Nkunda gusoma amakuru anyuranye ku mbuga nkoranyambaga zikusanya amakuru anyuranye. Ni muri urwo rwego mperutse kugwa ku nkuru yanditswe na Gallican yise ngo “ Rushyashya ni Kangura Nshya”.
Muri iyi nyandiko ndifuza kugira icyo mvuga kuri iyi Nkuru ya Gallican Gasana. Ndaza ariko no kugira icyo mvuga k’uvugwa n’ikivugwa ( Burasa/Rushyashya) ariko ndagira n’icyo mvuga k’uvuga (Gallican) n’icyo avuga (Leta y’u Rwanda, Burasa, Rushyashya na Kangura).
Burasa Jean Gualbert ni umunyamakuru ukora umwuga w’itangazamakuru ryandika akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango we wose warishwe. Mbere y’intambara no mu ntambara yabaga i Kigali kwa Nyirarume, Bwana Kameya Andreya, wamenyekanye cyane mu itangazamakuru kuko yari afite ikinyamakuru cyitwa “Rwanda Rushya”. akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rundi ruhande, Gallicani na we ni umunyarwanda akaba umunya kigali, mu Muhima, aho afite umuryango. Uyu muryango we wakunze kwibasirwa no kugirirwa nabi n ‘abari mu butegetsi bwa Habyarimana, mu gihe Gallican yari i Burayi, aho yagiye mu 1992, ajyanywe n’umuzungu wari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uwo mubiligi ni we wari warashinze akanatera inkunga Orchstre “Les Huit Anges” yaririmbagamo abana atoraguye i Nyamirambo no mu Muhima akabigisha gucuranga, harimo n’uyu Gasana Gallican, yageze aho agahindura umugore we kugeza aho amujyaniye iwabo mu Bubiligi. Ubu Gallican aba muri Canada.
Burasa na Gallican bafite icyo bahuriyeho. Bombi bagiriwe nabi n’ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse Jenoside yabagizeho ingaruka zitoroshye ku bigero bitandukanye. Nanone aba bombi bafite aho batandukaniye.
Icya mbere
Burasa aba i Kigali na ho Gallican aba muri Canada. Ikintu kinini gikomeye kibatandukanyije ni imyumvire yabo ya politiki. Burasa yanyuzwe n’imiyoborere myiza, imyifatire n’imitekerereze ya Perezida Paul Kagame, akaba anashima cyane umurongo wa politiki, ibyagezweho n’ibiteganywa na Politiki y’u Rwanda, irangajwe imbere na FPR Inkotanyi, nk’uko abigaragaza mu kinyamakuru cye Rushyashya.
Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert na Gasana Gallican umpunzi irwanya Leta y’u Rwanda
Gallican we, iyo witegereje ibyo akunda kwandika, ku rukuta rwe (Facebook) no ku mbuga za internet nka The Rwandan, imivugire ye n’ibitekerezo bye usanga yanga urunuka ndetse anarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na Gahunda yabwo. Nk’uko Gallican abyivugira we ubwe mu nyandiko ye yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, harimo n’urw’abacitse ku icumu rukorera mu buhungiro, bigaragara ko ari mu gice cy’abahezanguni barwanya Leta y’u Rwanda.
Kuba rero Gallican arwanya Leta byanatumye yanga umuntu uwo ari wese ukunda, ukorera, ushyigikira Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame. Akaba ari muri urwo rwego yanditse inyandiko igereranya Rushyashya na Kangura ya Ngeze Hassan.
Jyewe ndengeje imyaka 40, ni ukuvuga ko namenye Ubutegetsi bwa Habyarimana n’ikinyamakuru Kangura cyabushyigikiraga kugera n’aho byombi bifatanya gukora no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kangura ni ikinyamakuru cyabaye umuyoboro wo gukaza urwango n’umurego w’amacakubiri ashingiye ku moko mu Rwanda, kikaba cyaranagize uruhare runini mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi haba mbere ya Jenoside no muri Jenoside. Kangura yaranzwe no gutangaza inyandiko zibiba urwango zisohowe na Ngeze Hassan zirimo inyandiko yamamaye cyane yiswe amategeko 10 y’Abahutu, yanditswe na Gitera Joseph mu 1959, we akayizura umugambi wa Jenoside uri hafi gushyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi wa Kangura Ngeze Hassan ubwe yitabiriye ibikorwa bitandukanye byo kwica Abatutsi nk’igeragezwa rya Jenoside ryakorewe mu Bigogwe, Kibirira, Bugesera, Murambi yayoborwaga na Gatete n’ahandi, ndetse anitabira imyitozo y’Interahamwe muri Gishwati no mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, aho batozwaga kurimbura Abatutsi.
Ibi byose Ngeze yabifashijwemo n’abari bagize umutwe wiswe Escadro de la mort. Ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi, Kangura yabyamaje 1994 nk’ibikorwa by’ubutwari.
Aha rero kugereranya Rushyashya na Kangura, ni ibintu bidafitanye isano na gato, kuko nta kintu na kimwe kiriho ubu cyakwemererwa gukora kiramutse gifite umurongo w’amacakubiri ayo ari yo yose mu Rwanda ku butegetsi bwa FPR Inkotanyi.
Rushyashya ni Ikinyamakuru cyigenga, cyandika ku bintu binyuranye ariko gifite umurongo mugari wo kurwanya Jenoside n’inyengabitekerezo yayo. Kugereranya Rushyashya na Kangura ni igitutsi gikomeye.
Mu nyandiko ya Gallican yanagaragaje ko Rushyashya itigenga mu mikorere. Dutanze urugero uyu munsi tariki 08/03/2016, kuri www.rushyashya.net ku ipaji ibanza (main page) urahasanga inkuru zivuga kuri Ingabire Victoire, ku bibera i Burundi, ku matora y’i Bugande, Ababikira biciwe muri Yemen, Politiki y’u Rwanda n’ibyagezweho n’ibindi.
