• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

Ubwanditsi 17 Feb 2017 Mu Mahanga

Kuri uyu wa kane, itariki 16 Gashyantare, nibwo Ministeri y’uburezi yashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2016 mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ni ukuvuga ay’abize amasomo rusange, abize imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’abize uburezi.

Aya manota yashyizwe ahagaragara yerekana impuzandego ku mitsindire hagati y’abakobwa n’abahungu ku byiciro bitandukanye by’abakoze. Mu masomo rusange abakobwa batsinze ku kigero cya 52,5% naho abahungu batsinda ku kigero cya 47,5%. mu mashuri y’imyunga n’ubumenyi ngiro abahungu batsinze ku kigero cya 90% naho abakobwa bose bakoze batsinze ku kigero cya 86,3%.

Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye avuga ko n’ubwo bigaragara ko abanyeshuri batsinze ku kigero gishimishije ariko ngo n’ibigo bitanga umusaruro mucye mu mitsindishirize bigomba gufatirwa ibyemezo.
Ministeri y’uburezi ikaba ivuga ko yishimira ko abanyeshuli biga imyuga biyongereye ndetse banatsinda ku gipimo cyo hejuru.

Umubare w’abiyandikishije gukora kuri buri cyiciro ugereranije n’umwaka wa 2015 warazamutse kuko mu bize amasomo rusange abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya leta mu mwaka wa 2016 bari 41,609 abakoze ni 41,240 abatsinze neza ni 99,1% mu gihe mu mwaka wa 2015 abatsinze neza bari 89,5%. Abize amashuri y’uburezi abiyandikishije gukora ni 2,787 abakoze ibizamini ni 2782 bingana na 99,8% abatsinze neza ni 99,6%.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko mu mwaka w’amashuli wa 2016 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro umubare w’abayagana wiyongereye cyane kurusha ahandi kuko abiyandikishije ari 24086 abakoze bakaba 24074 bangana na 99,5%. Mu gihe mu mwaka wa 2015 abiribiyandikishishe bari ibihumbi 23153 abakoze ikizamini ni 22930.

-5758.jpg

Abatsinze neza ni 21283 ni ukuvuga 88,41% by’abakoze bose, mu gihe mu mwaka wa 2015 abatsinze bari 88,35%. Ubu abanyeshuri bashobora kureba amanota yabo ku rubuga rwa REB abize imyuga bakareba ku rubuga rwa WDA naho abize amashuri abategura kujya mu burezi ni ukujya ku rubuga rwa kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi.

2017-02-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Ubwanditsi 15 Nov 2021
Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Abamotari, abanyonzi n’abanyeshuri bashyizeho amahuriro atandatu  yo kurwanya ibyaha

Abamotari, abanyonzi n’abanyeshuri bashyizeho amahuriro atandatu yo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Ubwanditsi 16 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.
Amakuru

Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Ubwanditsi 29 Jan 2021
Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti
IMIKINO

Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Ubwanditsi 19 Sep 2019
FARDC iravuga ko iby’inyeshyamba zinjiye muri Rutshuru ari ibihuha
Mu Mahanga

FARDC iravuga ko iby’inyeshyamba zinjiye muri Rutshuru ari ibihuha

Ubwanditsi 23 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru