Umuhanzi Gaël Faye na Nirere Shanel basanzwe bakorera umuziki mu Bufaransa bagiye guhurira mu gitaramo kimwe mu ruhererekane rw’ibyakozwe muri Isaano Festival umwaka wa 2016.
Gaël Faye agiye kuririmba muri Isaano Festival nyuma y’ikindi gitaramo aherutse gukorera mu Mujyi wa Addis-Abeba mu iserukiramuco rikomeye rya ‘Selam Festival Addis’ ryahuriwemo n’abahanzi bo muri Afurika.
Miss Shanel ugiye kumara amezi abiri mu Rwanda yaherukaga kuririmbira muri Car Free Zone mu bitaramo byasusurutsaga irushanwa rya CHAN.
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko abakunzi be batari baherutse kumubona aririmba abahishiye byinshi.
Ati “Nyuma y’igitaramo mperutse gukorera muri Car Free Zone abafana barishimye cyane, ikindi ngiye gukora muri Isaano Festival nacyo nizeye ko kigomba kuba cyiza. Nariteguye bihagije, niteguye gutarama.”
Judo Kanobana, umuyobozi wa Positive Production itegura Isaano Festival yavuze ko muri iki gitaramo gihuza Gaël Faye na Nirere Shanel herekanirwamo film « Les Hommes debout » yakozwe n’Umunya-Afurika y’Epfo Bruce Clarke.
Ati “ Ibintu biteguye neza, nyuma y’ibindi bitaramo byabanje icya Shanel na Gaël nacyo twizeye ko gishimisha abantu, harimo ibintu bitandukanye ndetse turerekana iyo film yitwa Les Hommes debout nyuma habeho kuririmba no kuganira n’abahanz.”
Iki gitaramo giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2016 kuri Champion Hotel i Remera guhera saa moya kugeza saa yine z’ijoro.
Iri serukiramuco ryanitabiriwe n’abandi bahanzi bakomeye , Nneka wo muri Nigeria n’Umunya- Côte d’Ivoire Aly Keita umuhanga mu gucuranga Balafon.
Iserukiramuco ya muzika , Isaano Music Festival’ riri kubera i Kigali ku nshuro ya kane. Ryatangiye ku itariki ya 12 rizasozwa tariki 21 Gashyantare 2016.
M.Fils