Rugamba Sipiriyani ni umuhanzi akaba n’umwanditsi wamenyekanye cyane mu Rwanda. Ni we washinze itorero Amasimbi n’Amakombe ryarimo imitwe itandukanye yatumaga abasha kubatoza neza. Amwe mu makuru ku buzima bwe yatanzwe n’inshuti ze turayakesha urubuga Irango.info rwayakusanyije.
Umwe mu bagize icyo bavuga kuri Rugamba ni umubikira mama Beyatirisa wo mu muryango w’Abenebikira. Avuga ko ubusanzwe Rugamba yari afite inshuti ye y’umukobwa yitwaga Saverina aza kwitaba Imana. Icyo gihe Rugamba yari yarakomeje amashuri ye i Burayi. Rugamba akimara kubyumva yaragarutse nyuma ni bwo yatangiye gushaka kurambagiza Mukansanga Daforoza wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Save.
Mama Beyatirisa avuga ko hajemo imbogamizi bitewe n’uko abantu bamubuzaga gusaba uwo mukobwa kuko atari amuzi neza, ikindi umukobwa nawe aka atari yiyumva muri Rugamba.
Rugamba wari waramukunze yahisemo kubanyura inyuma yiyumvikanira n’umuryango we (Daforoza) ubukwe butaha butyo ahagana mu 1965.
N’ubwo kubana kwabo byagoranye, Daforoza yabaye imbarutso y’ugukizwa kwa Rugamba.
Umubikira mama Beyatirisa avuga ko mu rugo rwa Rugamba hajemo utubazo atangira kutumvikana n’umufasha we Daforoza.
Icyo gihe Daforoza we ngo yarasengaga cyane bikamufasha kwihanganira umugabo we mu makosa yamukoreraga. Rugamba we icyo gihe ngo ntiyashishikazwaga n’iby’Imana mu gihe umufasha we yahoraga amusabira.
Mama Beyatirisa avuga ko umunsi umwe Daforoza yabonye umugabo we aje gusaba Penetensiya ndetse atangira kujya ajya mu misa kenshi.
Ngo guhinduka kwa Rugamba kwatangiye kugaragara ubwo yinjiraga mu bakarisimatiki (groupe charismatique) ndetse anashinga ihuriro ryo gusenga « Communaute de l’Emmanuel » ari na bwo yatangiye guhimba indirimbo n’ibisigo bisingiza Imana.
Undi utanga ubuhamya kuri Rugamba ni Anamaliya Mukankuranga wavuze ko amenyana na Rugamba ari we wamukanguriye kwinjira mu ikoraniro Communauté de l’Emmanuel ndetse ngo biza no kumugirira akamaro mu mibereho ye.
Mu gitabo cyanditswe na Padiri Rutinduka avuga ko Rugamba amaze kugarukira Imana yafashe icyemezo cyo gufata icyumba kimwe mu nzu ye yubakamo shapeli umuryango we n’abaturanye bazaga gusengeramo ndetse bagashengerera kuko harimo Ukarisitya.
Karinganire Evariste ubu abyina mu itorero Urugangazi i Butare, yari umubyinnyi mu itorero “Amasimbi n’Amakombe” akaba n’umuzamu mu gihe Rugamba yitabaga Imana muri Jenoside.
Mu buhamya yahaye Padiri Rutinduka yagize ati : « Njye nari umuzamu iwe icyo gihe itariki ya 7.04.1994 abasirikare baraje baca urugi, arasohoka arambwira ati : « Tujye gufungura ». Abasirikare baramuhamagara bati : « Rugamba turashaka umuntu uje aha. Arabasubiza ati “mba mbaroga nta muntu uje aha .» Bati : «
Uraturoga se urabona wadushobora ? ».
Bamusubije mu nzu maze bamusohorana n’abandi barimo babagejeje hanze imbere y’umuryango, barabarasa.
Hapfuye abantu icumi, ababaga mu rugo rwe twari 12, tuvamo turi abantu babiri gusa, njye n’umwana witwa SILIDALI.
Ubu hasigaye 3 gusa. Icyo gihe ndabyibuka hari mu masaa tatu z’igitondo».
Ngubwo ubuzima bwa Rugamba Sipiriyani. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.
Inganzo ye ntiyazimye kuko ubu hari korali yamwitiriwe iririmba indirimbo ze n’izindi ziri mu njyana nk’iye yitwa ‘Korali Rugamba’.
M.Fils