Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees – CPCs) bagera ku 120 bo mu murenge wa Boneza, mu karere ka Rutsiro, basabwe kongera imbaraga mu gukangurira abantu kwirinda ibyaha kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa muri uyu murenge.
Ibi babikanguriwe ku itariki 11 Mutarama na Inspector of Police (IP) Jerome Nsabuwera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
IP Nsabuwera yabibakanguriye mu kiganiro yagiranye na bo mu kagari ka Bushaka.
Ushinzwe imibereho myiza y’abatuye muri uyu murenge, Mbanzabugabo Jean Claude, na we yabagiriye inama y’uko basohoza inshingano zabo nk’uko bisabwa.
IP Nsabuwera yabanje kubashimira uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge batuyemo, ariko na none abasaba kutadohoka, ahubwo bagaharanira kunoza ibyo bashinzwe.
Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, nk’izitwa: Muriture,Yewe muntu, n’Ibikwangari, bituma ababinyoye bakora ibyaha bitandukanye, bityo, abasaba kurushaho kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.
IP Nsabuwera yababwiye ati:”Mujye musobanurira abatuye mu murenge wanyu ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba ari icyaha, binashobora gutera uwabinyoye uburwayi butandukanye, ndetse ko imbata yabyo idakora ngo ibashe kwiteza imbere.”
Yababwiye kujya kandi babakangurira kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagaha amakuru Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe yatuma hafatwa abakoze ibyaha cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora.
Mbanzabugabo yasabye abo bagize Komite zo kwicungira umutekano muri uwo murenge kuba inyangamugayo mu byo bakora byose.
Yagize ati:”Ntawe utanga icyo adafite. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha, mugomba gutanga urugero rwiza.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yabahaye, maze abasaba gukurikiza inama zose yabagiriye.
Umwe muri bo witwa Sinumvayo Emmanuel yagize ati:”Ku giti cyanjye, narushijeho gusobanukirwa akamaro ko guhanahana amakuru ku gihe.”
Yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha aho biva bikagera nk’uko biri mu nshingano zabo.
RNP