Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 25 Ugushyingo 2017, Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi bifatanyije n’abandi banyafurika bahaba ndetse n’inshuti z’abazungu mu myigaragambyo ikaze yo kwamagana ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya.
Ni imyigaragambyo yahuriyemo abantu benshi b’Abanyafurika bakomoka mu bihugu byose n’inshuti z’Abanyaburayi n’ahandi.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bubiligi dukesha Umunyarwanda, Rutayisire Boniface ubarizwa muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, avuga ko icyahwihwiswaga mbere y’uko iyi myigaragambyo iba, ari uko yashoboraga kuza kuvukamo imvururu kubera ibihe iki gihugu kirimo, ndetse ikaba ari imyigaragambyo yahuriyemo abantu bose harimo n’abasanzwe batavuga rumwe.
Icyaje kugaragara rero ngo n’uko wasangaga ahubwo buri munyafurika yiyumva nk’umuvandimwe w’undi, ahubwo ugasanga bose bafite ubukana bwo kwamagana ubucakara. Rutayisire aragira ati : « Buri wese icyo yavugaga ni uko yumvaga bidahagije ngo yerekane umuriro umuri mu mutima. »
Yakomeje agira ati : « Njye by’umwihariko muri iyi myigaragambyo nahavanye icyizere ko gushyira hamwe kw’Abanyafurika ndetse no kugirirana urukundo rwubaka ubumwe bw’Afurika n’Abanyafurika, igihe bahuje umugambi bishoboka.”
Ibi ngo bikaba bishimangirwa n’uko habaye gushaka gushotora ikivunge cy’abigaragambya ariko ukabona bose (kandi batari baziranye) bafatanye mu nda bagira bati : « Mugume hamwe mwe gutanga icyuho cy’abashotoranyi. »
Biravugwa ko iyi myigaragambyo yaje kurangira neza ariko hakaba hari abapolisi benshi n’indege za kajugujugu hejuru ndetse n’ibimodoka birasa amazi mu rwego rwo gutatanya abantu. Bikomeza bivugwa ko ibintu byashatse kumera nabi ariko ubwenge, urukundo, ubumwe, n’ubwitonzi Abanyafurika bagaragaje byatumye birangira neza nta kibazo.
Boniface Rutayisire, Umunyarwanda ubarizwa muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi
Bwana Rutayisire Boniface yaboneyeho gushimira Leta y’u Rwanda kuba yarafashe iya mbere ikiyemeza gutabara aba Banyafurika bagurishwa bucakara muri Libya ikabwira Abanyafurika ko ibumva ndetse igafata iya mbere mu gukemura icyo kibazo ikiyemeza kwakira abo Banyafurika bari mu kaga muri Libya.
Ati : « Kwihesha agaciro si ibigambo ahubwo ni ibikorwa buri wese yibonera. Uyu muco tuwukomereho kandi tuwuteze imbere. »
Yakomeje ashimira umukuru w’igihugu n’abamufasha bose agira ati : « Murakoze. Murakoze kuko mubereye imfura Abanyarwanda twese kandi mubereye imfura Afurika n’Isi yose n’ikiremwamuntu muri rusange. »Kuwa 22 Ugushyingo 2017 nibwo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati : “Amateka y’u Rwanda yatumye Abanyarwanda benshi bamara imyaka myinshi batagira igihugu bita icyabo yatumye rwumva akababaro k’impunzi, abimukira n’abandi batagira ibihugu.”
Yongeyeho ko N’ubwo u Rwanda ari ruto, ruzabona aho rucumbikira bariya Banyafrica bagurishwa mu bucakara muri Libya.