Iyi nama mpuzamahanga ngarukamwaka ibera i Davos mu Busuwisi (hakonje kuri ubu), itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi, imiryango itandukanye itegamiye kuri leta, impuguke zikomeye, Abaherwe bakomeye, Abanyamadini bakomeye, n’abandi.
Mu nyandiko y’igitekerezo cye yanyujije ku rubuga www.quora.com, Umwanditsi wanashinze itorero, Saddleback Church ku Isi, pasiteri Rick Warren yanenze uburyo iyi nama iba yiganjemo Abanyaburayi, anasaba ko abayobozi bo muri Afurika bajya batumirwa ku bwinshi.
Inama y’uyu mwaka ni iya 46, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi bakomeye ku Isi, barimo visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden; Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, David Cameron; Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry; Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Christine Lagarde; Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, n’abandi bavuga rikijyana.
Mu baherwe bakomeye mu Isi bitabiriye iyi nama, harimo umuherwe wa mbere mu Bushinwa, Jack Ma Yun, nyiri sosiyete Alibaba ikora ubucuruzi kuri internt; umuyobozi wa sosiyete General Motors ikora imodoka, Mary Barra; uwa Nissan, Carlos Ghosn n’abandi.
Si aba gusa kuko harimo n’ibyamamare mu gukina filimi nka Leonardo DiCaprio; umuhanzi w’ikirangirirane, Will.i.am; umuhanzi ukomoka muri Irland, Bono n’abandi.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 40, abaherwe bo mu Isi, ndetse n’abayobozi b’ibigo na sosiyete zikomeye barenga 2500 bavuye mu bihugu birenga 100.
Iyi nama ya 46 igamije kwiga ku iterambere ry’inganda ryifashisha ikoranabuhanga, ndetse n’ubwenge bw’ubukorano bwa robot.
Perezida Kagame ari mu bayobozi mbarwa ba Afurika batumirwa muri iyi nama…
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu mbarwa muri Afurika, bakunda gutumirwa muri iyi nama.
Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze ku munsi wa mbere w’iyi nama tariki ya 20 Mutarama, yahishuye ko politiki ihamye, umutekano w’abashoramari no kugendera ku mategeko ari byo bituma u Rwanda ruba urwa kabiri mu bihugu bya Afurika bibereye gushorwamo imari.
Perezida Kagame yanagarutse ku ikoranabuhanga avuga ko mu Rwanda no muri Afurika hageze ngo bakore ikoranabuhanga aho gukomeza kurikoresha ryarakozwe n’abandi.
Yagize ati “Twamaze kubona umusemburo w’ikoranabuhanga mu bukungu, iterambere no kugeza abaturage ku bisubizo.”
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 22 Mutarama, Perezida Kagame yagaragarije Isi ko ubufatanye bw’ibihugu bujegajega bukomeje kuba intandaro y’ibizazane amasoko yo muri Afurika akomeje guhura na byo, bikayazitira kugera ku ntego z’ishoramari n’iterambere, bityo asaba gukaza ubufatanye bw’ibihugu mu gukuraho imbogamizi mu ishoramari.
Abandi bayobozi bo muri Afurika batumiwe ni Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, Habib Essid wa Tunisia, n’abandi bake cyane.
Umwanya wo kuganira hagati y’ibihugu n’abashoramari…
Iyi nama iba ari umwanya mwiza wo guhura kw’abayobozi b’ibihugu bitandukanye, abashoramari b’abaherwe, abanyenganda, n’abayobozi ba sosiyete z’ubucuruzi zikomeye kugira ngo bateze imbere ishoramari, ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu.
Aganira na New Times Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Gatete Claver, umwe mu bayobozi baherekeje Perezida Kagame i Davos, yagize ati” Iyi nama izaha amahirwe menshi u Rwanda ndetse inarufungurire amarembo. Tuzereka ibigo by’imari bikomeye ku Isi ibyiza twagezeho, ndetse n’uburyo tworohereza ishoramari.”
Umutekano mu nama i Davos….
Guverinoma y’u Busuwisi yashoye miliyoni icyenda z’amadorari ya Amerika mu gucunga umutekano w’abantu bitabiriye iyi nama.
Ikindi kandi hashyizweho umupaka ku birometero 42 mbere yo kwinjira i Davos, ndetse nta ndege n’imwe yemerewe kunyura hejuru y’icyo kirere itabanje gusaba uburenganzira.
Ikinyamakuru, Straits Times, cyanditse ko abasirikare benshi bafite ibirwanisho bigezweho bari gutembera mu mihanda, ndetse ingabo zirwanira mu kirere zikaba ziri kugenzura ikirere cy’umujyi; bamwe muri bo bari muri za kajugujugu abandi mu ndege z’intambara.
Ku kibuga cy’indege, hari uburyo bukomeye bukoresha ikoranabuhanga rya X-ray ku buryo ibyo umuntu yitwaje byose mu gikapu cyangwa mu mufuka bigaragara, ndetse abasirikare bacunze umutekano barabanza bakiga ku mateka ya buri wese witabiriye iyi nama (background checks).
Inama yitabirwa n’umugabo igasiba undi
Abayobozi bakomeye mu bya politiki batumirwa muri iyi nama nta kiguzi basabwa, ariko abayobozi b’ibigo imishinga n’ibindi, bategekwa kwishyura akayabo k’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi asaga ibihumbi 18 ni ukuvuga amayero asaga 16500, mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 13.
Icyo kiguzi kandi kiyongeraho amafaranga akoreshwa mu Busuwisi ibihumbi 50, ni ukuvuga ibihumbi 46 by’amayero, bihwanye n’asaga miliyoni 37 mu mafaranga y’u Rwanda, asabwa ushaka kwitabira iyo nama akoreshwa mu myiteguro, uwayatanze akemererwa kandi kwitabira ibiganiro bibera mu ruhame, yashaka kwitabira n’ibyihariye akishyura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Busuwisi, ni ukuvuga hafi miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ayo makuru yatangajwe n’ Ikinyamakuru New York Times mu mwaka wa 2011, akomeza agaragaza ko ushaka gutumira umuntu ngo yitabire iyo nama mu mwaka, babiri bagomba kwishyura amafaranga akoreshwa mu Busuwisi asaga ibihumbi 200 ku mwaka, baba batanu bakishyura ibihumbi 400, buri wese kandi akishyura ikiguzi cyo kwinjira.
Davos…
Davos ni agace gafite ubuso bungana na 283.98 km2 gaherereye mu misozi yo mu Busuwisi (Swiss Alps) iruhande rw’umugezi wa Landwasser. Aka gace gafite abaturage 11,136 hagendewe ku ibarura ryakozwe muri 2014.
Davos ni wo mujyi wa mbere mu Burayi uherereye ku butumburuke burebure bungana na metero 1 560.
Inama ya World Economic Forum yatangiye tariki ya 20 isozwa ku wa 23 Mutarama 2016.
Biteganyijwe ko inama nk’iyi izabera mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka.
Umwanditsi wacu