Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ya Zambia igomba gukina n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, yageze i Kigali itari kumwe na rutahizamu Mwiya Malumo ukinira Wigan Athletic mu Bwongereza utarabona ibyangombwa.
Amavubi atozwa na Mashami Vincent yasezereye Kenya mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, agomba kwisobanura na Zambia ifite igikombe giheruka ku wa 12 Gicurasi 2018 saa 15h30 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya Zambia yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 9 Gicurasi, izanye n’abakinnyi bayobowe n’umutoza Charles Bwale usanzwe anungirije mu ikipe y’igihugu nkuru ‘Chipolopolo’. Yanazanye na Wedson Nyirenda utoza Chipolopolo kugira ngo azunganire mugenzi we aho bikenewe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ribicishije ku rubuga rwaryo, ryatangaje ko iyi kipe yaje itari kumwe n’abakinnyi bayo babiri bakina mu Bwongereza, barimo rutahizamu Mwiya Malumo wa Wigan Athletic mu cyiciro cya kabiri na Lifumpa Yande Mwandwe ukina hagati mu kibuga muri Shrewsbury Town kuko bagize ibibazo by’ibyangombwa ariko bakaba bashobora kuzaza nyuma.
Ingimbi za Zambia zirakora imyitozo ya mbere i Kigali kuri uyu wa Gatatu saa 16h00 ku kibuga cya Ferwafa i Remera.
Iyi kipe ya ZAmbia yacumbikiwe muri Mirror Hotel.
Urutonde rw’abakinnyi 18 Zambia yazanye n’amakipe bakinamo
Abanyezamu: Prince Bwalya (Green Buffaloes), Flobby Mashakalati (Circuit City)
Ba myugariro: Benson Kolala (Nchanga Rangers), Jonathan Kapelembe (Romeki FC), Kingsley Hakwiya (Dream Factory), Christopher Katongo (Kasama United), Justin Mwanza (Young Nkana)
Abakina hagati: Obino Chisala (Happy Hearts), Muma Mumba (Green Eagles),Prince Mumba (Kabwe Warriors), Thomas Zulu (Kafue Celtic), Chanda Mukuka (Gomes), Albert Kangwanda (Red Arrows)
Ba rutahizamu: James Chilimina (Chirundu FC), Paul Mwachisema (Kafue Celtic), Lameck Banda (Zesco United), Martin Njobvu (Nchanga Rangers), Francisco Mwepu (Kafue Celtic).