Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije umwiherero w’Abayobozi bakuru ubera i Gabiro ku nshuro ya 13 abashimira ubwitabire bwabo anaha ikaze abayobozi bashya baherutse gutorwa.
Perezida Kagame yavuze ko bidashoboka kwihanganira kubana n’ibintu bitameze neza kandi hari ubushobozi bwo kubikemura.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ari uburangare kandi ari umuco mubi bityo umwiherero ukwiye kuba umwanya wo gutekereza ku mpinduka, aho kuba uw’ubusabane.
Yagize ati “Tugomba gukora impinduka tukagira urwego tuvaho n’urwo twerekezaho, ntabwo twaba tumaze imyaka 13 dukora umwiherero wo gupima ibyo nidusanga ku nzego zimwe nta terambere rihari, tworoseho dukomeze.”
Perezida Kagame yavuze ko umwiherero ugomba kuba umwanya wo kubaka no kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.
Yagize ati “Umwiherero wari ukwiye kudufasha gukora ibyo tutakoraga, kuba umwanya wo kuvugana iby’akazi, gukosora ibyo tutakoze neza, tukagaragaza umusemburo wo kongeramo kugira ngo habeho impinduka.”
Bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye umwiherero
Umukuru w’igihugu yasabye abayobozi kutajya mu mwiherero batekereza ibyo bari buhakure ahubwo batekereza uko bari buhave, kuko byagaragaye ko gushyira mu ngiro ibyo biyemeje bikigoranye.
Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, avuga ko arambiwe kumva ibintu nk’ibyo ndetse ko bikwiye kurangira burundu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Mu ijambo rye yagize ati “Njya mbaza minisitiri w’Imari, nti ndebera amafaranga agenda muri za misiyo uko angana. Ni menshi ntabwo agira uko agana.”
Perezida Kagame yavuze abayobozi bahora mu butumwa bw’akazi batajya batanga ibisobanuro ku butumwa bagiyemo ngo ni yo babitanze ngo bavuga ko ibyo bagiyeho byihutirwa.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yagerageje kureba uburyo amafaranga atangwa muri misiyo agabanuka, gusa ngo aho bigeze bikwiye gufatirwa umwanzuro bigacika burundu kuko bitumvikana ukuntu ngo umuyobozi yamara igihe kinini hanze kurusha mu Rwanda aho akora.
Yatanze urugero avuga ko buri gihe mu nama y’Abaminisitiri haba harimo bamwe basibye ngo bagiye mu butumwa bw’akazi.
Ati “Nzajya ngira inama n’abaminisitiri iteka hari abaminisitiri batanu bagiye muri misiyo? Njye ntabwo nabyemera.”
Yakomeje avuga ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yakoze neza agaca burundu ibijyanye na misiyo.
Ati “Nemeranya na Perezida wa Tanzania uburyo yakuyeho burundu ibijyanye na za misiyo […] nagerageje kubitwara mu kinyabupfura, ndahendahenda ariko byanze, ntabwo nshaka kubona abaminisitiri hanze y’u Rwanda kurusha uko baba hano mu gihugu. Nihanganye bihagije, kwihangana kugiye kurangira.”
Perezida Kagame yanenze abayobozi kutubahiriza amabwiriza y’imyubakire yagenwe
Perezida Kagame yanenze uburyo gahunda y’imyubakire igezweho mu mijyi no mu byaro ikorwa, avuga ko uburangare bw’ababishinzwe butuma hakigaragara inzu zitahwa zidafite amazi, amashanyarazi na internet.
Hashize imyaka igera ku munani inama y’Abaminisitiri yemeje ko murandasi igomba kuba ikintu cy’ingenzi mu nyubako, nk’uko hashyirwamo imiyoboro y’amazi niy’amashanyarazi.
Perezida Kagame yanenze abayobozi kurebera abubaka bigatuma batubahiriza iki cyemezo, ahanini bishingiye ku kubikerensa ntibabihe agaciro dore ko usanga batanabyibuka ko byemejwe.
Yagize ati “Twafashe icyemezo abayobozi bose babyumvikanaho ko bagiye kubikoraho, ariko turacyabona inzu zidafite uko amazi azijyamo, amashanyarazi, internet (broadband).”
Iki kibazo Umukuru w’igihugu yanakigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako y’ Umujyi wa Kigali n’ iy’umunyemali Makuza Bertin, M.Peace Plaza.
Yavuze ko gushyira Internet mu nyubako, inzego z’abikorera na guverinoma zikwiye kukinengwa, kuko byemejwe mu gihe gishize, ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Yagize ati ”Ariko ubu inyubako ziremezwa, zigafungurwa ibyo bitarakozwe kandi twaravuze ngo ibi ni ibintu bigomba gukora ku nyubako iyo ariyo yose. Ni n’icyemezo cyafashwe n’inama y’abaminisitiri, hashize imyaka itari munsi y’umunani.”
Perezida Kagame yibaza uko bigenda ngo abubaka ntibabyubahirize kandi ubusanzwe ugiye kubaka hari amabwiriza yashyizweho agomba gukurikiza. Anenga abayobozi gufata ibintu mu magambo ariko ntibabishyire mu bikorwa.
Yakomeje agaragaza ko bamwe mu bayobozi barebera ibintu bikangirika bagatangira kubyitaho ari uko inzego z’ubugenzacyaha hari abo zataye muri yombi. Aha Perezida Kagame yatunze agatoki Hoteli ya Ferwafa imaze gufungisha abarimo n’Umunyamabanga wa Ferwafa, Olivier Murindahabi.
Umwanditsi wacu