Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana, mu mpera z’icyumweru gishize, yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 400 biga muri Association des Parents pour la Promotion de l’Education et Culture- Murambi (APAPEC-Murambi) abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, kandi abakangurira kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.
Iyo nama yabereye muri iri shuri mu kagari ka Mugambazi, mu murenge wa Murambi, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi ndetse n’abarezi b’abo.
Nyuma yayo, abo banyeshuri bitabiriye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakoze ahantu hanyuranye mu bihe bitandukanye mu mezi abiri ashize.
Ibiyobyabwenge byangijwe kuri uriya munsi bigizwe n’ibiro 10 by’urumogi, litiro 73 za Kanyanga, amaduzeni 241 ya Chief Waragi n’amashashi 8 arimo ubu bwoko bw’inzoga itemewe, litiro 10 za Merase, n’ibiro 11 bya Mayirungi.
SSP Bizimana yasobanuriye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bukurikirwa rimwe na rimwe n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ati:” Nk’uko bivugitse, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, maze, kubera ko nta mutimanama aba afite, agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize kandi ati:”Ntushobora gutsinda mu ishuri unywa ibiyobyabwenge. Mugomba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”
SSP Bizimana yabwiye kandi urwo rubyiruko kujya rusobanurira rugenzi rwarwo ndetse n’abandi bantu muri rusange ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi bakabakangurira kubyirinda.
Yasabye ubuyobozi bw’iri shuri kugena muri gahunda zabwo igihe cyo kuganiriza abanyeshuri babo ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, no kubakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.
Umuyobozi w’iri shuri, Mbarushimana Prudence, yagize ati: “Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda zizatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza, bityo bige kandi batsinde mu ishuri”.
Mbarushimana yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo banyeshuri maze abasaba kuzikurikiza.
RNP