• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Ubwanditsi 28 Feb 2016 ITOHOZA

Nkuko nabasezeraniye kujya mbagezaho amwe mu mateka yabantu batandukanye uko bagiye bitwara ubu nakurikiranye amateka yuwitwa Gahima Gerald na murumuna we Rudasingwa Theogene kuva bakivuka, mbona ko bagiye bahura n’utubazo twinshi, tunashobora kuba aritwo tubakurikirana kugeza none.

Gahima yavutse muri 1957, avukira mu karere ubu kiswe Ngoma. Avuka kuri Gahigankwavu na Bamususire, waje kujya kumushakana kwa Byimbwa, uyu ntiyari umugabo wa Bamususire, ahubwo yari muramuwe baje kubyarana nyuma.

Bamususire yahungiye kwa Byimbwa amaze gucyocyorana na Gahigankwavu se wa Gahima wigeze no kuba mu myanya ikomeye mu Rwanda.

Bamususire na Byimbwa, baza kubyarana umwana w’umuhungu ariwe Rudasingwa Theogene , nyuma aza no gusubira ku mugabowe wa mbere (Gahigankwavu), ariko agenda atwite Rudasingwa, amubyarirayo, nawe ntazi iyo bavukiye niyo mpamvu yagiye ahuzagurika mubyo yakoraga byose bavugako yaba yaravukiye ku muhanda .

Burya rero baca umugani mu Kinyarwanda ngo igiti kigororwa kikiri gito, ariko hano ho cyabuze kigorora kigendanira ko! Gahima n’abavandimwe be bakuriye muri iyo miruho n’imyiryane bagiye baterwa n’ababyeyi babo, biza gutuma naho bakuriye, bibakurikirana mu buzima bwabo, n’ubwo bagiye bagerageza gukurikirana amasomo atandukanye, ndetse bakagira n’amahirwe yo kugenda bobona imirimo myiza, n’ubwo batashimwe kabiri, ibibazo byo mumiryango yabo byagiye bibakurikirana, kugeza naho ndetse abantu bibaza niba nta muzimu wabateye!

Tugarutse kuri Rudasingwa, byagiye bigaragarira bose ko uburere koko buruta ubuvuke, kuko yananiwe kuba mumuryango nyarwanda neza biranga. Gahima nawe ni uko reba nkubu kubera ubwambuzi bwe, yari amanitswe ku ma banki atari make yo mu Rwanda, kubera imyenda yafashe yitwaje imyanya yari afite muri leta. Harimo na BACAR yahoze ari iya Kajeguhakwa Valens yacucuye kugeza naho afashe ideni rya miliyoni zisaga 70 aryandika kuri nyina w’imyaka irenze 60.

Abantu yarenganyije, abakangisha ko yabafunga, kugera naho atera ubwoba abayobozi i Rukara ku kimodoka, akabanyanganya isambu, ntihagire uvuga! Yewe uwavuga iby’inzuki ubuki ntibwaribwa, reka ndekere aha, mbibutse n’ahantu bagiye bata amababa.

Ikintu gitangaje kuri Gahima Gerard, hambere aha yihaye ibyo kugenda atanga ibiganiro bitandukanye mu bitangaza makuru by’iburaya n’amerika, ariko ibyo yahavugiye ni akumiro. Ibaze nawe umuntu wihanukiriye akavuga ngo Habyarimana ntiyateguye jenoside ahubwo amaze gupfa abantu nka ba Bagosora nibo bicaye bakayipanga!

Ariko akirengagiza ko hari n’imyitozo yakorwaga, n’imihoro yari yaraguzwe mu bushinwa, byose ari ukwitegura jenoside! Yaba yaraburanyaga noneho abantu abashinja ibinyoma, niba ntawateguye jenoside wari urimo!!!

Aha igitangaje rero ni aho yabajijwe niba azisobanura gute ku bantu yashyize kuri listi ya baruharwa igihe yari umushinja cyaha mukuru w’u Rwanda, arangije aravuga n’isoni nyinshi ngo “nzabasaba imbabazi!!”

Nonese nk’umuntu wize amategeko, azi ko iyo urukiko ruguhamije icyaha, umuntu ku giti cye akiguhanagura ho? Ubuswa bwe rero ni hano bugaragarira, kuko nabyo yabivuze arya indimi yenda kuzica! Koko umuntu w’umugabo bavuga ngo ni impuguke akavuga amangambure?