Nta hantu na hamwe wahera uvuga ko Rushyashya itigenga ko cyangwa ikorera inzego z’ubutasi z’u Rwanda, kuko bandika amakuru asanzwe ushobora no gusanga mu bindi binyamakuru.
Ku giti cyanjye wakwibaza uti «ese kuki hari inyandiko nyinshi Burasa yandika zihuye n’umurongo wa Leta?» Njye mbona ari ibisanzwe, ahantu henshi ku isi, Leta ni yo iza mbere mu gutanga umurongo ngenderwaho mu bitekerezo, mu bikorwa no mu migirire.
Iyo Leta ikora neza, ibitekerezo byayo bigenga imikorere n’imitekerereze ya benshi, by’umwihariko n’umurongo mwiza w’itangazamakuru. Nkaba ari muri urwo rwego mbona Burasa akunda kwandika inyandiko zivuga rumwe n’umurongo w’imiyoborere ya Guverinoma y’u Rwanda.
Icya kabiri
Ingabo za FPR ziyobowe na Perezida Kagame zagiriye neza Burasa, ziramurokora ubwo zahagarikaga Jenoside. Kurata ibigwi by’uwakugiriye neza, akanakubitiraho kuba yarahagaritse Jenoside, igihugu akacyubaka kugeza aho cyubashywe n’amahanga nyamara cyari cyarasenyutse mu buryo bugaragara, ndumva atari inenge mu muco mwiza wa Kinyarwanda.
Ikinyamakuru Rushyashya n’Umuyobozi wacyo Burasa, akaba na nyiracyo
Perezida Paul Kagame na Leta y’u Rwanda bashimwa n’amahanga ku ntambwe ihebuje mu iterambere n’imiyoborere myiza yimakaza Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside.
Urugero: u Rwanda ni urwa Gatatu muri Afurika mu korohereza abakora ubucuruzi ( 3rd in Africa by the World Bank Doing Business Report 2015), U Rwanda rwemewe na Forumu y’iby’ubukungu ku isi nk’igihugu gifite Leta ikora neza cyane muri Afurika (most efficient government in Africa) n’ibindi. Uretse na Rushyashya, umuntu wese ukunda igihugu, ibi yabuzwa n’iki kubyishimira no kubitangaza!
Ubu se nk’ibi bintu byiza Leta ikora, ndetse hamwe n’ibindi byinshi, Burasa hari ukundi yabyandika uretse kubishima nk’uko abandi baba babishimye? None se Burasa yagaya ibyiza kugira ngo opposition yishime? Aha ni ho mvugira ko kuba Burasa ashima ibyiza Leta ikora, ntibivuze ko akorera Leta, kandi nta nubwo byamubuza kwigenga nk’umunyamakuru w’umunyamwuga.
Tugarutse kuri Gallican nk’umuntu urwanya Leta, nkeka ko wandika iriya nyandiko wabitewe ni uko Burasa yagushyize ku rutonde rw’abarwanya Leta ndetse akagira amakuru agutangazaho. Erega kwandika inkuru ku barwanya Leta ntabwo bibujijwe, kuko mu by’ukuri Gallican ibikorwa ukora bikugaragaza nk’umuntu wo muri opposition.
Nta kundi kuntu Burasa yakuvuga uretse kukuvuga uko uri. Urwanya Leta nawe urabyiyemerera, Burasa nk’umunyamakuru, aramutse ashaka kwandika inyandiko kuri opposition uragira ngo azavuge ko ukunda Leta y’u Rwanda kandi uyanga?
Gusa muri Canada hakunze kwiganza abantu b’Abanyarwanda bafite imyumvire nk’iyawe, barimo David Himbara wabaye iciro ry’imigani mu kwandika ibinyoma ahimbira Leta yakoreye, kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho akamburwa umwanya yari afite w’ubujyanama bw’umukuru w’igihugu, agahitamo inzira yo gusenya, nkeka ko uko iminsi izagenda ihita muzava ibuzimu mukajya ibuntu.
Gallican n’abandi bake baba hanze rero hari igihe mwitiranya ibintu. Uvuga rumwe na Leta ubwo aba akoreshwa n’umuyobozi runaka? Icyo Gallican akwiye kumenya ni uko abo bayobozi muvuga, ari bo ba mbere batakwemera ikintu icyo ari cyo cyose cyaba gisa, cyangwa kiganisha ku macakubiri nk’aya Kangura.
Mu nyandiko ya Gallican rero nabonye anatega iminsi Burasa. Ibi ni iterabwoba ry’abanyantege nke, ntacyo Burasa azaba, kuko n’imihoro ya mu 1994 yamusize amahoro.
Mu gusoza uti rero, Rushyashya yaba ishyigikiye Leta cyangwa opposition? Niba wumva se ishyigikiye opposition ukwiye kuba ufite ikihe kibazo.
Ahubwo nta makuru ahagije Burasa afite kuri Gallican kuko azwiho byinshi bibi cyane birenze ibyo Rushyashya yamwanditseho.
Ngeze Hassan wabibye amacakubiri mubanyarwanda akaba yarahamwe n’icyaha cya Jenoside
Cyakora Gallican hari ikintu cyamukiza, ni ukureka kwivanga mu bitakureba. Impamvu mvuze ibi ni uko Gallican yiyita uri muri opposition ariko mu by’ukuri ni umuntu w’umunyantege nke cyane kuko si n’umunyapolitiki uhamye wahangana n’itangazamakuru rishyigikiye ubumwe bw’abanyarwanda n’ibyo bamaze kugeraho.
Emmanuel Kigali