Umutoza w’ikipe y’igihugu arakangurira abanyarwanda kuza ari benshi mu mukino Amavubi azahuramo na Kongo Kinshasa muri 1/4 kirangiza mu mikino Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016.
umutoza w’Amavubi usaba abafana kuza kukibuga ari benshi
Uyu mukino uteganyijwe kuri iki cyumweru, watezwe na benshi mu Rwanda, no mu karere, ahanini kubera uguhangana gusanzwe kuba hagati y’aya makipe yombi.
McKinstry utoza Amavubi, akaba mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa FERWAFA, na we yemeje ko yiteze umukino ukomeye cyane.
” Iyi ni yo kipe ikomeye twari guhura muri iri rushanwa. RDC yatangiye irushanwa yerekana ko ari ikipe ikomeye cyane, ni ubwo twayitsinze mbere gato igitego 1-0 mu mukino wa gicuti, byaragaragaraga ko ari imwe mu makipe ihabwa amahirwe mu irushanwa.” Johnny Mckinstry, utoza ikipe y’u Rwanda.
” Nk’uko na twe twabikoze, bahisemo kuruhutsa abakinnyi bamwe ku mukino wa nyuma w’itsinda., abakinnyi 9 ugereranije n’abasanzwe babanzamo.”
” Kubera iyo mpamvu, akaba ari yo mpamvu twiteguye umukino ukomeye ku wa gatandatu, abakinnyi bose bazaba bafite imbaraga, unarebye iminsi y’ikiruhuko irimo hagati.”
McKinstry watsinze imikino 2 mu matsinda, agatakaza umukino umwe, avuga ko yiteze umukino ukomeye, kuko amakipe yombi atazaba akina ashaka umwanya gusa muri 1/2, ahubwo harimo no guhangana gusanzwe hagati y’aya makipe.
” Ndizera ko uzaba umukino mwiza ku bantu bazaza kuwureba, umukino byanze bikunze w’irushanwa, amakipe yombi akora ibishoboka byose, bitari ugukomeza mu irushanwa, ahubwo harimo no guhangana mu karere.”Umutoza w’Amavubi McKinstry.
Uyu mutoza yongeyeho ati: ” KU ruhande rwacu Tuzakora ibishoboka byose twerekane umukino mwiza, wadufasha gukomeza mu irushanwa. Turasaba kandi abafana kuza ari benshi ku kibuga, Amahoro akazaba agaragaramo ibara ry’umuhondo gusa, bagafana bishoboka byose, bagafasha ikipe kubona intsinzi.”
Uyu mukino uzabera kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu, ku isaha y’i saa cyenda z’igicamunsi.
M.Fils