• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gatsibo: Abazitabira itorero ry’igihugu batumwe inzitiramibu

Gatsibo: Abazitabira itorero ry’igihugu batumwe inzitiramibu

Ubwanditsi 04 Jan 2016 Mu Mahanga

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, basabwe kujya mu itorero ry’igihugu rizabera muri ako karere bitwaje inzitiramibu mu rwego rwo kwirinda Malariya.

Bernadette Umfuyisoni ushinzwe itorero mu karere ka Gatsibo yabwiye Rushyashya ko abazitabira itorero babatumye kuzana inzitiramibu.

Yagize ati “Inzitiramibu twarazibatumye, ntabwo twamenya uko twatangira gukemura ikibazo kitaravuka kandi tudateganya ko kizaba gihari kuko amasite amwe tuzabatorezaho zirahari.”

-1635.jpg
Bernadette Umfuyisoni ushinzwe itorero ry’igihugu mu karere ka Gatsibo.

Bernadette yatangaje ibi mu gihe hari andi makuru avuga ko akarere ntacyo kiteguye gufasha abarimo gutegura itorero, kugira ngo abazayitabira batazahura n’indwara ya malariya.

Ikinyamakuru Rushyashya cyagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ntiyabasha kuboneka ku murongo wa telefoni ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi yandikiwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ladislas Ngendahima, avuga ko abazitabira itorero ry’igihugu mu Rwanda hose, bazitwaza inzitiramibu. Yagize ati “Hari iziba ziri ku bigo by’amashuri aho abatozwa bazatorezwa, hanyuma aho zitari abana bazaza bazitwaje.”

Bernadette ushinzwe itorero mu karere ka Gatsibo avuga ko kugeza ubu imyiteguro imeze neza, kandi ko nta kibazo bateganya guhura na cyo.

Akomeza avuga ko bimwe mu byo abana bazakura mu itorero, ari umuco w’ubutore, indangagaciro zibafasha gukunda igihugu cyabo.

Avuga kandi koi torero rizitabirwa kuko ngo hatanzwe amatangazo hirya no hino mu nsengero, ndetse hanakoreshwa abahwituzi. Anashimangira ko uwaba atariyandikisha akaba yaracikwanywe, yazaza akazatozwa.

Itorero ry’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, rizabera i Muhura kuri Lycée, Gakoni, Kabarore na Gatsibo nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu mu karere ka Gatsibo.

Itorero rizahera ku itariki ya 06 kugeza ku ya 15 Mutarama 2016, kuri ubu abatozwa bamaze kwiyandikisha, baragera ku 1951.

RUSHYASHYA

2016-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Ubwanditsi 08 Sep 2022
FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

Ubwanditsi 15 Mar 2023
Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

RUSHYASHYA 18 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi
Mu Rwanda

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Col Willy Bagabe yashyinguwe
Mu Mahanga

Col Willy Bagabe yashyinguwe

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Huye: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwiba miliyoni 10 muri T2000
Mu Rwanda

Huye: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwiba miliyoni 10 muri T2000

Ubwanditsi 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru