• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi

Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi

Ubwanditsi 08 Jan 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Donath Kinani, yakanguriye abacukura amabuye y’agaciro kurengera ibidukikije mu gihe bari gukora uwo mwuga.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 7 Mutarama 2016 mu nama yagiranye n’abayacukura mu mirenge ya Karama na Kageyo bagera kuri mirongo itanu.
SP Kinani yabwiye abo bacukura amabuye y’agaciro muri iyo mirenge yombi kwirinda ibikorwa bishobora kwangiza imigezi, nko kuyiyungururiramo imicanga bavanye mu birombe.

Yagize ati: “Umucanga ushakwamo amabuye y’agaciro ugomba kuyungururirwa i gasozi, kandi ntibigomba gukorerwa hafi y’umugezi, ikiyaga, cyangwa uruzi.”
Yababwiye kandi kujya bacukura ibizenga bifata amazi bakoresheje bayungurura umucanga kugira ngo atangiza ibidukikije.

Na none SP Kinani yasabye abakora uyu mwuga kujya basiba aho bacukuye amabuye y’agaciro, kandi bakahatera ibiti kugira ngo harwanywe isuri ndetse n’ibindi biza.

Yababwiye kandi kudakoresha abantu batagejeje ku myaka 18 y’amavuko mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

SP Kinani yabakanguriye kandi gukoresha ibikoresho bigezweho kugira ngo birinde impanuka mu gihe bari gukora iyo mirimo ndetse barusheho kubungabunga ibidukikije .
Yabwiye abaturage kwirinda gukorera mu nkengero z’imigezi, ibiyaga, n’inzuzi ibikorwa bitahagenewe, ariko na none abasaba kubahiriza amategeko agenga ibikorwa byemewe kuhakorerwa.

Yabagiriye kandi inama yo kutohereza abana kubivomamo kuko bashobora kubirohamamo mu gihe bari kubyidumbaguzamo.

Umwe muri abo bacukura amabuye y’agaciro witwa Niyigena Felix, akaba yari ahagarariye muri iyo nama imwe muri Kompanyi zikora uwo mwuga yitwa Kayenzi Mining Company (KAMICO) yagize ati:”Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda ni ingirakamaro kuko twakibukirijwemo ko tugomba kubungabunga ibidukikije mu gihe turi gukora imirimo yacu y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Niyigena yakomeje agira ati:”Tugomba gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bugezweho,ni ukuvuga, uburyo butangiza ibidukikije.”

Yagize kandi ati:” Hamwe mu hantu ducukura amabuye y’agaciro hegereye umugezi wa Nyabarongo. Nk’uko twabikanguriwe n’inzego zitandukanye, tuzirinda kuwangiza kugira ngo amazi yawo abe urubogobogo.”

Yabwiye bagenzi be kuzirikana inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, kandi abasaba kuzishyira mu bikorwa.

RNP

2016-01-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza

Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza

RUSHYASHYA 06 May 2026
Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo  y’umupira w’amaguru (Police FC)

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC)

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Ubwanditsi 11 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye
Mu Rwanda

Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura
IMIKINO

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Mu Mahanga

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Ubwanditsi 12 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru