• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Editorial 07 Mar 2016 ITOHOZA

Carina Tertsakian : Umwongerezakazi ukorera Human Right Watch (HRW) wanga u Rwanda urunuka. Carina yigeze guhagararira uyu muryango w’abanyamerika urengera uburenganzira bwa muntu muri 2010 ariko aza kwirukanwa mu Rwanda nyuma yaho akoresheje impapuro mpimbano yitiriye HRW kugira ngo abone ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda yagombaga guhabwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda (Immigration)

-2357.jpg

Carina Tertsakian

Nyuma y’iyirukanwa rya Carina, Louise Mushikiwabo, Ministiri w’ububanyi n’amahanga ndetse akaba n’umuvugizi wa Leta yatangaje ko Carina yagerageje gushyira igitutu abifashijwemo n’umuryango akorera kuri Leta nyuma yo kubona ko yakoze amakosa (guhimba signature ku mpapuro yakoresheje asaba uruhushya rwo gukorera mu Rwanda) ahanwa n’amategeko y’u Rwanda, ibyo Ministiri yemeje ko bitari kwihanganirwa.

Uyu mukecuru kandi azwiho kuba akunda kuvugira abantu barwanya u Rwanda cyane cyane bakoresheje intwaro yo gupfobya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Muri abo akunda kuvuganira harimo inyeshyamba za FDLR zikomeje kuba ikibazo mu karere k’ibiyaga bigari ; imitwe yiyita iya opposition irimo FDU-Inkingi n’indi bikorana.

Abasebya u Rwanda buri gihe baba bafite izindi mpamvu twakwita z’umuntu bwite kurusha izakazi.

Sonia Rolley: Umunyamakuru w’umufaransakazi ukorera Radiyo y’abafaransa RFI inafite urubuga rwa internet umaze igihe acisha muri ibyo bitangazamakuru inkuru zibasira kandi zigasebya u Rwanda n’abayobozi barwo.

-2358.jpg

Sonia Rolley

Uyu Sonia yirukanywe mu Rwanda 2006 agirwa umuntu udakenewe mu Rwanda (persona non grata) ndetse binaza no gutuma leta y’u Rwanda ifunga radiyo RFI gutangaza mu Rwanda bitewe n’imikorere idahwitse y’uyu munyamakuru ndetse n’abo bakoranaga icyo gihe.

RFI yaje gukomorerwa yongera kumvikana mu Rwanda ariko umunyamakuru we ntiyongeye kuhakoza ibirenge.

Uyu munyamakuru ntabwo yirukanywe mu Rwanda gusa kuko no muri Tchad yahirukanywe muri Gashyantare 2008 (avuye mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa) nyuma yo kwiyegereza inyeshyamba zari zagabye igitero ku mujyi wa N’Djaména, umurwa mukuru wa Tchad.

Abantu nkaba nta gihe bazahwema kuvuga u Rwanda nabi ndetse no gukora ibibashobokera ngo isura yarwo yandure mu ruhando mpuzamahanga.

Ariko igihari nuko bamaze kugaragara ko ibyo bakora babiterwa nuko u Rwanda rwabakuriye inzira ku murima ko rutakorana n’abanyamafuti batagira ubunyamwuga (professionalism) mu byo bakora.

Sonia Rolley ntabwo yigeze yakira igisebo yakuye mu Rwanda kuko yumvaga ko umunyamakuru uturuka mu gihugu gikomeye nk’umufaransa yakwivugira ibyo ashatse yaba abeshya cyangwa atabeshya maze ntahanwe uretse ko atariko byagenze kuko yahambirijwe ava ku butaka bw’u Rwanda.

BBC : Abasomyi bagiye bisomera ibivugwa mu bitangazamkuru byinshi ariko hagaragaye ko RFI hamwe na BBC/Gahuza miryango arizo zakabije gutanga amakuru y’ibinyoma ku mirambo ya Rweru. Mu nkuru zatambutse ibyo bitangazamakuru 2 byibanze cyane kugaragaza ubwinshi bw’imirambo ariko igitangaje n’uko imirambo yahambwe ari 04 binyuranye n’ibyo bitangazamakuru byacaga ibikuba ngo imirambo imaze kuboneka ni 40.

