• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»IMIKINO»AS Muhanga ya nyuma ibujije Rayon Sports gusatira AS Kigali

AS Muhanga ya nyuma ibujije Rayon Sports gusatira AS Kigali

Ubwanditsi 17 Feb 2016 IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yaniwe gutsinda ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa mbere, yanganyije n’ikpe ya Bugesera 1–1. Ni mu mikino y’umunsi wa 11 yabaye kuri uyu wa kabiri.

-2155.jpg

Ismaila Diarra rutahizamu mushya wa Rayon ntiyahiriwe nizamu

Ikipe ya Rayon Sports yaniwe gutsinda ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa mbere, yanganyije n’ikpe ya Bugesera 1-

-2156.jpg

Uyu mukino wok u munsi wa 11 wa shampiyona waberaga I Nyamirambo kuri stade ya Kigali, benshi bakekaga ko uri bworohere ikipe ya Rayon Sports, yari iherutse kwitwara neza, igatsindira Gicumbi iwayo ibitego 2-0, byatsinzwe na Ismaila Dialla.

Kuri uyu mukino si ko byaje kugenda kuko Rayon Sports yerekanye urwego ruri hasi cyane, nubwo yagiye ihusha amahirwe amwe ni amwe, ugereranije na AS Muhanga.
-2157.jpg

Igice cya mbere cyari kitaryoheye ijisho na gato, cyarangiye Rayon Sports iteye mu izamu inshuro 1, mu gihe ikipe ya AS Muhanga, itateyemo umupira ni umwe werekeza mu izamu.

Igice cya kabiri, habayeho impinduka ku mpande zombi, cyane cyane ku ikipe ya Rayon Sports, ariko ntibyagira icyo byongera ku migendekere y’umukino.

Umutoza Ivan Minnaert aganira n’itangazamakuru, yagaragaje ko atigeze yishimira na gato, uko abasore be bitwaye.

Yagize ati: ” Oya ntabwo twavuze ko tuzabatsinda byoroshye mu mikino tuzakina. Gusa uyu munsi byose twakoraga, byagendaga gahoro cyane.Abakinnyi banjye bapimaga ibiro 200 uyu munsi. Mu gice cya mbere ni uko byari bimeze.

Mu minota 30 ya mbere twagize amahirwe 3 cg 4 twagombaga gutsinda ariko siko byagenze. Ni ibintu bitesha umutwe kubonaaaa… ku muntu ushyize mu kibuga, ukeka ko hari ibyo agiye guhindura, ugakeka ko hari icyo agiye kongera mu mukino..ariko bikanga”

Ku ruhande rw’umutoza wa AS Muhanga, Eduard wabonaga inota rya 3 mu manota 33 yagakwiye kuba yarasaruye, yatangarije abanyamakuru ko hari icyizere ko mu minsi iri mbere, bizagenda neza, nyuma yo gutangira nabi shampiyona.

Edward utoza Muhanga yagize ati:” Ntabwo twari twiteguye na gato kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ariko nyuma twisanze tubonye aya mahirwe, biratugora cyane.” ” Imikino ibanza yaratugoye bikomeye, ariko ubu mfite icyizere ko ibintu bizagenda neza mu minsi iri mbere, kuko komite yamaze kubonyizeza.”

AS Muhanga, yamaze kongeramo abandi bakinnyi batandukanye, basanzwe bamenyereye shampiyona y’aha mu Rwanda, barimo Omar Hitimana wakinnye uyu mukino, na Hategekimana Bonavanture uzwi nka Gangi, ndetse na Rutahizamu Bokota Labama.

Kuri uyu wa gatatu:

15H30:

Police vs Espoir (Kicukiro)
Musanze FC vs Mukura (Ubworoherane)
Rwamagana vs Kiyovu Sports (Rwamagana)

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe ya AS Kigali ya mbere mu rutonde rwa shampiyona yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1, ikipe ya Sunrise inganya 1-1 na Gicumbi, Marines mu mukino wayihuzaga na Etincelles baturanye, iyitsinda 1-0.

Source:Umuseke

M.Fils

2016-02-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Ubwanditsi 13 Feb 2024
Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Ubwanditsi 28 Sep 2020
Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Ubwanditsi 25 Feb 2023
Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y’iminsi 39

Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y’iminsi 39

Ubwanditsi 15 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300
Mu Mahanga

U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara
Uncategorized

Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara

Ubwanditsi 24 Jan 2021
Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes
INKURU NYAMUKURU

Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Ubwanditsi 04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru