Abaturage bo mu karere ka Kirehe bakanguriwe kwirinda ibyaha no kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.
Ibi babikanguriwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana mu nama yagiranye ku itariki 28 Mutarama n’abaturage bagera kuri 200 bo mu midugudu ya Rusamaza , Karenge, na Janika, yo mu murenge wa Kirehe, muri aka karere.
IP Harerimana yabwiye abo baturage ati:”Niba dushaka kubumbatira no gusigasira umutekano, buri wese akwiriye kumva ko afite inshingano zo kurwanya no gukumira ibyaha.”
Yakomeje agira ati:”Nimurangwa n’ubwo bufatanye, nta kabuza, tuzarwanya kandi dukumire ibyaha aho biva bikagera.”
Yababwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, aha akaba yarabasobanuriye ko ingaruka zabyo zitagera gusa ku babinyoye, ahubwo ko zigera no ku bandi bantu.
IP Harerimana yagize na none ati:”Byagaragaye ko ibyinshi mu byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye kubyirinda kandi akabirwanya nk’umusanzu we mu gusigasira umutekano.”
Yabwiye kandi abo baturage ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aha akaba yaragize ati:”Imiryango myinshi tujya twunga, usanga akenshi umwe mu bashakanye anywa cyangwa yarigeze kunywa ibiyobyabwenge.”
Yakomeje agira ati: “Abagabo bakubita abagore n’abana babo usanga akenshi baba banyoye ibiyobyabwenge. Ibyo bitera umutekano muke mu muryango ndetse n’aho batuye muri rusange, akaba ari yo mpamvu bigomba kurwanywa.”
IP Harerimana yasabye abo baturage kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza, ibyo bakabikora bayihamagara ku mirongo ya nomero za terefone itishyurwa ari yo: 112 na 3512.
Yababwiye kujya kandi bihutira guha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abari gutegura kugikora.
Abo baturage biyemeje kwirinda ibyaha no gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya.
RNP