Abapolisi 9 bakorera mu mutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe gususurutsa ibirori (Police Band Unit) bifatanyije mu birori byo gusezerana imbere y’amategeko n’abo bashakanye. Uku gusezerana imbere y’amategeko n’abo bashakanye byabereye imbere y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishali Nsengiyuva Placide,bibera ku biro by’uwo murenge wa Gishali mu karere ka Rwamagana.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda yashimiye abo bapolisi icyemezo cyiza bafashe cyo gushinga ingo ku buryo bwemewe n’amategeko. Yakomeje abibutsa ko nk’abapolisi bagomba kuba icyitegererezo aho batuye babana neza n’abo bashakanye,bakarangwa kandi n’imyitwarire myiza ndetse bakaba n’inyangamugayo.
DIGP Marizamunda yabijeje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubafasha, asoza avuga ko kuba abapolisi bo muri uyu mutwe ushinzwe gususurutsa ibirori barahisemo gushinga ingo zabo no gutegurira hamwe ibirori byagombye kubera urugero rwiza n’abo mu yindi mitwe ya Polisi hirya no hino, bityo abafite igitekerezo cyo kubaka ingo bakabikora mu buryo bwubahirije amategeko,bagahuriza imbaraga hamwe ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukaba bwariyemeje kubafasha.
Umuyobozi w’iri shami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gususurutsa ibirori Superintendent of Police (SP) David Kabuye, yavuze ko ari ubwa mbere abapolisi bakorera muri uyu mutwe batekereje bo ubwabo kwifatanya bagahuriza hamwe imbaraga n’uburyo bwo gutegura ibirori by’ubukwe bwabo, ngo kuko ubundi umupolisi yakoraga ibirori nk’ibi byo gusezerana imbere y’amategeko n’uwo bashakanye ku giti cye. Yavuze ko ubu ari uburyo bwiza kandi ko bazakomeza gushyigikira n’abandi bafite iki gitekerezo.
Uyu mutwe wa Polisi y’u Rwanda washinzwe mu mwaka w’2001 ukaba ususurutsa mu birori n’ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibirori byo ku rwego rw’igihugu.
RNP