• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»MULTIMEDIA»Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !

Ubwanditsi 29 Mar 2017 MULTIMEDIA

Ni kenshi abantu bagenda bagaragaza ko muri iki gihe Itorero ry’Imana ryamaze kwinjiramo “ABAHANUZI B’IBINYOMA” hari zimwe mu nkuru zagiye zibyandikwaho. Uyu munsi, tugiye kubagezaho birambuye, uburyo umuntu wese ashobora kureba agasesengura, mbese agatahura umuhanuzi w’ibinyoma bitamusabye ko yaba ari mu mwuka. Intumwa Pawulo nayo yabivuze neza ko abahanuzi b’ibinyoma bazaduka mu bihe bya nyuma. 2 Kor. 11:13 ; 1 Kor. 4:16

Ibi ni ibimenyetso 6 bigaragaza abahanuzi b’ibinyoma :

Abahanuzi b’ibinyoma uzababwirwa no “KWIGWIZAHO AMAZINA AREMEREYE” :
Iyo usomye muri Bibiliya, usanga Intumwa Paulo yarerekanaga intege nke ze mu rwego rwo kwicisha bugufi. Nta hantu na hamwe hagaragara ko yashyiraga imbere inyito yuko ari “INTUMWA” abashumba bataye umurongo uzabamenyeshwa no gukangisha abo bayoboye amazina aremereye.

2. Abahanuzi b’ibinyoma uzababwirwa no “KWEREKANA KO BAFITE UMUMARO” :

Henshi mu matorero yayobye, uzasanga mu gihe umushumba yinjira mu rusengero ategerejwe n’imbaga ariko wakwitegereza neza ukabona yinjiranye n’umubare w’abantu 5, umwe amutwaje Bibiliya, undi amutwaje umushwari we (Igitambaro cyo kwihanaguza ibyuya) undi amutwaje amazi, undi amutwaje IPAD cyangwa Telefoni ye igendanwa, undi nawe abagenda imbere kugira ngo aho akandagiye abe ari naho abandi banyura, mbese bimeze nko kubashakira umutekano. Iyo shusho yo kwereka abantu ko umushumba afite agaciro gakomeye kuruta ak’intama, itera impungenge z’ibimuturukamo.

Uyu ni umukino wo gukanga abantu. Iki ni icyaha Imana yanga urunuka “Ubwibone” Bene aba bashumba ntibatinda kugwa hasi.

3. Abahanuzi b’ibinyoma “NTIBAPFA KUBONEKA UKO BABONYE“ :

Iyo uganiriye n’umubare munini w’abakristo basengera mu matorero y’ubuyobe nk’aya niba bajya babona umwanya wo kubonana nabo kugira ngo babahe impuguro ziba zigenewe w’abakristo (umwe ku wundi) bakubwira ko ibyo ntaho babibona. Bavuga ko babona umushumba aza kwigisha gusa ubundi akinjizwa mu modoka huti huti n’abashinzwe kumuherekeza (Abasore b’ibigango) nuko bikarangirira aho, ku yindi minsi bakamuboneyeho ku Itorero bakamubona ku mateleviziyo cyangwa se bakamwumva ku maradiyo gusa.

Intumwa Pawulo yakoraga ibinyuranye cyane n’iyi myitwarire. Inshuro nyinshi wasangaga abana umunsi ku wundi n’abo yigishaga. Niba umushumba adashobora kumva ko ari ku rwego rumwe n’urw’abakristo ayoboye ngo bamwisanzureho, icyo gihe aba yarataye umurongo. Dore amagambo meza Intumwa Paulo yandikiye abatesalonike kuri iyi ngingo”

“Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima cyane.” 1 Tesalonike 2:8

4. Abahanuzi b’ibinyoma bagaragaza ko ari “IBIHANGANGE“, bakerekana ko abantu babayeho ku bwabo :

“Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha,” 1Tim 3:2

Umushumba ugaragariza abakristo ayoboye ko aramutse adahari ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga kuko yaba atakibahanuriye ibizababaho, uwo si uw’Imana ahubwo ni uwa Se Satani. Abashumba benshi bakoresha ububasha bwabo mu gukangisha abayoboke icyo bari cyo kugira ngo babayoboke bimariyemo.

5. Abahanuzi b’ibinyoma “NTIBEMERA GUKORANA N’ANDI MATORERO Y’UMWUKA”

Bene aba bashumba uzasanga badakunda kujya aho abandi bari ngo bahugurwe, usanga baba mu mwuka wo gusenya iby’abandi, bumva ko ari bo banyakuri. Ntibaba mu mahuriro y’amatorero y’umwuka kuko baba bazi ko hari igihe bagubwa gitumo n’abanyamwuka nyakuri. Bene aba uzasanga barashyizeho uburyo bwabo bwihariye bavugamo, uburyo bagenda n’ibindi bigamije kwereka abantu ko bafite umwihariko wabo utaba mu yandi matorero. Iyo abayoboke babavumbuye bakava mu matorero yabo, usanga basigara babavuma bikomeye !

6. Abahanuzi b’ibinyoma “BISHYUZA BURI SERIVISI IKORERWA MU RUSENGERO”

Iby’amafaranga n’amatorero yo muri iki gihe byo sinabyinjiramo cyane kuko ahari nziko hari abandusha kubimenya cyane. Aba bashumba uzasanga basaruza amafaranga ku gato no ku kanini, ariko badashobora kugira inkunga bagenera umukristo uri mu bibazo.

2017-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muyoboke yamaganiye kure ibivugwa ko agiye gutandukana na Charly na Nina

Muyoboke yamaganiye kure ibivugwa ko agiye gutandukana na Charly na Nina

Ubwanditsi 11 May 2017
Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka!

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka!

Ubwanditsi 29 Mar 2017
N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa

Ubwanditsi 03 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina
INKURU NYAMUKURU

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Ubwanditsi 30 Nov 2019
CIBITOKE : Abasore 2 mu ngabo za FLN  bishwe bacibwa  imitwe n’ubuyobozi bwabo.
INKURU NYAMUKURU

CIBITOKE : Abasore 2 mu ngabo za FLN bishwe bacibwa imitwe n’ubuyobozi bwabo.

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 29 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru