Ku itariki ya 28 Mutarama, abamotari 200 bakorera mu karere ka Bugesera bibumbiye muri koperative yabo yitwa “Cooperative des Taxis Moto de Bugesera” (COTRAMOBU), bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, aho bibukijwe kunoza imikorere yabo, banasabwa by’umwihariko gukomeza ubufatanye mu ikumirwa ry’ibyaha.
Ushinzwe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze yabwiye abo bamotari ati:” umwuga wanyu utuma muhura n’abantu benshi bakora ibikorwa binyuranye.
Mu bagenzi mutwara hashobora kwihishamo abanyabyaha b’ibyiciro bitandukanye nk’abajura, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bagizi ba nabi. Mugomba rero kujya mushishoza, mwagira uwo mubona cyangwa mukekaho kuba yahungabanya umutekano cyangwa ari umunyacyaha ku rwego uru n’uru, mugahita mubitumenyesha kuko Polisi iba hafi yanyu buri gihe”.
AIP Uwitonze yakomeje anakangurira aba bamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda bagatwara ibinyabiziga byabo bujuje ibyangombwa bibemerera gukora umwuga wabo, bakarangwa n’isuku ndetse bakajya bazigama kugira ngo biteze imbere. Ikindi yagarutseho ni uko bagomba nabo gufatanya n’inzego zose na Polisi y’u Rwanda kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo.
Umuyobozi wa koperative yabo (COTAMOBU) Havugimana Eugène, yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda muri aka karere ikomeje kubaba hafi. Yagize ati:” kuva mu mwaka w’2012 dushinga iyi koperative yacu, Polisi yatubaye hafi kugeza iki gihe. Polisi iraduhugura, ikumva ibibazo byacu byose ndetse ikanadufasha kubikemura. Yaturemyemo icyizere ku buryo dukorana neza rwose nta kwishishanya”.
Yasabye bagenzi be b’abamotari gukomeza ubu bufatanye na Polisi y’u Rwanda kugira ngo bakomeze biteze imbere.
RNP