Ku itariki 16 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo wamburaga abantu amafaranga akoresheje umurongo wa terefone w’Ikigo cy’itumanaho cya MTN-Rwanda, igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.
Uwimanimpaye Jean Damascène w’imyaka 33 y’amavuko, yeretswe Itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Rubavu, mu gikorwa cyo kumushakisha Polisi yari irimo igenza icyaha yari yaregewe n’abo yatetseho umutwe.
Asobanura uko yabigenzaga, Uwimanimpaye yagize ati:”Najyaga ku mbuga za murandasi zinyuranye, nkareba imyirondoro y’abantu bakoze ibizamini by’akazi, hanyuma nkabahamagara mbizeza ko nzabahesha akazi basabye, ariko na none nkababwira kunyoherereza amafaranga kuri konti yanjye ya Mobile Money kugira ngo nkabaheshe. Ibyo byose nabikoraga niyita umukozi w’ikigo basabye akazi.”
Yakomeje avuga ko muri ibyo bikorwa byo guhamagara abantu yakoreshaga umurongo wa terefone ubusanzwe utagaragaza umuntu uri guhamagara (Private number).
Uwimanimpaye yavuze ko uwo murongo yawuguze ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda n’umugabo wakoreraga MTN- Rwanda witwa Sadiki Saruhara.
Yabwiye ibitangazamakuru byari aho ko mu gihe cy’amezi agera kuri abiri yari amaze akora ibyo bikorwa yatetse iyo mitwe ku bantu benshi; ariko abasha kwambura gusa babiri muri bo ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati:”Abo bombi nabambuye ariya mafaranga mbabwira ko ndi umukozi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu (MININTER), kandi nk’uko nabigenzaga no ku bandi; nabasezeranyaga ko nzabahesha akazi bari bapiganiye.”
Uwimanimpaye yagiriye abandi inana yo kwirinda ibyo bikorwa kandi bagatanga amakuru y’ababikora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:”Uyu ni umwe mu biyitirira inzego z’ubuyobozi; maze bagacuza abantu ibyabo bakoresheje uburyo bw’uburiganya butandukanye.”
Yakomeje agira ati:” Akazi gatangwa mu buryo buzwi. Uwagusaba ikiguzi runaka akwizeza ko yakaguha cyangwa ko yagufasha kukabona uba ukwiye guhita ubona ko ari umutekamutwe ugamije kugucuza utwawe.”
ACP Twahirwa yagize na none ati:”Abantu bakwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi bagatanga amakuru ku gihe y’ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”
Yasabye kandi ibigo by’itumanaho gushyiraho ingamba zatuma imirongo yabyo ya terefone idakoreshwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo icyo cyaha cyakozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete, ari iby’ubucuruzi cyangwa iby’inganda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).
Ivuga na none ko mu gihe ibyaha biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umwe mu bashyingiranywe, uwabitwaye ategekwa kubisubiza.
RNP