Amakuru Rushyashya yahawe n’umuntu wo muri RNC nuko ku italiki ya 16/ 11/2019 RNC ishami ryayo ryo mu Bubiligi mu rwego rwo gushaka kubyutsa umutwe, bari gutegura ibikorwa byo kwibuka Sylvestre Mudacumura ruharwa wa shakishwaga n’amahanga ndetse na leta ya Amerika kubera ubwicanyi yakoze mu Rwanda no muri Congo- kinshasa. Mudacumura wishwe n’ingabo za FARDC tariki ya 18 Nzeli 2019 yari yarashyiriweho n’impapuro zimufata zashyizwe hanze n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyayaha tariki ya 13 Nyakanga 2012. Nk’umuyobozi w’ingabo za FDLR, yashinjwaga ibyaha icyenda birimo Ubwicanyi bugambiriwe, iyicarubozo, ubusahuzi, gufata ku ngufu abagore n’ibindi.
Kuri Kayumba Nyamwasa, Mudacumura ngo yari umuntu ushyira mu gaciro ndetse ngo akaba n’inshuti ye magara ndetse ibimenyetso bifatika bya bonywe n’akanama ka Loni nuko Kayumba yagiye atumaho intumwa nyinshi Mudacumura no kumusaba ubafatanye ariko kenshi Mudacumura yabigeza kuri bagenzi be basaga nabazi ubutiriganya bwa Kayumba Nyamwasa bakabitera utwatsi. Kayumba ubu arakora uko ashoboye ngo azure umutwe nyuma y’igitutu kubera ibura rya Rutabana Benjamin warigishijwe na muramu we Frank Ntwali akoresheje maneko za Uganda.
Kuri RNC gutegura igikorwa cyo kwibuka Mudacumura ngo bizagarurira RNC icyizere mu bahutu b’abahezanguni cyane cyane ko iri mu gihirahiro nyuma yuko Victoire Ingabire Umuhoza yitandukanyije na FDU- Inkingi yabaye akarima n’igikoresho cya RNC mu nyungu zayo ikoresheje ikigunira bipfurikamo ngo ni P5.
Iyo misa ikaba izayoborwa n’umusazi w’umupadiri witwa Athanase Mutarambirwa abandi bafatnya na RNC kuyitegura harimo Matata Joseph, JMV Ndagijimana ndetse n’umujura kabombo Kanyombya Alexis Rudasingwa mwene Ruhamiriza Vedaste wari warayogoje amabanki nka za COGEBANK y’i Nyamirambo nyuma yuko atari akiri umushoferi wa Theoneste Mutsindashyaka. RNC ikaba itegereje amazuka yayo ku mupfu Mudacumura . Burya ngo akabaye icwenda ntigacya ngo niyo gacyeye ntigashira umunuko. Ngiyo RNC ya Kayumba Nyamwasa.