• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Editorial 16 Feb 2016 Mu Mahanga

Polisi ikorera mu karere ka Karongi iragira inama abaturage cyane abakora ubucuruzi bw’ibyuma kujya babyitondera kuko bimwe muri byo bishobora kuba hari aho bihuriye n’ibiturika, bakaba basabwa kureka gukoresha abana cyane cyane mu gushaka ibyo byuma ku misozi, mu byobo n’ahandi,… kuko binahanwa n’itegeko .

Ubu butumwa Polisi yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’abacuruzi barenga 50 bakora ubucuruzi by’ibyuma bishaje mu mujyi wa Karongi nyuma y’aho umwana w’imyaka 15 y’amavuko bamuteshereje icyuma yari arimo guhonda ngo agurishe, nyamara cyari icyuma cy’igisasu batega mu butaka bita mine, kikaba kubw’amahirwe cyari kitaraturika.

Nk’uko bimenyerewe, abacuruzi b’ibyuma bishaje, bagerageza kubyuzuzamo umucanga ngo babone uko babigurisha biremereye, uku ni nako umwana witwa Munezero Samuel basanze arimo gupfundura mine agirango yuzuzemo umucanga abone uko ayigurisha iremereye, iki akaba ari igisasu gikunze kuboneka ahantu habereye imirwano murugamba rwo kubohora igihugu cyangwa ahari ibigo bya gisirikare,..

Abaturage bakaba basabwa ko, igihe babonye ikintu nk’iki, bakwiye kwihutira kubimenyesha Polisi ibegereye ngo hashakwe uko bakibakiza.

Aha IP J.baptiste Rutebuka, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Karongi yagize ati:”Akazi mukora gasaba ubwitonzi n’ubwo musa n’abatabihaga agaciro, ntimukwiye gufata buri cyuma cyose babazaniye mutarebye neza icyo ari cyo.”

IP Rutebuka yabasabye gukora akazi kabo mu bushishozi kandi bakamenyesha Polisi icyo badashira amakenga, aho yanahamagariye abaturage bose kutegera ikintu cyose badashira amakenga mbere y’uko bakereka abashinzwe umutekano aho yagize ati:”Ntimukajye munakegera ahubwo mujye mwihutira kucyereka abashinzwe umutekano nibo bafite ubushobozi bwo kugira icyo bagikoraho..”

IP Rutebuka atangaza ko umucuruzi witwa Jean Baptiste Ndayisenga ariwe ngo wari kugura ibyuma bya Munezero, akaba avuga ko uyu mwana atujuje imyaka yo gukoreshwa akazi ako ari ko kose, aho yagize ati:”Tugomba guca intege umuco abana badukanye umuco wo guta ishuri , ntidukwiye rero kubaha akazi cyangwa gutuma hari aho bahurira n’amafaranga kuko bibararura.”

Polisi ikaba igira inama abaturage ko utanga intwaro wese ku bushake nta gihano agenerwa, akaba ariyo mpamvu igira inama ababa bagitunze intwaro iyo ari yo yose n’ibishobora guturika cyangwa uwaba afite amakuru ku babitunze, ko babitanga cyangwa bagatanga ayo makuru ku nzego z’ibaze zibegereye cyangwa izishinzwe umutekano.

Ingingo ya 671 ivuga ko gutunga intwaro, kuyicuruza, kuyikora, guhindura ibimenyetso by‟intwaro, gukwirakwiza no kwinjiza intwaro Umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho iya 675 ivuga ko gutanga amakuru atari yo cyangwa kwanga kuyatanga ugamije kubona uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda Umuntu wese utanga amakuru atari yo cyangwa wanga gutanga amakuru agamije kubona uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana(100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-02-16
Editorial

IZINDI NKURU

Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama  za Yesu Kristo.

Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama za Yesu Kristo.

Editorial 26 May 2021
Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Editorial 04 Feb 2022
Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Editorial 16 Sep 2016
Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yerekanwe muri Al-Ittihad yo muri Libya

Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yerekanwe muri Al-Ittihad yo muri Libya

Editorial 04 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame
Mu Mahanga

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Editorial 05 Nov 2016
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Editorial 12 Nov 2018
Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.
Amakuru

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Editorial 08 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru