• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga

Ubwanditsi 03 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abakozi b’amasosiyeti yingenga acunga umutekano bagomba gukora akazi kabo kinyamwuga kugira ngo banoze neza serivisi baha ababagana. Ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, ubwo yatangizaga inama y’umunsi umwe yari igenewe abashinzwe kugenzura abakozi n’uko akazi ko gucunga umutekano gakorwa mu masosiyeti yigenga akora ako kazi. Iyi nama yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki ya 2 Mutarama 2016.

Iyi nama yagiranye nabo, yari igamije kuganira nabo no kurebera hamwe uko akazi basanzwe bakora karushaho gukorwa neza ku bufatanye bw’impande zombi.
IGP Gasana yashimangiye ko ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda ari ngombwa cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye bibangamira umutekano. Iyi mikoranire ikaba ariyo shingiro ry’umutekano usesuye, kuko aribyo nkingi yo kwiteza imbere mu buryo bunyuranye.

Yakomeje avuga ko ibiza, iterabwoba, ibyaha ndetse n’ingengabitekerezo mbi bibangamira amahoro, n’umutekano usesuye by’isi yose; bityo ubufatanye bukaba ari ingenzi mu kubikumira no kubishakira umuti urambye.

Yagize ati:” ubufatanye mu guhererekanya amakuru ni ikintu cya ngombwa mu kubuza no kurinda icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano no kurinda abaturarwanda n’ibyabo.”

-1611.jpg
Uku guhora turi maso, twiteguye ndetse n’ubunyamwuga mu kazi, ni ngombwa cyane ndetse bikanajyana no kugira ibikoresho bihagije by’akazi, no kuba abakozi bahora bajijutse baniyungura ubumenyi.

Kashemeza Robert, umuyobozi wa sosiyeti yigenga yo gucunga umutekano ya Topsec, akaba anakuriye Ihuriro ry’amasosiyeti yigenga acunga umutekano mu Rwanda, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ihora ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.

Yakomeje avuga ko uku kubahuriza hamwe mu mahugurwa ari ngombwa kuko bungurana ibitekerezo, bakungukiramo inama nyinshi, ibi bigatuma batanga serivisi nziza, bakora akazi kabo kinyamwuga ndetse bakanubaha n’ababagana
Kashemeza yongeyeho ko gutangira amakuru ku gihe ari ikintu cy’ingenzi mu kurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano. Yavuze ko abagize sosiyeti zigenga zo gucunga umutekano bagomba guhora biteguye kubirwanya no kubikumira.
Sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano zigenzurwa na Polisi y’u Rwanda,kugeza ubu, izemewe gukora zujuje ibisabwa zikaba ari 19 zikorera hirya no hino mu gihugu.

RNP

2016-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Ubwanditsi 29 Oct 2021
Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2021
Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye

Ubwanditsi 23 Mar 2016
Kirehe: Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye n’inzererezi  biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo

Kirehe: Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye n’inzererezi biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo

Ubwanditsi 04 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be
HIRYA NO HINO

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

Ubwanditsi 10 Dec 2018
Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo
Mu Rwanda

Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya
ITOHOZA

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

Ubwanditsi 26 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru