Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gashyantare 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Li Yong umuyobozi mukuru wa United Nations Industrial Development Organization (UNIDO), watangaje ko yaje mu Rwanda azi neza ko ari igihugu kimaze gutera intambwe mu bigendanye no guha umurongo mwiza iterambere ry’inganda.
Li Yong yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, anamwizeza ko bafite ingamba nshya zigamije guteza imbere inganda cyane cyane muri Afurika, ariyo mpamvu we n’intumwa ayoboye bari kugenderera ibihugu bimwe na bimwe mu kugira ngo bige uko izo ngamba bazishyira mu ngiro.
Li Yong wahoze ari Visi Minisitiri w’imari w’Ubushinwa ubu uyobora iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), yabwiye abanyamakuru ko UNIDO izakomeza gufasha iterambere ry’inganda mu Rwanda baciye muri gahunda isanzweho yo gufasha inganda muri Africa.
Li Yong yavuze ko UNIDO izafasha u Rwanda mu buryo bw’amafaranga azakenerwa mu bikorwa byo guteza imbere inganda mu gihugu, cyane cyane ngo inganda bigaragara ko zizajya zifasha abaturage no kubafasha kwikorera inganda zabo nabo bakagerwaho n’iterambere kurushaho.
Li Yong yagize ati “hagomba kubaho iterambere rishya mu by’inganda ku bw’inyungu z’abaturage.Nasanze u Rwanda rumeze neza, ni igihugu cyiza birenze uko nabitekerezaga kuko nari nafite amakuru meza ku Rwanda mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu”.
Minisitiri Kanimba avuga ko Li Yong afite gahunda yo gusaba Umuryango w’Abibumbye gushyira imbaraga mu iterambere ry’inganda muri Africa nibura mu gihe cy’imyaka 10.
Mu mwaka w’1997 nibwo UNIDO yatangiye gufasha ibikorwa by’iterambere mu Rwanda, ifite gahunda yo gufasha abikorera mu bijyanye no gukora ibintu bishya mu byashaje, kubaka ubumenyi mu kuzamura imishinga mito n’iciririts hitawe cyane cyane ku bagore ba rwiyemezamirimo.
Ikindi UNIDO yari igamije ni ukubaka ubumenyi mu kuvugurura politiki y’iby’inganda no gukurikirana iterambere ryazo, ikindi kandi yafashije u Rwanda mu gukora inyigo no kubaka inganda z’amashanyarazi zuzuye mu 2011 zibasha gutanga 600MW.
Umwanditsi wacu