Mu gihe buri mwaka u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda ruzirikana rukanibuka abanyapolitiki baharaniye kurwanya akarengane n’ingoma y’igitugu yarugejeje kuri Jenoside, ariko bakicwa rugikubita batabigezeho.
Kuwa kane tariki ya 7 Mata 1994, abanyapolitiki benshi bishwe n’aba GP ba Habyarimana, bari abo mu mashyaka (benshi banayakuriye) ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana n’ishyaka MRND ryari ku butegetsi icyo gihe.
Bamwe muri abo bagombaga kuba abayobozi muri Guverinoma yari ihuriweho n’amashyaka menshi ndetse na FPR-Inkotanyi. Abandi bari kuri liste y’abagombaga kujya mu nteko ishingamategeko yaguye. Ariko aba bose bishwe batabigezeho.
Benshi bishwe bazira ibitegekerezo byabo n’uruhare rwabo bagize mu kugira ngo imishyikirano y’Amahoro y’Arusha igerweho.
Bamwe muri abo ni aba bakurukira:
Uwiringiyimana Agatha: uyu mutegarugori wa mbere wabaye Minisitri w’Intebe mu mateka y’u Rwanda, yishwe hamwe n’umugabo we ku munsi wa mbere wa Jenoside , tariki ya 07 Mata 1994 arashwe na Col . Bagosora nyuma y’inama yari yabereye muri camp kigali yateguraga ishyirwaho rya guverinoma y’abatabazazi, iyi nama yari iyobowe na Col. Bagosora n’abandi basilikare bakuru mu ngabo za Habyarimana.
Agatha waturukaga mu Ishyaka MDR yabaye Minisitiri w’Intebe kuva tariki ya 16 Nyakanga 1993, yagize uruhare mu guhangana n’ingoma ya Habyarimana ku buryo bweruye. Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, yari Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye. Mbere gato ya Jenoside uyu mugore ni we watinyutse guhangana ku buryo bweruye na Perezida Habyarimana kandi ari Minisitiri w’Intebe, ndetse ntiyariye Umunwa tariki ya 05 Mutarama 1994, ubwo Habyarimana n’abategetsi b’icyo gihe baburizagamo ishyirwaho rya Guverinoma ishingiye ku masezerano y’Arusha, aho yeruye akagaragaza ko ari umugambi n’amananiza ya Perezida Habyarimana.
Ndasingwa Landuard : Ndasingwa Landuard wari uzwi nka Lando yari Minisitiri w’Imibereho myiza y’abaturage. Yishwe tariki ya 07 Mata 1994 hamwe n’umugore we w’umunya-canada hamwe n’abana be babiri, yishwe n’abasilikare barindaga umukuru w’Igihugu aho yari atuye I Kimihurura .
Uyu Ndasingwa yarindwaga n’ingabo z’Umuryango w’abibumye (UNAMIR ) zitabashije kumuhagararaho ngo ye kwicwa. Yakomokaga mu Ishyaka PL, akaba yari n’umwe mu barwanashyaka bayo b’Imena ariko utaravugaga rumwe n’igice cy’iri Shyaka PL cyari cyariyise PAWA cyari kiyobowe na Mugenzi justin na Ntamabyariro Agnes baguzwe na Habyarimana amafaranga asaga miliyoni 400 z’icyo gihe. bemera gukorana n’ishyaka MRND .
KAVARUGANDA Joseph : Kavaruganda yari Perezida w’Urukiko rwarindaga itegeko nshinga, akaba ari we wari ufite ububasha bwo kwakira indahiro y’umukuru w’igihugu.
Uyu mugabo wakomokaga mu ishyaka MDR yishwe ku ikubibiro kugira ngo atazabangamira irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi yashyizweho umunsi umwe nyuma y’urupfu rwe, yari yagiyeho binyuranye n’amasezerano y’amahoro y’Arusha yagenaga igabana ry’Ubutegetsi.
Kimwe na Agatha Uwiringiyimana, Kavaruganda ni umwe mu bagabo batariye umunwa ubwo ishyirwaho rya Guverinoma ryaburizwagamo muri Matarama 1994 akabivuga yeruye.
NZAMURAMBAHO Frederic : Nzamurambaho Frederic yari Perezida w’Ishyaka PSD akaba na Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi. Ishyaka PSD ni rimwe mu mashyaka yahanganye ku buryo bukomeye n’ingoma ya Habyarimana kandi ryanagize n’uruhare mu mishyikirano yo kugarura amahoro yaberaga Arusha. Yicanywe n’Umuryango we tariki ya 07 Mata 1994 yicwa n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.
Ngango Felicien: Yari Visi Perezida w’Ishyaka PSD, ni umwe mu bari impirimbanyi zikomeye z’Ishyaka PSD wari ku rutonde rw’abanyapolitike b’Ishyaka PSD bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano y’amahoro y’Arusha mu gice kerekeye igabana ry’ubutegetsi. Yishwe nawe tariki ya 07 Mata 1994.
Rucogoza Faustin : Rucogoza Faustin wakomokaga mu Ishyaka MDR yari Minisitiri w’Itangazamakuru. Nubwo yari Minisitiri w’Itangazamakuru ku ngoma ya Habyarimana, mu kwezi kw’Ugushyingo 1993 yagaragaje ko Radiyo RTLM iri kubiba urwango ndetse atinyuka kuyihangara ayiha gasopo, mu gihe iyi radiyo yari iy’abategetsi b’abahezanguti.
Yishwe tariki ya 07 Mata 1994, yishwe n’ingabo zarindaga umukuru w’Igihugu zari zamufashe we n’umufasha we tariki ya 06 Mata 1994 indege ya Habyarimana ikiraswa.
Kameya Andre : Kameya Andre wavutse mu mwaka wa 1946, yari umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka PL akaba n’umunyamakuru. Yakoze mu binyamakuru nka Kinyamateka, akorera Ikigo cy’igihugu cy’Intagazamakuru ORINFOR ndetse aba n’umwanditsi mukuru (Editor) w’ikinyamakuru cya Minisiteri y’ubutabera.
Andre Kameya yavutse ku wa 15 Gicurasi 1946 mu ntara y’Amajyepfo. mu Karere ka Gisagara ni mwene Augustin Rubwiriza wari umututsi w’Umwega wajyanywe mu Burwi nk’umuyobozi mu gihe cy’ubwami, Rubwiriza nawe wishwe muri Jenoside atwikiwe munzu.
Kameya Andre we n’umufasha we Suzanne Nyiramuruta , n’umukobwa wabo Oliva, bishwe ku itegeko ry’uwari Perefe w’umujyi wa Kigali Renzaho Tharcisse, na Gen. Munyakazi, kubera imikoranire ya bugufi yakekwagwaho n’Ingabo za FPR – INKOTANYI.. Kameya Andre n’umwe mu bashinze Ishyaka PL yari amaze gutangiza ikinyamakuru Rwanda Rushya cyasohokaga kabiri mukwezi, cyahanganaga n’ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi nka Kangura n’ibindi.
Kameya niwe washyize ahagaragara bwa mbere amafoto y’inkotanyi avuga ko ari abana b’u rwanda batahutse ” Mu nkuru yiswe ” URWANDA MU RUNDI” iyi nkuru yarakunzwe cyane .
Yishwe mu kwezi kwa gatandatu 1994, akuwe muri St Paul. ( Kameya ni nyirarume wa Burasa J.G nyiri Ikinyamakuru Rushyashya ari nawe wamureze). Kameya kimwe na Kabageni Venantie, Niyoyita Andre, Rutaremara Jean de la Croix na Kayiranga Charles ni bamwe mu barwanashyaka ba PL bajegeje bikomeye ibitekerezo bya Mugenzi Justin wayoboraga Ishyaka PL bari banasangiye Ishyaka , wari umaze kuyoboka ibitekerezo bya MRND, agahitamo gukora PL- POWER.
Ishyaka PL ryafatwaga nk’Ishyaka ry’Abatutsi, ntiryigeze rirebwa neza na Leta ya Habyarimana, akaba ari na ryo ryashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi. kuko abenshi mu ba PL, bishwe mu ikubitiro.
Abandi banyapolitiki bazize ibitekerezo byabo cyangwa amashyaka yabo ni, KAYIRANGA Charles na we wo mu Ishyaka PL na NIYOYITA Aloys na we w’Ishyaka PL, RWAYITARE Augustin wa PL, MUSHIMIYIMANA J.Baptiste wo mu Ishyaka PSD,ndetse na RUTAREMARA J de la Croix na we wo mu Ishyaka PL. Benshi muri bo ni ubwo batari bafite imyanya ikomeye muri Politiki na Leta bari bari ku ma lisiti y’abari gushyirwa muri Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko bahagarariye amashyaka yabo.
Nyuma ya Jenoside Leta y’ubumwe bw’u Rwanda, yahaye icyubahiro aba banyapolitiki bazize uruhare rwabo mu guhangana n’Ingoma ya Habyarimana. Tariki ya 13 Mata buri mwaka hibukwa aba banyapolitiki bashyinguwe mu cyubahiro cyibakwiye mu irimbi ry’abanyopolitiki bazize Jenoside ku I Rebero.
Umwanditsi wacu yifashishije Makuruki.rw