• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari

2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari

Editorial 14 May 2018 IMIKINO

Ku mwaka wa kabiri muri Shampiyona y’u Bwongereza, Pep Guardiola yafashije Manchester City kwandika amateka benshi bumvaga ko atazigera akorwa n’ikipe iyo ariyo yose naho Umutoza Wenger wari umaze imyaka 22 muri Arsenal asezerwaho bwa nyuma nk’intwari.

Shampiyona ya 2017/2018 mu Bwongereza yasojwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi, abafana bamwe bababaye ko amakipe bihebeye yabatengushye uyu mwaka wose abandi bari mu bicu, bishimira umusaruro babonye muri rusange.

By’umwihariko abakunzi ba Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona, bageze ku munsi wa nyuma bitera ibirere bishimira igitego cya Gabriel Jesus cyatumye iba ikipe ya mbere ibonye amanota 100 mu mwaka umwe kuva Premier League yabaho.

Uretse aka gahigo, Manchester City yanditse andi mateka atandukanye arimo kuba ariyo kipe ya mbere yatsinze imikino myinshi mu mwaka umwe (32), kuba ariyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu mwaka (106), agahigo ko gutsinda imikino myinshi ikurikirana (18), kuba ari ubwa mbere ikipe itwaye igikombe irusha iya kabiri amanota 19 n’utundi.

Mu bafana basazwe n’agahinda uyu mwaka harimo aba Chelsea yegukanye igikombe cy’umwaka wabanje ubu bakaba batarabashije no kurangiza mu makipe ane azakina UEFA Champions League bakaba banasoje umwaka ku mukino wa nyuma banyagirwa na Newcastle United ibitego 3-0.

Amakipe nka Manchester United ya kabiri, Tottenham Hotspur na Liverpool zizaserukana na Manchester City mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi naho Chelsea, Arsenal na Burnley yatunguranye cyane ikarangiza ari iya karindwi zikazakina Europa League benshi bakunze kwita irushanwa ryo ku wa “Kane nyuma y’Urunana”.

Uyu mwaka usize amakipe atatu amanutse mu cyiciro cya kabiri ari Swansea City yari yazamutse mu 2011, Stoke City yari imazemo imyaka 10 ndetse na West Bromwich Albion F.C yari imazemo imyaka umunani.

2018 wabaye umwaka w’amateka kuri rutahizamu w’Umunyamisiri Mohamed Salah watsinze igitego cya 32 ku munsi wa nyuma gituma aca agahigo ka byinshi byari byaratsinzwe n’umukinnyi umwe mu mwaka kari gasangiwe na Alan Shearer, Cristiano Ronaldo na Luis Suarez batsinze 31 mu bihe bitandukanye.

Wabaye n’umwaka wa nyuma ku mutoza Arsene Wenger wari umaze imyaka 22 muri Arsenal, aho yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona, birindwi bya FA Cup, birindwi bya FA Community Shield akaba yaratowe nk’umutoza w’umwaka mu Bwongereza inshuro eshatu, anaba umutoza mwiza ku Isi rimwe ahabwa n’ibindi bihembo byinshi.

Nubwo mu myaka yashize bamwe mu bafana ba Arsenal bagiye bagaragaza kutamwishimira kubera umusaruro muke, ku mukino we wa nyuma ku kibuga Emirates mu Cyumweru gishize yasezeweho gitwari ndetse no ku mukino usoza shampiyona, abafana ba Huddersfield Town bari bitwaje ibyapa biha icyubahiro uyu mufaransa.

Leroy Sane wa Manchester City niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ukiri muto

Manchester City niyo yegukanye igikombe uyu mwaka

Mohamed Salah ashimira Imana nyuma yo kwandika amateka mashya muri Shampiyona y’u Bwongereza

Mohamed Salah niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi n’icy’umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’u Bwongereza

N’abafana ba Huddersfield Town bahagurutse baha icyubahiro Wenger

Umutoza Pep Guardiola wanyuze mu makipe arimo FC Barcelone na Bayern Munich, ni ubwa mbere ikipe ye igize amanota 100 mu mwaka

Umukinnyi wa Southampton, Dusan Tadic, nyuma yo gutsindwa na Manchester City yazengurutse ikibuga yambaye ubusa yishimira ko ikipe ye itamanutse mu cyiciro cya kabiri

2018-05-14
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Editorial 24 Mar 2023
Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Editorial 29 Dec 2022
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC

Editorial 21 Dec 2021
Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura

Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura

Editorial 29 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 19 Dec 2020
Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC
Amakuru

Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Editorial 12 May 2025
ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha
ITOHOZA

ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha

Editorial 12 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru