane umugambi wa Museveni ni ugutegura umuhungu we ngo azamusimbure ku mwanya wa Perezida wa Uganda.
Nimwibaze umuperezida ufata umugore we akamugira Ministiri! Ibi byo kwikubira umutungo w’igihugu kandi ubwo biraba mu gihe abapolisi ba Uganda binubira bikomeye gutuzwa mu macumbi ameze nk’imisarani, adakwiye abantu bashinzwe umutekano w’abanyagihugu. Abaturage bavuga ko gufatwa nabi ariho abo bapolisi bakura kwitwara nk’ibyihebe, barya ruswa, banahohotera abaturage.
Ikindi gituma ababikurikiranira hafi basanga Perezida Museveni atakiri mu bavuga rikumvikana, ni uruhare rwe mu gutobera ibihugu bituranye na Uganda. Aha naho ingero zirivugira.
1. Hari imyitwarire ya Museveni mu gufasha imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugirira nabi Abanyarwanda baba cyangwa batemberera muri Uganda. Iki ni kimwe mu bituma uyu mukambwe ushaje nabi nta jambo akwiye mu kunga abaturage bo mu bindi bihugu, mu gihe yajujubire abaturanyi.
2. Uganda ni umufatanyabikorwa ukomeye wa ADF, umutwe w’iterabwoba ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibimenyetso bifatika bigaragaza ko murumuna wa Museveni, Salim Saleh, akorana ubucuruzi na ADF, amafaranga bishyurana akanyuzwa mu mabanki yo muri Uganda, umuryango wa Museveni ufitemo imigabane.
3. Ubu Kenya na Uganda birarebana ay’ingwe kubera Museveni ushaka kwivanga mu matora ateganyijwe muri Kenya umwaka utaha. Mu minsi ishize inzego z’umutekano muri Kenya zatagiriye Visi-Perezida w’icyo gihugu, William Ruto, washakaga kujya muri Uganda kubonana na Museveni, bagategura imigambi abayobozi ba Kenya batahuye ko yari mibisha. Ibyo kuvangira Kenya biherutse no kwemezwa n’umunyapolitiki ukomeye muri Uganda, Bobi Wine, wanahanganye na Museveni mu matora aheruka , mu kwezi gushize akaba yarasabye ku mugaragaro abaturage ba Kenya kwanga ko Museveni abagenera uko bayobora igihugu cyabo, nk’uko yabigerageje ku Rwanda bikamunanira.
Nguwo rero Yoweri K. Museveni uvuga ko yatanga umusanzu mu gufasha Ethiopia kuva mu bibazo by’intambara irimo, mu gihe nawe ubwe yakaniwe kurangiza ikibazo kimaze imyaka n’imyaniko hagati ye na LRA ya Joseph KONY. Nguko uko Perezida Museveni ashaka gusiga ibiseke bye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi!