Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo(RDRC), mu mpera z’icyumweru kirangiye yasubije mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR 83 barimo na Brig. Gen Semugeshi Cômes wabarizwaga mu mutwe w’abarwanyi wa CNRD wavutse uvuye muri FDLR muri Gicurasi 2016.
Abo bose basezerewe nyuma y’amezi atatu bahabwa inyigisho zitandukanye zibasubiza mu buzima busanzwe zirimo izirebana n’uburere mboneragihugu, amasomo ku kwihangira imirimo, gusoma no kwandika ku batabizi n’andi masomo bagiye bahabwa agahuzwa no gusura ibice bitandukanye by’igihugu berekwa aho abandi Banyarwanda bageze mu iterambere.
Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR basubijwe mu buzima busanzwe bahuriza ku kuvuga ko inyigisho bahawe ku Rwanda hamwe n’amakuru babonye ubwo basuraga ibice bitandukanye by’igihugu yatumye bikuramo ibitekerezo bibi by’uriya mutwe ku buryo ngo biteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda basanze mu kubaka igihugu cyabo.
Sgt Bayavuge Frederec, witandukanyije na FDLR nyuma y’imyaka 20 ayibarizwamo, agira ati “Iyi myaka yose namaze naranzwe no kumva nakwikiza uwo tutavuga rumwe nkamwica, urumva rero ubwo ni uburwayi bwose natewe n’abayobozi babi; kuri ubu muri iki kigo cya Mutobo ni ho twivuriza, ni ho tuvana umuti w’ubumwe n’ubwiyunge, ni ho twigira kubana neza n’abandi. Ubu rero niteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda nsanze tukazamura igihugu cyacu mu iterambere…ndahamagarira n’abo nasize mu mashyamba ya Kongo kwitandukanya na FDLR bagataha mu rwababyaye kuko bari kurwanira ubusa.”
Brig. Gen Semugeshi washinzwe imirimo y’ikirenga itandukanye muri FDLR akaza kuyiyomoraho akaba ajya mu wundi mutwe witwa CNRD(Conseil National pour la Renouveau et la Democratie), we atangaza ko ajyanye mu buzima busanzwe ‘umugambi wa kigabo’ wo guteza imbere igihugu; ibintu ahuza n’inyigisho yahawe.
Ati “Umugambi njyanye ni umugambi wa Kigabo mwanye hano; batwigishije uburyo tugomba kwitwara iyo tugeze hariya hanze iyo tugiye kuba, kandi baduhaye n’amasomo ahagije azadufasha kubana neza n’abo dusanze hariya ku midugudu kandi ayo masomo azadufasha no kwihangira imirimo izadutunga kugira ngo tuzabashe kwibesha no kubeshaho imiryango yacu bityo duteze imbere n’igihugu cyacu.”
Nyamurangwa Freddy, Komiseri mu Kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, ahamagarira abasezerewe kubana neza n’abandi Banyarwanda basanze bafatanya na bo mu kubumbatira umutekano w’igihugu
Komiseri Nyamurangwa abasaba kandi “gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane kugira ngo babashe kubona ibitunga imiryango yabo.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo gitangaza ko kimaze kunyurwamo n’abantu bagera ku bihumbi cumi na bibiri bitandukanyije n’umutwe wa FDLR urwanyiriza ubutegetsi bw’u Rwanda mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Brig. Gen Semugeshi