• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza

Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza

Editorial 10 May 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ya Zambia igomba gukina n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, yageze i Kigali itari kumwe na rutahizamu Mwiya Malumo ukinira Wigan Athletic mu Bwongereza utarabona ibyangombwa.

Amavubi atozwa na Mashami Vincent yasezereye Kenya mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, agomba kwisobanura na Zambia ifite igikombe giheruka ku wa 12 Gicurasi 2018 saa 15h30 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Zambia yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 9 Gicurasi, izanye n’abakinnyi bayobowe n’umutoza Charles Bwale usanzwe anungirije mu ikipe y’igihugu nkuru ‘Chipolopolo’. Yanazanye na Wedson Nyirenda utoza Chipolopolo kugira ngo azunganire mugenzi we aho bikenewe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ribicishije ku rubuga rwaryo, ryatangaje ko iyi kipe yaje itari kumwe n’abakinnyi bayo babiri bakina mu Bwongereza, barimo rutahizamu Mwiya Malumo wa Wigan Athletic mu cyiciro cya kabiri na Lifumpa Yande Mwandwe ukina hagati mu kibuga muri Shrewsbury Town kuko bagize ibibazo by’ibyangombwa ariko bakaba bashobora kuzaza nyuma.

Ingimbi za Zambia zirakora imyitozo ya mbere i Kigali kuri uyu wa Gatatu saa 16h00 ku kibuga cya Ferwafa i Remera.

Iyi kipe ya ZAmbia yacumbikiwe muri Mirror Hotel.

Urutonde rw’abakinnyi 18 Zambia yazanye n’amakipe bakinamo

Abanyezamu: Prince Bwalya (Green Buffaloes), Flobby Mashakalati (Circuit City)

Ba myugariro: Benson Kolala (Nchanga Rangers), Jonathan Kapelembe (Romeki FC), Kingsley Hakwiya (Dream Factory), Christopher Katongo (Kasama United), Justin Mwanza (Young Nkana)

Abakina hagati: Obino Chisala (Happy Hearts), Muma Mumba (Green Eagles),Prince Mumba (Kabwe Warriors), Thomas Zulu (Kafue Celtic), Chanda Mukuka (Gomes), Albert Kangwanda (Red Arrows)

Ba rutahizamu: James Chilimina (Chirundu FC), Paul Mwachisema (Kafue Celtic), Lameck Banda (Zesco United), Martin Njobvu (Nchanga Rangers), Francisco Mwepu (Kafue Celtic).

Abakinnyi ba Zambia U20 baje i Kigali

Ikipe y’igihugu ya Zambia U20 iyobowe na Charles Bwale usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu nkuru ‘Chipolopolo’

Rutahizamu Mwiya Malumo wa Wigan Athletic mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza ntiyazanye mu Rwanda na bagenzi be ba Zambia U20 kubera ibyangombwa

2018-05-10
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Editorial 16 Jan 2022
Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Editorial 27 May 2021
Umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup

Umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup

Editorial 13 Oct 2022
Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 10 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro
HIRYA NO HINO

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Editorial 15 Sep 2019
Rayon yakiriwe neza nubwo yagize urugendo rubi
IMIKINO

Rayon yakiriwe neza nubwo yagize urugendo rubi

Editorial 26 Sep 2018
Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC
INKURU NYAMUKURU

Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Editorial 10 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru