• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Ubwanditsi 17 Mar 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki 16 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo wamburaga abantu amafaranga akoresheje umurongo wa terefone w’Ikigo cy’itumanaho cya MTN-Rwanda, igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Uwimanimpaye Jean Damascène w’imyaka 33 y’amavuko, yeretswe Itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Rubavu, mu gikorwa cyo kumushakisha Polisi yari irimo igenza icyaha yari yaregewe n’abo yatetseho umutwe.

Asobanura uko yabigenzaga, Uwimanimpaye yagize ati:”Najyaga ku mbuga za murandasi zinyuranye, nkareba imyirondoro y’abantu bakoze ibizamini by’akazi, hanyuma nkabahamagara mbizeza ko nzabahesha akazi basabye, ariko na none nkababwira kunyoherereza amafaranga kuri konti yanjye ya Mobile Money kugira ngo nkabaheshe. Ibyo byose nabikoraga niyita umukozi w’ikigo basabye akazi.”

Yakomeje avuga ko muri ibyo bikorwa byo guhamagara abantu yakoreshaga umurongo wa terefone ubusanzwe utagaragaza umuntu uri guhamagara (Private number).

Uwimanimpaye yavuze ko uwo murongo yawuguze ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda n’umugabo wakoreraga MTN- Rwanda witwa Sadiki Saruhara.

Yabwiye ibitangazamakuru byari aho ko mu gihe cy’amezi agera kuri abiri yari amaze akora ibyo bikorwa yatetse iyo mitwe ku bantu benshi; ariko abasha kwambura gusa babiri muri bo ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati:”Abo bombi nabambuye ariya mafaranga mbabwira ko ndi umukozi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu (MININTER), kandi nk’uko nabigenzaga no ku bandi; nabasezeranyaga ko nzabahesha akazi bari bapiganiye.”

Uwimanimpaye yagiriye abandi inana yo kwirinda ibyo bikorwa kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:”Uyu ni umwe mu biyitirira inzego z’ubuyobozi; maze bagacuza abantu ibyabo bakoresheje uburyo bw’uburiganya butandukanye.”

Yakomeje agira ati:” Akazi gatangwa mu buryo buzwi. Uwagusaba ikiguzi runaka akwizeza ko yakaguha cyangwa ko yagufasha kukabona uba ukwiye guhita ubona ko ari umutekamutwe ugamije kugucuza utwawe.”

ACP Twahirwa yagize na none ati:”Abantu bakwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi bagatanga amakuru ku gihe y’ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”

Yasabye kandi ibigo by’itumanaho gushyiraho ingamba zatuma imirongo yabyo ya terefone idakoreshwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo icyo cyaha cyakozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete, ari iby’ubucuruzi cyangwa iby’inganda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ivuga na none ko mu gihe ibyaha biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umwe mu bashyingiranywe, uwabitwaye ategekwa kubisubiza.

RNP

2016-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Ubwanditsi 18 May 2021
Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ubwanditsi 21 Aug 2021

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru  Perezida Kagame   agenda ku igare i Rubavu
Mu Rwanda

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Ubwanditsi 12 Sep 2017
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba
Amakuru

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Ubwanditsi 05 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru