Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, basabwe kujya mu itorero ry’igihugu rizabera muri ako karere bitwaje inzitiramibu mu rwego rwo kwirinda Malariya.
Bernadette Umfuyisoni ushinzwe itorero mu karere ka Gatsibo yabwiye Rushyashya ko abazitabira itorero babatumye kuzana inzitiramibu.
Yagize ati “Inzitiramibu twarazibatumye, ntabwo twamenya uko twatangira gukemura ikibazo kitaravuka kandi tudateganya ko kizaba gihari kuko amasite amwe tuzabatorezaho zirahari.”
Bernadette Umfuyisoni ushinzwe itorero ry’igihugu mu karere ka Gatsibo.
Bernadette yatangaje ibi mu gihe hari andi makuru avuga ko akarere ntacyo kiteguye gufasha abarimo gutegura itorero, kugira ngo abazayitabira batazahura n’indwara ya malariya.
Ikinyamakuru Rushyashya cyagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ntiyabasha kuboneka ku murongo wa telefoni ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi yandikiwe.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ladislas Ngendahima, avuga ko abazitabira itorero ry’igihugu mu Rwanda hose, bazitwaza inzitiramibu. Yagize ati “Hari iziba ziri ku bigo by’amashuri aho abatozwa bazatorezwa, hanyuma aho zitari abana bazaza bazitwaje.”
Bernadette ushinzwe itorero mu karere ka Gatsibo avuga ko kugeza ubu imyiteguro imeze neza, kandi ko nta kibazo bateganya guhura na cyo.
Akomeza avuga ko bimwe mu byo abana bazakura mu itorero, ari umuco w’ubutore, indangagaciro zibafasha gukunda igihugu cyabo.
Avuga kandi koi torero rizitabirwa kuko ngo hatanzwe amatangazo hirya no hino mu nsengero, ndetse hanakoreshwa abahwituzi. Anashimangira ko uwaba atariyandikisha akaba yaracikwanywe, yazaza akazatozwa.
Itorero ry’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, rizabera i Muhura kuri Lycée, Gakoni, Kabarore na Gatsibo nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu mu karere ka Gatsibo.
Itorero rizahera ku itariki ya 06 kugeza ku ya 15 Mutarama 2016, kuri ubu abatozwa bamaze kwiyandikisha, baragera ku 1951.
RUSHYASHYA