Kuva mu nkundura y’amashyaka menshi u Rwanda rwiswe ko rufite Demokarasi ishingiye kuri ayo mashyaka harimo n’ ataravugaga rumwe na Leta ya Habyarimana, kuva ubwo kugeza uyu munsi hari abanyapolitiki bakomeje kwerekana ko atari abanyapolitiki bashaka impunduka kandi bashakira iterambere abaturage, ahubwo ko icyo bashyize imbere n’imyanya n’inda nini zabo.
Twagiramungu Faustin washaka ukongeraho Rukokoma ni izina ritajya ribura mu matwi y’abanyarwanda kenshi ushobora kwikanga ko ryakoze iby’indashyikirwa ariko byahe byo kajya. Abarizi na nyiraryo bazi imbaraga nke zishoboka mu mikorere ariko zigasumbwa no kuvuga cyane ibi wakwita gusakuza nk’ingunguru zirimo ubusa nkuko abahanga babivuze.
Uyu mugabo umaze kuba umusaza yagiye agira umugisha wo kubona imirimo myiza ahantu heza ariko imbaraga ze nke zikamubera ikibuza agatsindwa atarenze umutaru ariko ntiyiburire agasigara ku magambo gusa yayandi aranga imburamukoro. Muri Politiki Twagiramungu yakunze kuvuga ko arwanya ivanguramoko. Ikibazo ibyo yarwanyije ubu nibyo akora, icyo gihe yavugaga ko ishyaka atari ukuvugira ubwoko ahubwo abanyarwanda bose. Ariko ibyo amaze iminsi avuga bigaragara ko yasubiye kuri system yarwanyaga kandi u Rwanda rw’ubu ni urwabanyarwanda bose.
Duhereye ku bizwi kandi bya vuba aha, Twagiramungu yavukanye umwaku cg se umuvumo uko wabyita kose ntaho waba wibeshye.
Mu mwaka wa 1987 Twagiramungu yatorewe kuyobora FERWAFA nk’umukandinda wari watanzwe n’ikipe ya S.T.I.R FC yahoze ari iy’ikigo mpuzamaganga gishinzwe gutwara imizigo mu Rwanda bityo ku myaka ye 41 Twagiramungu wanayoboraga S.T.I.R nka Sosiete y’ubwikorezi, asimbura Col. Mayuya Stanislas. Uyu mwanya ntiyawumazeho imyaka myinshi dore ko yatangiye gushwana nabo bakoranaga barimo umunyamabanga we Jean Kabanda maze ikipe y’igihugu ihahombera ityo izize Rukokoma mu mwaka umwe aba irarangiye burundu ndetse niyo Sosiete yaje guhomba.
Mu nkundura y’amashyaka naho ntiyatanzwe kuko yashatse kugarura MDR – Parmehutu ishyaka rya Sebukwe Kayibanda Gregoire, abahutu bose banga kumuyoboka ahubwo bigira muri CDR, bahoraga bahanganye kuri Radio Rwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda nayo yamugiriye icyizere aba Minisitiri w’Intebe kubera amasezerano y’amahoro y’Arusha kuko mbere y’uko Jenoside iba tariki ya 5 Mutarama 1994, Habyarimana yananiwe gushyiraho guverinoma ngo Twagiramungu arahire, Habyarimana arahira wenyine mugitondo ni mugoroba agarutse abura abadepite ba FPR-Inkotanyi n’aba PSD mugihe P.L yo yarifite Liste ebyiri z’abadepite, hari Liste yatanzwe na Mugenzi Justin niyari yatanzwe n’igice cya Landouard Ndasingwa wari watorewe kuyobora PL modere kuko amashyaka yo muri Opposition Habyarimana yari amaze kuyaremamo Power.
Ubwo hajyagaho Leta y’ubumwe Twagiramungu na set Sendashonga bataye inshingano barahunga, Twagiramungu ahungira mu Bubiligi naho Sendashonga ajya Nairobi ari naho yaguye. Ibi nibikwereka ubuda bunini bwa Twagiramungu Fausti, ninabyo byamukurikiranye mu mwaka wa 2003 ubwo yakekaga ko abanyarwanda bibagiwe ubugwari bwe maze yikanga ko bamutora akayobora igihugu ariko yatsinzwe uruhenu bituma atongera kugaruka no muyandi yakurikiyeho.
Faustin Twagiramungu
Twagiramungu Rukokoma asigaye mukuvuga gusa byabindi by’imburamukoro ku buryo ushobora kumwibeshyaho ugira ngo hari icyo yigeze kumara ariko ntacyo rwose .Amagambo ye atagira ibikorwa nka za ngunguru zirimo ubusa, amatiku ye, ni aya kera none dore arayasazanye ntazagire uwo yirarariho.
Umusomyi wa Rushyashya