-2359.jpg

BBC yo yagiye igaragaza kwivuguruza ubwo yatangazaga ko ngo abasirikare b’u Rwanda bashatse kujya gucukura ngo bibe iyo mirambo ku ruhande rw’uburundi hanyuma bakaza gutangaza bitarenze amasaha 24 ko leta y’u Burundi yavuguruje amakuru yuko ingabo z’u Rwanda zashatse kwiba imirambo.

Padiri Tomas Nahimana

Padiri Thomas Nahimana avuka mu Bugarama mu cyahoze ari Cyangugu, aha mu Bugarama hahana imbibe n’uburundi bivugwa ko igisekuruza cya Nahimana gikomoka mu burundi ariyo mpamvu yanga urwanda urunuka.

-2360.jpg

Padiri Thomas Nahimana

Uyu mu padiri twamuvuzeho kenshi yayoboye paroisse I cyangugu nyuma ahungira mu Bufaransa ashinjwa kurya inkunga za Caratas ageze mu burayi ashinga urubuga rwa internet le prophete.fr rusebya leta y’u Rwanda rukabiba n’amacakubiri mu banyarwanda abonye ko bidahagije ashinga Ishyaka Ishema party.

Iri shyaka rikomeje kurangwamo amacakubiri ndetse no gushaka kuriganya abayoboke baryo abaka amafaranga ababeshya ko ashaka kuzana demokarasi mu Rwanda ngo no kuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu 2017. Ariko ikimaze kugaraga cyo n’uko atazaza, amagambo yashize ivuga nyuma y’itariki 28 Mutarama yari yatanze kuza gukorera politiki mu Rwanda. Amakuru ariho twahagararaho ni uko atazaza ari uburyo bwo gushaka kwiba imfashanyo mu bazungu no kurya iby’impunzi z’abanyarwanda ziba mu buhungiro.

General BM Habyarimana Emmanuel

BEM bisobanura Breveté d’Etat Major ikaba ari impamyabumenyi itangwa n’ishuri rya Cyami Rikuru rya Gisirikare ryo mu gihugu cy’u Bubiligi (Institut Royal Supérieur de Défense mu magambo ahinnye IRSD) iryo shuri ryashinzwe mu kinyejana cya 19, rikaba ryaritwaga Ecole de Guerre kugeza mu 1978. Ryari rigenewe kwigisha abasirikare bo mu rwego rwa aba officiers batoranijwe kuzaba abakuru b’ingabo cyangwa gukora mu buyobozi bukuru bw’ingabo.

-2361.jpg

Général de Brigade BEM Habyarimana Emmanuel

Général de Brigade BEM Habyarimana Emmanuel uvuka i Byumba ni umwe mu ba Officiers 21 mu ngabo za Habyarimana, babonye iyi mpamyabumenyi akaba yarayibonye muri 1990 ariko yayipfushije ubusa kuko yirirwa avuga ubusa iyo mu burayi.

Gen BEM Habyarimana Emmanuel uvugwaho gutera inkunga inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR, yahoze mu ngabo za Ex FAR mbere y’umwaka wa 1994, nyuma aza kwinjizwa mu ngabo zari iza APR zaje guhinduka RDF, bigera aho aba Minisitiri w’Ingabo muri leta y’ubumwe kuva mu mwa wa 2000 kugera mu mwaka wa 2002, ubwo byavugwaga ko mu gukurwa kuri uwo mwanya yaziraga kugendera ku matwara afitanye isano n’ayaba-Parmehutu. Yaje guhunga mu mwaka wa 2003 anyuze muri Uganda

Amakuru ava mu ngabo avuga ko yahoraga agongana na Chef d’Etat Major w’Ingabo , kuko BEM atabaga mu biro yari yarashyize biro muri SKY Hotel i herereye ku Gitega mu mujyi wa Kigali ujya i Nyamirambo, ni naho yari afite akabari hejuru muri iyo Hotel SKY, kacungwaga n’inshoreke ye y’i Nyamirambo nayo yaje guhungishwa nyuma gato yaho Habyarimana ahungiye. Muri Hotel SKY, Gen. Habyarimana, ntiyahavaga yari afitemo Chambre niyo yakoreragamo akazi kose ka Minisiteri y’ingabo ni nayo yanyweragamo akanayicyuramo abagore.

Ajya guhunga Jenerali Emmanuel Habyalimana yari yaraye aho muri SKY, ninaho ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda ” Uganda Cranes'” yari icumbitse ubwo yari mu marushanwa ya cecafa mu mwaka 2003, Habyarimana wari kumwe na Lt Col Ndengeyinka Balthazar, bahunga abari muri uwo mugambi babambitse imyenda y’abakinnyi ba Uganda Cranes bari aho muri SKY, burira bus zari zitwaye abakinnyi n’abafana ba Uganda Cranes’ kuburyo bageze ku mupaka wa gatuna barinda bambuka ntawe ubaciye iryera, barinda bagera Uganda. Aha birumvikana kuba ntawababonye isura yabo n’imyenda y’abakinnyi bari bambitswe nti byari byoroshye kubatahura.

Ntawari gukeka ko Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda yaba ari muri izo modoka . Ibi byose BEM akaba yarabifashijwemo na Amama Mbabazi wari Minisitiri w’intebe wa Uganda, bakaba bava inda imwe kwa se wabo.

Gen. BEM Habyarimana yavuye muri Uganda ajya mu Busuwisi ashinga Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda National Council for Democratic Change afatanyije na Théobald Gakwaya Rwaka Ishyaka ryagaragaje intege nke byaba mu mikorere ndetse riza no gucikamo ibice nyuma y’aho hagaragariye ubwumvikane bucye hagati ya Jenerali Emmanuel Habyalimana na Théobald Gakwaya Rwaka.

Aba bagabo bapfaga ko buri wese avuga ko ariwe uyoboye iri shyaka National Council for Democratic Change(NCDC) nyuma Gen. Habyarimana Emmanuel yaje gushinga irye shyaka CNR Intwari iri shyaka rikaba rirangwa no guhuzagurika cyane.

Ibimenyetso bigaragaza ko Gen. Emmanuel BEM Habyarimana atera inkunga FDLR

Rushyashya yabonye inyandiko zigaragaza ko uwahoze ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Emmanuel BEM Habyarimana, yahaye umutwe w’inyeshyamba za FDLR amadolari y’Amerika 4000 mu rwego rwo kuzishyigikira mu gikorwa cyo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, BEM Habyarimana yoherereje Col. Norbert Ndererimana uzwi ku izina rya Sabin Gaheza akayabo k’amadolari kugira ngo amufashe mu gikorwa cyo gutangiza icyo bise Front Nationaliste pour la Démocratie et la Réconciliation au Rwanda ” L’armée du Roi (FRONADER); ni ukuvuga umutwe uharanira demokarasi n’ubwiyunge mu Rwanda-Ingabo z’umwami.

Uwo mutwe w’inyeshyamba u wari ugizwe n’abantu 20 watangijwe hagati mu 2010 muri Kongo y’Uburasirazuba.

Gaheza yakiriye amafaranga yohererejwe na Habyarimana ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo telephone ikorana na satellite na moteri itanga amashanyarazi.

Ibi bimenyetso byose bikubiye muri raporo y’umuryango w’abibumbye yashyikirijwe akanama gashinzwe umutekano tariki 30/12/2011. Iyo raport yakozwe n’agakipe y’inzobere za Loni zishinzwe Congo.

Urugero nko mu mwaka wa 2010 wonyine, Gaheza yohererejwe amadolari y’Amerika 2400. Tariki 24/02/2011 nabwo Gaheza yagejejweho ibyombo (radios) byo mu bwoko bwa Motorola byoherejwe n’inshuti ya BEM Habyarimana yitwa Timothée Rutazihana uba muri Canada.

