• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Editorial 16 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abapolisi 9 bakorera mu mutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe gususurutsa ibirori (Police Band Unit) bifatanyije mu birori byo gusezerana imbere y’amategeko n’abo bashakanye. Uku gusezerana imbere y’amategeko n’abo bashakanye byabereye imbere y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishali Nsengiyuva Placide,bibera ku biro by’uwo murenge wa Gishali mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda yashimiye abo bapolisi icyemezo cyiza bafashe cyo gushinga ingo ku buryo bwemewe n’amategeko. Yakomeje abibutsa ko nk’abapolisi bagomba kuba icyitegererezo aho batuye babana neza n’abo bashakanye,bakarangwa kandi n’imyitwarire myiza ndetse bakaba n’inyangamugayo.
-1805.jpg
DIGP Marizamunda yabijeje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubafasha, asoza avuga ko kuba abapolisi bo muri uyu mutwe ushinzwe gususurutsa ibirori barahisemo gushinga ingo zabo no gutegurira hamwe ibirori byagombye kubera urugero rwiza n’abo mu yindi mitwe ya Polisi hirya no hino, bityo abafite igitekerezo cyo kubaka ingo bakabikora mu buryo bwubahirije amategeko,bagahuriza imbaraga hamwe ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukaba bwariyemeje kubafasha.

Umuyobozi w’iri shami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gususurutsa ibirori Superintendent of Police (SP) David Kabuye, yavuze ko ari ubwa mbere abapolisi bakorera muri uyu mutwe batekereje bo ubwabo kwifatanya bagahuriza hamwe imbaraga n’uburyo bwo gutegura ibirori by’ubukwe bwabo, ngo kuko ubundi umupolisi yakoraga ibirori nk’ibi byo gusezerana imbere y’amategeko n’uwo bashakanye ku giti cye. Yavuze ko ubu ari uburyo bwiza kandi ko bazakomeza gushyigikira n’abandi bafite iki gitekerezo.

Uyu mutwe wa Polisi y’u Rwanda washinzwe mu mwaka w’2001 ukaba ususurutsa mu birori n’ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibirori byo ku rwego rw’igihugu.

RNP

2016-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi:  Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Burundi: Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Editorial 25 Nov 2017
I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Editorial 30 Oct 2017
Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Editorial 03 Jan 2025
Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Editorial 21 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira  Igihugu  yarekuwe
Mu Rwanda

Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira Igihugu yarekuwe

Editorial 27 Mar 2017
Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko
Mu Rwanda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Editorial 27 Mar 2017
Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye
POLITIKI

Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye

Editorial 19 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru