Padiri Thomas Nahimana ni umuyobozi w’ Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr”. Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho.
Uyu mugabo amaze iminsi agundagurana no kuza mu Rwanda gukora Politiki y’amacakubiri, itahuka rye rikaba rigamije kwitegura guhatanira umwanya wa perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Kamena 2017.
Ese uyu mugabo yaba ari muntu ki ?
Uyu mupadiri wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Padiri Nahimana, Nkurunziza Venant na Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7
Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.
Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu muhezanguni Padiri Nahimana.
Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.
Kuya 25 /11/2016 we n’ itsinda rigizwe na Nahimana Thomas, Venant Nkurunziza, Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7 ( bivugwa ko yashatse gukoresha nk’itirufu mu gutera imbabazi) baheze muri Transit ya JKIA muri Kenya aho bari guteza akavuyo ngo babashe kujya mu Rwanda byanga bikunze.
Padiri Nahimana na Nkurunziza Venant ( abataripfana ) baryamye ku ntebe z’ikibuga cy’indege Nairobi.
Nyirabayazana w’ihagarikwa rya Padiri Nahimana ni uko yari afite Passport y’Ubufaransa yanakoresheje asaba visa y’ubukerarugendo ihuriweho hagati ya Uganda, Kenya n’u Rwanda yahawe na Ambassade ya Kenya mu Bufaransa.
Nguko uko Padiri yabujijwe n ’ubuyobozi bwa Kenya airways kwinjira mu ndege ijya mu Rwanda.
Ibi bikaba byarabaye nyuma y’amakuru inzego z’abinjira n’abasohoka muri kenya bamenyeye ko Padiri Nahimana ashaka kubaca murihumye akinjira mu Rwanda akoresheke ikibuga cyabo JKIA yitwaje ko aje mu bukerarugendo kandi yari amaze iminsi atangaza ko aje muri politiki mu Rwanda.
Nyuma y’umunsi umwe gusa bari muri Transit ya JKIA Padiri Nahimana yari yatangiye gushyamirana na Nahimana kubera icyizere yari yamuhaye cyamaze kuyoyoka.
Claire Nadine Kasinge yahisemo gusubira inyuma dore ko yarimo kotswa igitutu n’umugabowe ndetse n’amasade ya Canada ngo agarure umwana kuko umwana afite ubwenegihugu bwa Canada, mu busanzwe umugabo wa Kansinge ni umunyarwanda usanzwe ari umusilikare mu ngabo za leta ya Canada, ariko Kansinge yahisemo kugenda atamubwiye asiga umugabo muri Barracks, yirukankana n’ inshoreke ye Nahimana ngo bagiye gukora politiki mu Rwanda.
Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7
Nyuma aza guhura n’uruva gusenya asiga Nahimana mukaga asubira muri Canada aciye mu Bufaransa, Kansinge ni umwe mu bayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda bivugwako afitanye urukundo rw’ibanga na Thomas Nahimana. Kuri ubu Kansinge urugo rwe rurihafi gusenyuka kuko afitanye ibibazo n’umugabo kubera iyi mpamvu.
Amakuru avuga ko Kansinge akigera murugo umuriro watangiye kwaka umugabo we yamubujije kumwinjirira murugo arahukana ajya gucumbika mu nshuti ze zahafi kugeza n’ubu Kansinge ntaragaruka murugo cyane ko umugabowe atumva ibyo umugore abamo bya politiki irwanya igihugu cy’u Rwanda, avuga ko kiyobowe neza, amuregera inshuti guta urugo atamubwiye kuko Kansinge ajya kugenda umugabo we yari mukigo cya gisilikare mukazi ndetse akamurega n’ ubusambanyi we na Nahimana.
Ibiri mu mutwe wa Padiri Thomas Nahimana
Cyiza D.