• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Editorial 16 Sep 2016 Mu Rwanda

Isiraheli ni igihugu gifite amateka akomeye cyane ku bemera Imana n’abatayemera kuko aricyo gihugu Imana yatoranyije ngo ikigire icyitegererezo cy’Imibanire y’umuntu n’Imana ndetse n’imibanire y’ishyanga n’Imana nkuko tubisanga mu Gutegeka kwa Kabiri 7:6-8.

Wakwibaza uti kuki Imana yatoranyije Isiraheli? Byatewe n’isezerano yari yarahaye Aburahamu mu Itangiriro 12:3 ko nayumvira izamuha umugisha Kandi ikamugira ishyanga rikomeye, umuhesheje umugisha akawuhabwa n’umuvumye akavumwa.

Ibyo Imana yamubwiye rero yarabisohoje nyuma yuko nawe ayumviye akemera no gutanga umwana we w’ikinege, Isirayeli yaje guhinduka ishyanga rikomeye nyuma yo kuva mu buretwa bamazemo imyaka 430 muri Egiputa.

Abantu benshi babayeho bakomeye bavugwa muri Bibiliya niho bakomokaga, aha twavuga nka Aburahamu, Nowa, Mose, Yosuwa, Dawidi, Salomo, Daniel, Samusoni, Eliya, Elisha, Meshaki, Shadrak na Abedinego, Petero, Pawulo n’abandi benshi tutarondora ngo turangize.

Byabaye agahebuzo kuko Yesu Kristo ariho yakomotse, avukirayo, akurirayo, akorerayo imirimo ikomeye cyane ndetse anapfirayo, azukirayo nyuma y’iminsi itatu bamubambye ku musaraba.

Ayo mateka tuvuze yose n’andi tutavuze yanditse muri Bibiliya, iyo ugezeyo ubirebesha amaso yawe ukarushaho kwemera ko ibivugwa koko byabaye. Ku bagezeyo batubwira ko Kwizera kwabo kwiyongereye, bongera gukunda Imana cyane, bahabwa imigisha ndetse no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana kwabo kuriyongera kuko ibyo basomaga babibayemo.

Iyo rero ujyanyeyo n’abasanzwe bafite ubumenyi muri Bibiliya biragufasha cyane kuko bahuza amateka na Bibiliya n’ibihe maze ukarushaho kunguka ubumenyi no gukura mu mutwe no mu mwuka.

Nkuko rero mumaze kubimenyera Authentic Word Ministries na Zion Temple biyobowe n’Intumwa Dr. Paul Gitwaza bakora ingendo za gihanuzi (Authentic Phophetic Tour) ebyiri buri mwaka muri Isirayeli, mu kwa gatatu no mu kwa cyenda Apotre Gitwaza ayoboka abantu bifuza kujyayo akajyana nabo bakamarayo iminsi 10 batembera ahantu h’amateka hatandukanye anabasobanurira ibyaho anabihuza n’ibihe turimo abantu bagataha ubuzima bwabo buhindutse kandi bahawe umugisha.

-4077.jpg

-4078.jpg

Imva ya Yesu hamwe mu hakunda gusurwa cyane.

-4076.jpg

Ku rukuta rwa Salomo aho benshi basengera bagasubizwa.

-4075.jpg

Urugendo rero rw’ubutaha ni taliki ya 22/9 kugeza 1/10/2016, iyo ushaka kujyayo wishyura ibihumbi bibiri by’amadorali ya Amerika (2000$) gusa hakavamo itike y’indege yo kugenda no kugaruka, gusura ahantu 50 muri Isiraheli, iminsi 10 muri Hoteli y’inyenyeri enye n’eshanu, amafunguro ya mu gitondo, saa Sita na nijoro iminsi 10, transport yo gusura ahantu hose hazasurwa ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima muri urwo rugendo rw’iminsi 10.

Kwiyandikisha bikorwa amezi abiri mbere yuko urugendo ruba, Abashaka ibisobanuro birenzeho no kwiyandikisha dore ko byanatangiye bahamagara aba bantu bakurikira:
Mu Rwanda:

Pasteur Barbara Umuhoza: 0788594930
Email : vastrosebarbara@gmail.com

I Burayi:
Bosco Kizito: +32488467969
Email: jpkizito2007@gmail.com

Amerika:
Pasteur Assumpta Bayingana:+1 (574) 300-5375
Email: assumptabayingana@yahoo.com

Canada:
Pasteur Emmanuel Hategekimana:+1-587-778-5728
Email: hategekimana88@gmail.com

Article by Claude Ndayishimiye

2016-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Editorial 24 May 2021
Burundi : Umunyarwanda Jacques Bihozagara  yaguye muri gereza ya Mpimba

Burundi : Umunyarwanda Jacques Bihozagara yaguye muri gereza ya Mpimba

Editorial 01 Apr 2016
Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Editorial 02 Mar 2017
FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump

FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump

Editorial 10 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi
INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Editorial 21 Jan 2020
Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)
INKURU NYAMUKURU

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)

Editorial 12 Apr 2018
Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.
Amakuru

Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Editorial 26 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru