• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Umwami Kigeli V Ndahindurwa arasaba Perezida Kagame ko yategura inama rusange (table ronde)

Umwami Kigeli V Ndahindurwa arasaba Perezida Kagame ko yategura inama rusange (table ronde)

Ubwanditsi 05 Jan 2016 POLITIKI

Mu ijambo umwami Kigeli V Ndahindurwa yageneye abanyarwanda k’ umwaka mushya wa 2016, yagize ati :Ni ngombwa ko ibi bibazo byose byugarije abanyarwanda bibonerwa umuti nyawo, watuma amahano yabaye atazongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu no mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’ahandi hose ku isi.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubona ibisubizo by’ibibazo byabo, mbasabye ko hategurwa inama rusange (table ronde) yatuma abanyarwanda bose, baba ab’imbere mu gihugu cyangwa abari mu buhunzi, babona urubuga batangamo ibitekerezo byabo, bagamije gushakira hamwe uko twakemura ikibazo gikomeye cy’ubuhunzi n’ibindi bibazo byugarije uRwanda n’abanyarwanda.

Hashize imyaka ikabakaba 20 abantu bavuga ku itahuka ry’Umwami Kigeli Ndahindurwa ariko ntatahuke, hakibazwa impamvu zibitera zikabura. Nyamara impamvu zo zariho ariko amakuru dufite n’uko zimaze kuvaho Kigeli akaba ashobora gutahuka.

Abajyaga impaka ku mpamvu zatumaga Kigeli adatahuka ntabwo bazivugagaho rumwe ariko hari aho ukuri gushobora kwigaragariza.

Hari abavuga yuko ubutegetsi bwa RPF ngo butifuzaga yuko Uwami Kigeli yatahuka ngo kuko ibyo byari ugusubiza inyuma politike y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi babiheraga ku kuri k’uko kuva ingabo zari iza RPF zigabye igitero ubutegetsi bwa Habyarimana bwakomeje gukora propaganda mu baturage yuko RPF (RPA) nibatayirwanya igafata ubutegetsi ngo bitegure yuko izagarura ingoma ya cyami,bagasubira mu buhake n’ibibi byose byari buburimo.

Ni nayo mpamvu ubwo butegetsi bwa MRND butavugaga ingabo za RPF ahubwo bukazita Inyenzi-nkotanyi.

Nyuma ariko byaje kugaragara yuko ubutegetsi buyobowe na RPF nta gahunda bwari bufite yo gusubizaho ubwami nk’uko nta n’impamvu bwabonaga zatuma Umwami Kigeli adatahuka.

-1619.jpg

Umwami Kigeli, Perezida Kagame n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda

Mu biganiro bitandukanye n’abanyamakuru Perezida Kagame yavugaga yuko ntako leta itagize ngo Kigeli atahuke ariko mu mpamvu zimuturutseho ntatahuke. Ngo Kagame ubwe yageze n’aho umubwira kumwoherereza itike yo ku mucyura ariko Kigeli akabyanga !

Umwami Kigeli ubu afite imwaka 79 y’amavuko. Nko muri 2000 aho yageragezwaga cyane ngo atahe yari afite nk’imyaka 63, akaba akiri ingaragu.

Cyiza Davidson

2016-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Ubwanditsi 20 Aug 2024
Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

RUSHYASHYA 28 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras
Mu Mahanga

Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire
Mu Rwanda

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Ubwanditsi 21 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru