• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisikazi baguye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti barashyinguwe

Abapolisikazi baguye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti barashyinguwe

Ubwanditsi 03 Feb 2016 Mu Mahanga

Abapolisikazi babiri bishwe bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti mu Kuboza umwaka ushize, bashyinguwe mu cyubahiro mu bihe bitandukanye mu irimbi rya Rusororo, kuko imibiri yabo itari yagereye rimwe mu gihugu.

Assistant Inspector of Police(AIP) Liliane Mukansonera na AIP Aimée Nyiramudakemwa bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti(MINUSTAH) nk’abajyanama(IPOs), bishwe barasiwe mu icumbi ryabo ryari riherereye ahitwa Cap Haitien, ku wa 29 Ukuboza 2015 barashwe n’abantu bataramenyekana.

​Umurambo wa AIP Nyiramudakemwa wageze mu Rwanda ku italiki 24 Mutarama ushyingurwa kuri 27 Mutarama uyu mwaka, mu gihe uwa AIP Mukansonera waje kuri 30 Mutarama ukaba washyinguwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Gashyantare 2016.

Imihango yombi yo kubashyingura ikaba yaritabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harelimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, abayobozi bakuru ba Polisi bungirije, ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza ndetse n’ushinze ubutegetsi n’abakozi DIGP Juvénal Marizamunda n’abandi hamwe n’imiryango y’ababuze ababo.

​Mu muhango wo gushyingura AIP Mukansonera mu cyubahiro, Minisitiri Harerimana yavuze ko yari umupolisi warangwaga n’ubunyamwuga n’umurava mu kazi, utarigeze yumvikanaho imikorere mibi mu kazi.

Mu magambo yihanganisha umuryango we yagize ati:” AIP Mukansonera yavuye muri ubu buzima ajyanwa mu bundi bwiza aho Polisi y’u Rwanda n’abo bakoranye bamuha icyubahiro akwiye nka ofisiye utarigeze agaragara mu bitabo by’imyitwarire mibi, ari nayo mpamvu yari yatoranyijwe mu bazahagararira igihugu cye mu kubaka amahoro muri Haiti.”

​Abagize umuryango we n’inshuti bavuze ko yari umugore wakundaga igihugu kandi wubahaga Imana wanayikoreraga mu buryo butandukanye.

Imiryango yombi y’ababuze ababo ikaba yarashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yababaye hafi kuva bamenya iriya nkuru mbi.

AIP Mukansonera yasize abana babiri mu gihe AIP Nyiramudakemwa yasize umwana umwe

-1984.jpg

Umuhango wo gushyingura

-1985.jpg

Abayobozi bakuru ba Polisi bitabiriye uyu muhango

-1986.jpg

Minisitiri w’Umutekano Mussa Fazil Harerimana ashyira andobo kumva yaba nyakwigenera

Minisitiri Harerimana yavuze ko aba bombi bishwe kandi iperereza rikomeje ku bufatanye bwa Loni na Leta ya Haiti,akaba yijeje imiryango yabo ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi kandi yizeyeko ubutabera buzakora akazi kabwo.

RNP

2016-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

RUSHYASHYA 16 Jun 2026
Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Col Willy Bagabe yashyinguwe

Col Willy Bagabe yashyinguwe

Ubwanditsi 12 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede
Amakuru

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Ubwanditsi 07 Mar 2023
Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira
Mu Rwanda

Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Alice Cyusa  yirukanwe  k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda
ITOHOZA

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru