Abaturage bimuwe muri Gishwati ubutaka bwabo bugakoreshwa mu gutunganya ishyamba rya Gishwati bongeye gusaba Perezida Kagame kubafasha bakabona ingurane z’imitungo yabo.
Sempabuka Jean Damascene utuye mu Murenge wa Kanzenze wahoze atuye muri Gishwati yagaraje ko kuva bakwimurwa batarishyurwa amafaranga y’ubutaka bwabo basize Gishwati.
Perezida Kagame avugana na Minisitiri ushinzwe umutungo kamere Dr Vincent Biruta yatangaje ko ingurane y’abaturage bimuwe Gishwati yari miliyari 1,8Frw kandi amaze kwishyurwa abaturage ari miliyari imwe na miliyoni 200Frw.
Minisitiri Biruta yasobanuye ko imbogamizi zatumye amafaranga ataratangiwe igihe ari abaturage bandikishije konti bafite mu ma banki nabi, abandi nimero z’irangamuntu ntizihuye, naho abandi babarirwa muri 700 ntibashoboye gusinya ku mpapuro zemeza imitungo yabo bari bafite Gishwati.
Perezida Kagame akemura ibibazo by’Abaturage
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Biruta Vincent
Ikibazo cy’imitungo yabimuwe Gishwati cyagejejwe kuri Perezida Kagame ubwo yasuraga abaturage ba Nyabihu asaba ko gikemurwa.
Perezida Kagame yongeye gusaba abayobozi b’intara y’Uburengerazuba gukurikirana ibibazo by’abaturage batarishyurwa bimuwe muri Gishwati.
Perezida Kagame yabajije impamvu abana bata ishuri
Perezida Kagame wasuye Akarere ka Rubavu akaganira n’abaturage, yabajije abayobozi b’akarere impamvu amashuri yubakwa ariko abana ntibayajyemo. Yagize ati “Mfite imibare hano kandi irasa nabi, imibare y’abana batajya mu ishuri, ibisobanuriro abayobozi bampa sinabyumva; ni imikorere mibi, abayobozi ndabasa bisuzume bafashe abaturage kohereza abana ku ishuri.”
Abayobozi basobanuye ko abo bana akenshi baba bagiye mu bucuruzi, ariko we abihakana avuga ko badacuruza kuko Rubavu ubucuruzi budateye imbere, ahubwo ngo birirwa ku mihanda bifashe mu mifuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangaje ko abana bava mu ishuri bakajyanwa mu mirimo, ariko Perezida Kagame avuga ko abana bagomba kujya mu ishuri kuko amashuri yubatswe.
Perezida Kagame washimye urwego gukwirakwiza amashanyarazi akarere ka Rubavu kagezeho, yatangaje ko bikiri hasi.
Ibindi bikorwa bidindira birimo ibikorwa remezo birimo n’uruganda rwa Mukamira rugomba gutunganya amata, n’uruganda rwa Mudende rudakora neza, yavuze ko yifuza ko bikorwa bikarangira aho guhera mu magambo.
Ku ruganda rw’amakoro yasabwe
Perezida Kagame asubiza ku kibazo cy’uruganda yasabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kijyanye no kubaka uruganda rutunganya amabuye y’amakoro yakoreshwa mu gukora imihanda, yavuze ko mu Rwanda hari abashoramari babigiramo uruhare habaye ubufatanye.
Ati “Ibi hano hari abashoramari babigiramo uruhare habaye n’ubufatanye, ntekereza ko mu kiganiro ndagirana n’abikorera tuza kubiganiraho.”
Amabuye y’amakoro atunganyije neza yatangiye gukoreshwa imihanda mu Karere ka Rubavu na Musanze kandi bitanga umusaruro mu gukora imihanda igendekamo n’imodoka neza.
Ubuyobozi buvuga ko bihendutse kurusha gukoresha kaburimbo kuko ikirometero kimwe cya kaburimbo kivamo ibirometero bibiri by’amakoro.
Umwanditsi wacu