Iki ni cya giti rero cyabuze uko kigororwa kikiri gito, ubu kikaba cyarakuze nabi, kuburyo habura umuyaga umwe gusa nawo udafite ingufu ngo uhuhe gusa ubundi gihite gitembagara ku butaka!

Ibyo GAHIMA alias Majera akora byose bigaragaza ko ari mu marembera, kuko ari ikimenyetso cy’uko arimo gusamba, arashya imigeri ya nyuma,mbese ata ibitabapfu nkuko babivuga iyo babonye umuntu ageze mu marembera. Ameze nk’inkoko bashyize mu mazi ashyushye, ikavaho amababa yose igasigara imeze nk’igiti cyakubiswe n’inkuba. Gahima nawe rero yataye amababa asigaye ameze nka mukongoro ishaje! Kugeza aho abaza umunyamakuru ngo harya abana batagira ababyeyi ni iki?? Birababaje koko!! A Dieu pauvre Gahima!! Nawe si wowe wazize kuvuka nabi.! akaba muri iki gihe ari kurangwa nubwoba bwinshi atinya ko yazazanwa mu rwanda agakurikiranwaho ibyaha yakoreye igihugu byo gutesha umudendezo igihugu .

Munyandiko ya Major General Richard Rutatina, icyo gihe yandika yari umujyanama wa Perezida ku bijyanye n’umutekano n’ubusugire bw’igihugu hamwe na Col. Jill Rutaremara, wari umuvugizi w’Ingabo muri icyo gihe, aba bayobozi mungabo za RDF bashyize ahagaraga inyandiko ndende ivuga kuri Gahima na murumunawe Rudasingwa. Reka turebe muri make.

-2274.jpg

Gahima Gerard na Rudasingwa Theogene

Bavuze ko Theogene Rudasingwa asobanura yuko inshingano ze za nyuma yari “Chief of staff” wa Perezida kandi mu by’ukuri yari diregiteri wa kabine (Director of Cabinet) mu biro bya Perezida. Theogene Rudasingwa ntabwo ajya akopfora yuko ipete rye rya nyuma mu gisirikare yari Majoro (Major). Ibi byo kwiyongerera amaranka cyangwa kutayavugaho bishobora kugaragara nk’aho ntacyo bivuze, ariko mu by’ukuri birakivuze cyane, mu gihe bigaragara mu binyamakuru cyangwa mu nyandiko zirwanya igihugu kigenga (a sovereign state).

Bati : Theogene Rudasingwa ni umutekamutwe (comman) ruharwa, kandi ubutekamutwe bwe ni ubwa kera bunazwi n’abo babyirukanye muri za 80. Kugeza n’uyu munsi abo biganye bakanabana, bamwita akazina k’agahimbano ka REDCOM, izina yahawe kubera operation y’ubutekamutwe yigeze gutekereza ubwe, akanayishyira mu bikorwa, nubwo bwose yamupfubanye.

Igihe yigaga muri Kaminuza ya Makerere, Kampala muri Uganda, yageragezaga kubaho mu buzima buhenze kandi nta mikoro, ibyo rero byamutwaye mu madeni (mu myenda) itabarika (high indebtedness). Nyuma rero yacuze umutwe wa kibandi (criminal extorsion operation) aho abaguye mu mutego we, yabakoreye blackmail abaha amabwiriza yo gushyira amafaranga kuri konte mu izina rihimbano rya Mr. “REDCOM CX-1200”. Ku bw’amahirwe cyangwa amahirwe macye uwo mushinga wa Theogene w’ubutekamutwe waje gutahurwa ariko hari abo yari amaze kuyakuramo. Ibi byamuviriyemo gutoroka kuri kaminuza, ata amasomo, anatorokera muri Kenya yitwaje ngo abashinzwe umutekano muri Uganda bamugeraga amajanja.

Mwibuke ko ari nawe wafungishije Col. Karegeya muri Uganda , ubwo yamenaga amabanga y’uko Karegeya ajyana urubyiruko mu gisilikare cya Museveni, abibwiye maneko za Leta zamuhaga udufaranga twokurya.

