Abarwanashyaka 27 ari nabo bayoboke rukumbi b’ishyaka Ishema Party, bateraniye muri Kongere y’i Buruseli, kuva taliki ya 15 kugera kuya 17 Mutarama 2016.
Iyi nama ngo yari iyo kunoza gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, ikintu gitangaje cyavuye muri iyi nama y’ ishyaka ishema Party ni uko ryahamagariye abanyarwanda imyigaragambyo itemewe n’amategeko « Turahamagarira Abenegihugu bose batuye mu Rwanda gushyigikira no kuzitabira IMYIGARAGAMBYO SIMUSIGA izahagurukira mu majyepfo, amajyaruguru, iburasirazuba n ‘iburengerazuba yamagana « Manda ya gatatu » Paul Kagame ashaka kwiha ku ngufu. »
Muri iyi Congre kandi ngo barasaba imishyikirano na leta y’u Rwanda ” Dukomeje gushyigikira byimazeyo inzira y’AMAHORO ishingiye kubiganiro bidafifitse kuko ariyo idasenya igihugu kandi igaha buri munyarwanda urubuga rw’ubwisanzure nta terabwoba ashyizweho, bityo agashobora kwitorera abayobozi b’igihugu nta mususu'”.
Ibi nibyo byonyine byasubiza abanyarwanda icyizere cy’amahoro arambye. N’ubwo twiteguye kujya gukorera politiki mu Rwanda guhera ku itarikiya 28 Mutarama 2016, ntitwifuza gutaha mu Urwatubyaye nk’abagabye igitero. Duhisemo kubanza kugerageza kuganira na Leta y’u Rwanda. Niyo mpamvu twemeje amazina n’umubare w’abagize “Delegation” yiteguye guhita ijya i Kigali kuvugana n’ubutegetsi buriho.
Iyo usomye ibikubiye muri iyi myanzuro y’ishyaka Ishema Party usanga ari nkabyabindi byo gutera ibuye mu gihugu ngo urebe ikivumbukamo.
Padiri Tomas Nahimana yari amaze igihe azenguraka mu karere k’Afrika y’uburasirazuba ashakisha abazamufasha guteza imvururu mu Rwanda, Tanzania aho aheruka yahuye n’intumwa za FDLR, ziba muri Tanzania kuva kubutegetsi bwa Perezida Kikwette, amakuru avugako baganiriye uburyo bazamufasha muri ibyo bikorwa bye byo guteza akaduruvayo mu Rwanda, harimo no gutera ama grenade ahahurira abantu benshi.
Nahimana Tomas n’abayoboke be bazajyana i Kigali
Ibi ngo bikaba ari ibikorwa bigamije kujegeza ubutegetsi bwa Perezida Kagame, kugeza ubwo bubaye nk’Uburundi bwa Petero Nkurunziza.
Padiri Tomas Nahimana ngo yaba afite Passport y’u Rwanda bityo ngo akaba yiteguye gusesekara mu Rwanda tariki ya 28 Mutarama 2016, akazaza n’indege ya Brussels Airlines. Mu Rwanda ngo akazabanza guhura n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru.
Tumuhaye ikaze.
Cyiza Davidson