Abavuga ko mu Rwanda nta Demokarasi ihari ko ntaburenganzira bwikiremwamuntu buhari mundebere ibyo bakorera abene gihugu babo.
Gereza ya San Quentin ni yo ishaje kurusha izindi muri Leta ya California, yafunguwe muri Nyakanga 1852, ni nayo gereza imwe rukumbi icumbikira abagabo bakatiwe urwo gupfa iyo Leta, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi gereza yagiye ikinwaho mu mafilime menshi, inavugwa kenshi mu biganiro by’amateleviziyo, mu bitabo n’indirimbo. Yagiye ifungirwamo ibyamamare.
Icyumba imfungwa zicirwamo zitewe ibyuka bihumanya
Leta ya California ni imwe mu zifite abanyamakosa benshi, abagabo bakatiwe urwo gupfa bafungirwa muri San Quentin naho abagore bagafungirwa muri gereza yabagenewe , iri ahitwa Chowchilla.
Mu Kwakira kwa 2012, San Quentin yari ifungiwemo 734 bakatiwe urwo gupfa, mu 2005, ni yo yari ifite icyumba kicirwamo benshi muri USA.
Igice cy’abakatiwe gupfa cy’iyo gereza kigabanyijemo ibice bitatu, icy’”Abitonda” (North-Segregation) cyubatswe mu 1934, cyagenewe imfungwa zidateza amahane, icy’abagerageza kwitwararika (East Block) cyubatswe mu 1927, n’icy’”Ibiharamagara” (Adjustment Center) gishyirwamo abarusha abandi urugomo.
Hiciwemo benshi
Ngabo abategereje urupfu
Abakatiwe urwo gupfa, baba abagabo n’abagore bo muri Leta ya California bagomba kwicirwa muri San Quentin.
Uburyo bwo kwica bwagiye buhinduka bijyanye n’igihe, hagati ya 1893 na 1937, abantu 215 biciwe I San Quentin bamanitswe nyuma yaho imfungwa 196 zicishijwe ibyuka bihumanya.
Irimo ubucucike buteye ubwoba
Mu 1995 USA yavanyeho kwicisha abantu ibyuka ivuga ko ari ubunyamaswa, hagati ya 1996 na 2006 abantu 11 biciwe muri San Quentin batewe inshinge.
Mu 2007 byavumbuwe ko hari ikindi cyumba cy’urwiciro kiri kubakwa muri San Quentin, byatumye abadepite bashinja guverineri kucyubaka rwihishwa atabibwiye inteko n’abaturage.
Mu cyumweru cyakurikiyeho, guverineri Arnold Schwarzenegger yahagaritse imirimo yo kubaka icyo cyumba, ariko nyuma yaho inteko iza kwemeza ingengo ya 180 000 $, icyo kirubakwa kiruzura.
Umwanditsi wacu