• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bugesera: Abamotari bongeye kwibutswa inshingano zabo basabwa gukora neza akazi kabo

Bugesera: Abamotari bongeye kwibutswa inshingano zabo basabwa gukora neza akazi kabo

Ubwanditsi 02 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki ya 28 Mutarama, abamotari 200 bakorera mu karere ka Bugesera bibumbiye muri koperative yabo yitwa “Cooperative des Taxis Moto de Bugesera” (COTRAMOBU), bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, aho bibukijwe kunoza imikorere yabo, banasabwa by’umwihariko gukomeza ubufatanye mu ikumirwa ry’ibyaha.

Ushinzwe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze yabwiye abo bamotari ati:” umwuga wanyu utuma muhura n’abantu benshi bakora ibikorwa binyuranye.

Mu bagenzi mutwara hashobora kwihishamo abanyabyaha b’ibyiciro bitandukanye nk’abajura, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bagizi ba nabi. Mugomba rero kujya mushishoza, mwagira uwo mubona cyangwa mukekaho kuba yahungabanya umutekano cyangwa ari umunyacyaha ku rwego uru n’uru, mugahita mubitumenyesha kuko Polisi iba hafi yanyu buri gihe”.

AIP Uwitonze yakomeje anakangurira aba bamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda bagatwara ibinyabiziga byabo bujuje ibyangombwa bibemerera gukora umwuga wabo, bakarangwa n’isuku ndetse bakajya bazigama kugira ngo biteze imbere. Ikindi yagarutseho ni uko bagomba nabo gufatanya n’inzego zose na Polisi y’u Rwanda kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo.

Umuyobozi wa koperative yabo (COTAMOBU) Havugimana Eugène, yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda muri aka karere ikomeje kubaba hafi. Yagize ati:” kuva mu mwaka w’2012 dushinga iyi koperative yacu, Polisi yatubaye hafi kugeza iki gihe. Polisi iraduhugura, ikumva ibibazo byacu byose ndetse ikanadufasha kubikemura. Yaturemyemo icyizere ku buryo dukorana neza rwose nta kwishishanya”.
Yasabye bagenzi be b’abamotari gukomeza ubu bufatanye na Polisi y’u Rwanda kugira ngo bakomeze biteze imbere.

RNP

2016-02-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

RUSHYASHYA 08 Sep 2026
Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Ubwanditsi 19 Jan 2022
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V

RUSHYASHYA 29 Jul 2026
Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Ubwanditsi 08 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda
HIRYA NO HINO

U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda

Ubwanditsi 01 Apr 2020
Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama
Mu Rwanda

Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo
Mu Mahanga

Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo

Ubwanditsi 20 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru