Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo irateganya kohereza mu Rwanda Ntaganzwa Ladislas ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse gufatirwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Inkuru dukesha Bloomberg ivuga ko aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Kongo Kinshasa, Lambert Mende.
Icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashinje ibyaha bitanu Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri, birimo ibya Jenoside ndetse n’ibindi byibasiye muntu.
Uru rukiko rwohereje idosiye y’uyu mugabo mu Rwanda ndetse na Deparitoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yarashyizeho miliyoni 5 z’Amadolari nk’igihembo ku muntu uzatanga amakuru yatuma uyu mugabo atabwa muri yombi, dore ko ngo akekwaho kuba umwe mu bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Lambert Mende mu kiganiro kuri telefone yavuze ko kohereza uyu mugabo mu Rwanda ari vuba nubwo atavuze igihe neza, ati “Guverinoma ya Kongo ntishobora kwemerera umuntu ukekwaho jenoside kuba ku butaka bwayo ataburanishijwe.”
Ntaganzwa akimara gufatwa muri Kongo (Ifoto/Ububiko)
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Ntaganzwa akurikiranweho ubwe gucura umugambi wo kwica abantu ibihumbi 20 mu gihe cy’iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze igatwara ubuzima bw’abasaga miliyoni.
Ntaganzwa ndetse n’abamwunganira mu by’amategeko nta n’umwe uragira icyo atangaza ku byaha aregwa nk’uko BBC ibitangaza.
Source: Izuba rirashe