Nyuma y’aho NRA ya Museveni ibohoreje igihugu mu 1986, Rudasingwa yasubiye muri University ya Makerere, avuga yuko yari muri NRA ngo kandi yari umuwofisiye mu gisirikare. Igisirikare cya mbere yinjiyemo ni icya RPA mu mpera ya 1990 ! Kuko ingeso ishirana na nyirayo (old habits die hard). Na nyuma y’aho ashyiriwe mu mwanya uteye ishema wo kuba diregiteri wa kabine (Director of Cabinet) mu biro bya Perezida, Theogene Rudasingwa yagiye mu bikorwa byo gutanga za kontaro (contracts) ariko yabanje guhabwa za bitugukwaha (kick-backs).

Hari igihe yatanze isoko, ku i kampuni yo mu ishakoshi (briefcase company) yahimbye yuko ifite icyicaro Nairobi, ryo kugemura ibikoresho muri perezidansi.( Ibikoresho bya Sport nibyo mugikoni ) Nk’uko wakabitekereje, iyo contract yagenze nabi, kuburyo ibikoresho bimwe byanze guca mumiryango y’inzu bakajya babinyuza mugisenge , babanje gukuraho amabati , ibibyose byakorwaga kumabwiriza ya Rudasingwa Theogene, bimwe byanga kujyamo bipfa ubusa, igihugu kihahombera amafaranga menshi. Kubera ibyo bikorwa bya corruption, Major Rudasingwa yashyikirijwe ubutabera, araburanishwa ariko aza guhanagurwaho icyaha kubera yuko habuze ibimenyetso bihagije kandi mu by’ukuri ibyo bimenyetso byari bihari ariko Rudasingwa yarabaye inkwakuzi bihagije (smart enough), arabihisha.

Gerald Gahima.

Gerald Gahima, kimwe n’umuvandimwe we badahuje ababyeyi bombi (half brother) Theogene Rudasingwa, yari afite urukundo rukomeye cyane rw’amafaranga kandi azwiho kuba yarakoraga buri cyose gishoboka ngo yigwizeho umutungo.

Igihe yari akiri Umushinjacyaha Mukuru, yakoresheje umwanya we mu kazi, kubona umwenda (a fat loan) wa miliyoni 72 kuva muri BACAR kandi ofisi ye yari mu gukorera iperereza iyo banki, kubera ibyaha byo kunyereza umutungo (fraud).

Iyo mikorere y’ububandi bwa Gahima yaje kujya ahagaragara ubwo byamenyekanaga yuko mu by’ukuri uwo mwenda atawufashe mu mazina ye, ahubwo yawufashe mu mazina ya nyina w’umuhinzi (peasant) ufite imyaka isaga 60. Bibi kurushaho, ni uko Gahima yanze kwishyura uwo mwenda. Kubera izo mpamvu n’iyindi myitwarire ye mibi, Gahima yategetswe kwegura kuva ku mwanya yariho wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Nta gitangaza rero, yuko ubu Gahima ashakishwa n’ubutegetsi bwa Australia, ngo asubize ibyaha ashinjwa bya fraud ijyanye n’ubukonsilita bwo mu isakoshi (briefcase consultancy).

Muri macye rero, ni uko nta n’umwe muri abo bagabo bo muri RNC muzima ubarimo ufite ubunyangamugayo nibura na bucye bwo kuba bwamwemerera kunenga Leta iriho mu Rwanda.

Biracyaza…

Cyiza Davidson

2016-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ejo ku isaha ya 17 h 55  ku kibuga cy’indege ( Aéroport International de Paris-Charles de Gaulle  ) Padiri Tomas Nahimana yuriye indege  iza i Kigali ( Yavuguruwe )

Ejo ku isaha ya 17 h 55 ku kibuga cy’indege ( Aéroport International de Paris-Charles de Gaulle ) Padiri Tomas Nahimana yuriye indege iza i Kigali ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 24 Nov 2016
Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Ubwanditsi 28 Jan 2019
Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba  yimanitse mu giti

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba yimanitse mu giti

Ubwanditsi 13 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”
Amakuru

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Ubwanditsi 27 Aug 2023
U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 23 Sep 2021
Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo  wa Jacques Bihozagara
Mu Mahanga

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo wa Jacques Bihozagara

Ubwanditsi 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru