• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Menya bimwe ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani

Menya bimwe ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani

Ubwanditsi 11 Jan 2016 IMIKINO

Rugamba Sipiriyani ni umuhanzi akaba n’umwanditsi wamenyekanye cyane mu Rwanda. Ni we washinze itorero Amasimbi n’Amakombe ryarimo imitwe itandukanye yatumaga abasha kubatoza neza. Amwe mu makuru ku buzima bwe yatanzwe n’inshuti ze turayakesha urubuga Irango.info rwayakusanyije.
-1742.jpg
Umwe mu bagize icyo bavuga kuri Rugamba ni umubikira mama Beyatirisa wo mu muryango w’Abenebikira. Avuga ko ubusanzwe Rugamba yari afite inshuti ye y’umukobwa yitwaga Saverina aza kwitaba Imana. Icyo gihe Rugamba yari yarakomeje amashuri ye i Burayi. Rugamba akimara kubyumva yaragarutse nyuma ni bwo yatangiye gushaka kurambagiza Mukansanga Daforoza wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Save.

Mama Beyatirisa avuga ko hajemo imbogamizi bitewe n’uko abantu bamubuzaga gusaba uwo mukobwa kuko atari amuzi neza, ikindi umukobwa nawe aka atari yiyumva muri Rugamba.

Rugamba wari waramukunze yahisemo kubanyura inyuma yiyumvikanira n’umuryango we (Daforoza) ubukwe butaha butyo ahagana mu 1965.
N’ubwo kubana kwabo byagoranye, Daforoza yabaye imbarutso y’ugukizwa kwa Rugamba.

Umubikira mama Beyatirisa avuga ko mu rugo rwa Rugamba hajemo utubazo atangira kutumvikana n’umufasha we Daforoza.

Icyo gihe Daforoza we ngo yarasengaga cyane bikamufasha kwihanganira umugabo we mu makosa yamukoreraga. Rugamba we icyo gihe ngo ntiyashishikazwaga n’iby’Imana mu gihe umufasha we yahoraga amusabira.
Mama Beyatirisa avuga ko umunsi umwe Daforoza yabonye umugabo we aje gusaba Penetensiya ndetse atangira kujya ajya mu misa kenshi.

Ngo guhinduka kwa Rugamba kwatangiye kugaragara ubwo yinjiraga mu bakarisimatiki (groupe charismatique) ndetse anashinga ihuriro ryo gusenga « Communaute de l’Emmanuel » ari na bwo yatangiye guhimba indirimbo n’ibisigo bisingiza Imana.

Undi utanga ubuhamya kuri Rugamba ni Anamaliya Mukankuranga wavuze ko amenyana na Rugamba ari we wamukanguriye kwinjira mu ikoraniro Communauté de l’Emmanuel ndetse ngo biza no kumugirira akamaro mu mibereho ye.

Mu gitabo cyanditswe na Padiri Rutinduka avuga ko Rugamba amaze kugarukira Imana yafashe icyemezo cyo gufata icyumba kimwe mu nzu ye yubakamo shapeli umuryango we n’abaturanye bazaga gusengeramo ndetse bagashengerera kuko harimo Ukarisitya.

Karinganire Evariste ubu abyina mu itorero Urugangazi i Butare, yari umubyinnyi mu itorero “Amasimbi n’Amakombe” akaba n’umuzamu mu gihe Rugamba yitabaga Imana muri Jenoside.

Mu buhamya yahaye Padiri Rutinduka yagize ati : « Njye nari umuzamu iwe icyo gihe itariki ya 7.04.1994 abasirikare baraje baca urugi, arasohoka arambwira ati : « Tujye gufungura ». Abasirikare baramuhamagara bati : « Rugamba turashaka umuntu uje aha. Arabasubiza ati “mba mbaroga nta muntu uje aha .» Bati : «

Uraturoga se urabona wadushobora ? ».

Bamusubije mu nzu maze bamusohorana n’abandi barimo babagejeje hanze imbere y’umuryango, barabarasa.

Hapfuye abantu icumi, ababaga mu rugo rwe twari 12, tuvamo turi abantu babiri gusa, njye n’umwana witwa SILIDALI.

Ubu hasigaye 3 gusa. Icyo gihe ndabyibuka hari mu masaa tatu z’igitondo».
Ngubwo ubuzima bwa Rugamba Sipiriyani. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Inganzo ye ntiyazimye kuko ubu hari korali yamwitiriwe iririmba indirimbo ze n’izindi ziri mu njyana nk’iye yitwa ‘Korali Rugamba’.

M.Fils

2016-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 12 May 2025
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day (Amafoto)

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day (Amafoto)

Ubwanditsi 16 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzikazi w’ikimero n’uburanga yatunguye benshi muri Jazz Junction
HIRYA NO HINO

Umuhanzikazi w’ikimero n’uburanga yatunguye benshi muri Jazz Junction

Ubwanditsi 01 Apr 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi
ITOHOZA

Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi

Ubwanditsi 18 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru