Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yasabye ibihugu bya Afurika gufungurirana amarembo ku rujya n’uruza rw’abantu, serivisi n’imari, kuko byagaragaye ko inyungu irimo iruta kuba igihugu cyakomeza gufunga imipaka yacyo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangizaga ibiganiro ku rwego rw’aba minisitiri, mu nama nyafurika yiga ku rujya n’uruza muri Afurika, iri kubera i Kigali kuva kuwa 16 kugeza kuwa 21 Ukwakira 2017. Iyi nama akaba ari yo u Rwanda rwatorewemo kuyobora izi mpuguke mu gihe cy’imyaka ibiri.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston atangiza inama
Aka kanama ku rujya n’uruza rw’abantu, impunzi ndetse n’abatagira aho babarizwa mu gi bihugu byabo (Specialized Technical Committee on Migration, Refugees and Internally Displaced Persons), yitezweho gukora amasezerano azagenga urujya n’uruza muri Afurika, akazemezwa n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) mu nama izaba muri Mutarama 2018.
Minisitiri Busingye yavuze ko gutorwa k’u Rwanda ari ishema ku gihugu aho intego ari ugushyira “ubumwe bwa Afurika imbere no kugerageza kuvuga twe nk’ababitangiye uko tubibona.”
Yavuze ko u Rwanda rwafunguye amarembo ku buryo Umunyafurika urujemo abonera viza aho yinjiriye ndetse rwishyize hamwe na Uganda na Kenya ku buryo kujya muri ibyo bihugu bisaba indangamuntu gusa. Ingendo mu Burundi na Congo nazo zisaba agakarita gatangwa ku mupaka.
Uhereye i Bumoso ; Kalibata Anaclet, Ministiri Kaboneka Francis na Ministiri De Bonheur Jeanne d’Arc
Yakomeje agira ati “Impungenge z’uko umutekano warushaho kuba mubi kubera ko imipaka yafunguwe, kuva aho twatangiriye kubishyira mu bikorwa ntabwo byagaragaye ko zihari. Ntabwo zabaye nyinshi gusumbya izari zisanzweho ku buryo umuntu yaguma afunze igihugu.”
“Iyo urebye inyungu ziri mu gufungura imipaka n’ingaruka zaba mu kuguma ufunze kubera kwirinda cyangwa gutinya, n’ubundi ibihugu bifite amategeko agomba gukurikizwa ku muntu wese ushaka kugira icyo akora kinyuranyije n’amategeko, yaba yinjiranye viza, yaba atayifite, amategeko aramukurikirana.”
U Rwanda rwungukira cyane mu gufungura amarembo
Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Anaclet Kalibata, yavuze ko hari inyungu zimaze kugaragara ku Rwanda uhereye aho rwafunguriye imipaka ku Banyafurika.
Yagize ati “Icya mbere urabyibonera inama ziza hano, kugira ngo ibihugu bifate umwanzuro wo gushyira inama ahantu ni uko babona ko ya mananiza ahari ku bantu bashaka kujya muri icyo gihugu. Iyo ahari barabyiganyira bakajya mu kindi. Niyo mpamvu u Rwanda haza inama, ikaba ari inyungu ya mbere.”
“Icya kabiri ni uguteza imbere igihugu. Hiyongereye umubare w’abantu baza mu Rwanda ku buryo bishobora kugera nka 14%, ari ku mipaka isanzwe no ku bibuga by’indege, bigaragaza ko iyi politiki idufitiye akamaro.”
Uretse Afurika y’Iburasirazuba imaze gutera intambwe mu koroshya urujya n’uruza, Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) wo ubimazemo imyaka myinshi, ku buryo woroheje kujya, gukorera cyangwa gutura muri kimwe mu bihugu 16 biwugize.
Bwana Kalibata wari uyoboye inama y’impuguke muri iyi minsi itatu ishize, yavuze ko kwinjiza mu mategeko urujya n’uruza muri Afurika byaturutse ku myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yabereye muri Afurika y’Epfo n’iheruka kubera i Kigali.
Icyo gihe inama ku rwego rw’impuguke zarakozwe, iya mbere ibera muri Ghana muri Werurwe 2017, iya kabiri ibera mu Rwanda muri Gicurasi, iya gatatu ibera Flic en Flac muri Mauritius muri Nzeri, imyanzuro yabo ikaba yashyikirijwe abaminisitiri bagomba kuyunguranaho ibitekerezo, mbere y’uko abakuru b’ibihugu bayifataho umwanzuro muri Mutarama 2018.
Abaministiri b’ibihugu bya Afurika bateraniye i Kigali biga ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika
Kalibata yakomeje agira ati “Ibiganirwa ni uko hashyirwaho amategeko y’uko ibihugu byateza imbere urujya n’uruza rw’abantu, niba nk’u Rwanda rushaka guha viza abantu bo muri Afurika bakaza mu gihugu bayishyuye cyangwa batayishyuye, baba bakoresha pasiporo nyafurika, bikagendera ku mategeko ibihugu byakumvikanaho, bikagira itegeko risa n’aho ryenda gusa.”
Bagitangira ngo wasangaga buri gihugu cyangwa umuryango ufite uko wumva ibintu ariko bagiye basasa inzobe ku mpungenge zigaragazwa, ku buryo kugeza ubu ibintu ibintu byinshi babyumvikanaho.
Yakomeje agira ati “Icyo tutarumvikana ni ukuvuga ngo itegeko rizashyirwa rite mu bikorwa, bamwe bati rizashyirwe mu bikorwa bitewe n’icyemezo cy’abakuru b’ibihugu, abandi bati bitewe n’uko bizagenda biryemeza, nicyo tutaremeranywaho ariko nizera ko ubutaha tuzabyumvikanaho.”
“Ayo masezerano afite ingingo nyinshi zigera kuri 45 ariko zose zigamije uburyo ibihugu bya Afurika byarushaho kunoza urujya n’uruza rw’abantu.”
Komiseri ushinzwe ibya politiki muri AU, Madame Minata Samate Cessouma, yavuze ko ukwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika kudashoboka hatariho uburyo buhamye bwo kwisanzura mu ngendo ku bantu, serivizi, ibicuruzwa, imari no gutura kuri uyu mugabane.
Madame Minata Samate Cessouma, Komiseri ushinzwe ibya politiki muri AU
Yagize ati “Hariho imbogamizi ariko kuko ibihugu by’uyu mugabane ntabwo biri ku rwego rumwe, ariko hari ibihugu byateye intambwe ikomeye nka Afurika y’Iburengerazuba n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ubu gakoreha indangamuntu. Ku buryo dushishikariza ibihugu bigize AU kwemeza amasezerano ku rujya n’uruza.”
Ubwanditsi