Tariki 3/03/2011, Gaheza yakiriye amashilingi ya Uganda miliyoni enye n’ibihumbi 430 (hafi amadolari 1400 y’Amerika) nabwo yoherejwe na mugenzi wa Habyarimana witwa Emmanuel Hakizimana.

Impapuro zigaraza uko amafaranga yoherejwe zabonetse muri serivisi za MoneyGram na Western Union muri Uganda.

Nk’uko raporo ya Loni ibivuga, Gaheza yari yateguye gukoresha ariya mafaranga akagura ibikoresho bya gisirikare, yariyamaze no kugura moteri itanga amashanyarazi ariko yo nyuma yaje kwambutswa umupaka ijyanwa Binza mukwezi kwa 3/2011.

Gaheza yigeze kurwana ku ruhande rwa FDLR ariko aza gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda muri Gicurasi 2011) ari kumwe n’abandi bantu batanu bari bacengeye mu gihugu guteza umutekano muke mu Rwanda.

Abo ni Col. Norbert Ndererimana uzwi nka Sabin Gaheza, Ramathan Sibomana, Ibrahim Niyonzima, Asifat Kansime, Emmanuel Higiro uzwi no ku izina rya Kabasha, na John Mutabaruka. Ubu bari muri gereza mu Rwanda.

Ubwo batabwaga muri yombi babwiye polisi y’u Rwanda ko baterwaga inkunga n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo, Emmanuel BEM Habyarimana, kugira ngo batere u Rwanda.

MoneyGram wire transfers provided to “Colonel†Norbert “Gaheza†Ndererimana by Gen Bem Emmanuel Habyarimana

1.On 14/09/2010, RUTAZIHANA Timothee sent $100 via MoneyGram. The money was withdrawn by UWINGABIRE Marie Claire on behalf of Gaheza at STANBIC BANK in Kampala located in NDEBA, MASAKA ROAD.

2.On 11/2010, RUTAZIHANA Timothee sent $100 via MoneyGram/STANBIC BANK in ENTEBBE town; withdrawn by MBONYI Anicet on behalf of Gaheza Norbert.

3.On 27/12/2010, HAKIZIMANA Emmanuel (Paris), on behalf of Habyarimana Emmanuel, wired 100 euros, sent via Western Union. It was withdrawn from CENTENARY BANK, situated in MUKWANO Building, opposite OWINO market in Kampala, and received by UWINGABIRE Marie Claire.

4.On 07/01/2011, RUTAZIHANA Timothee sent $100 through Western Union/Kampala, Entebbe Road, at UMEME roundabout at a bank near Orient Bank. It was received by MBONYI Anicet.

5.On 03/03/2011, HAKIZIMANA Emmanuel sent 4,280,000 Ugandan shillings via MoneyGram/Kampala, situated at Kikubo, near the old taxi park, on Mutesa Kafero road. The money was received by SIBOMANA Ramadhani.

6.On 09/05/2011, RUTAZIHANA Timothee (Canada) sent $50 via Western Union. It was withdrawn from STANBIC BANK, Kampala Road, near Buganda House, and was received by MBONYI Anicet.

7.On 09/05/2011 HAKIZIMANA Emmanuel (France) sent 300 euros via Western Union/STANBIC BANK, Kampala Road. It was received by MBONYI Anicet.

On 27/12/2010, HAKIZIMANA Emmanuel (Paris), on behalf of Habyarimana Emmanuel, wired 100 euros, sent via Western Union. It was withdrawn from CENTENARY BANK, situated in MUKWANO Building, opposite OWINO market in Kampala, and received by UWINGABIRE Marie Claire.

Biracyaza…

Cyiza Davidson

2016-03-07
Editorial

IZINDI NKURU

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas  ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2016
Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Editorial 07 Jul 2016
Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Editorial 21 Sep 2017
Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Editorial 22 Feb 2020
( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas  ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2016
Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Editorial 07 Jul 2016
Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Editorial 21 Sep 2017
Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Editorial 22 Feb 2020
( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas  ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2016
Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Editorial 07 Jul 2016
prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru