Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko Polisi y’u Rwanda yashoje ibizamini ( Autopsy) ku murambo wa Jacques Bihozagara wabaye umuwe mu banyamuryango bakuru ba RPF-Inkotanyi akaza no kuba Minisitiri nyuma yo kubohoza igihugu cy’u Rwanda.
Umuryango we ntabwo wavuze byinshi kuri ibyo bizamani.
Umukuru w’umuryango Joseph Kilimandjalo yabwiye Ktpress ati, « Ibizamini byakorewe ku bitaro bya Polisi ariko ntabwo ndamenya ibyabivuyemo. »
Abashoboye kubona umurambo wa nyakwigendera ubwo wagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bavuga ko mu maso ye hari hakomerekejwe cyane ku buryo hari ibice byashwanyaguwe.
Umuryango we wavuze ko umurambo wa Bihozagara ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya polisi ku kacyiru.
Polisi ntacyo ibivugaho.
Ariko umuryango we uvuga ko uri bugire icyo uvuga ku bizamini byakozwe nyuma yo gushyingura.
Amakuru twabashije kumenya n’uko Bihozagara azashyingurwa byiyubashye mu buruhukiro nk’umuntu wakoreye igihugu, nyuma y’ibyumweru bibiri yiciwe muri gereza ya Mpimba mu Burundi, kw’itariki 30 z’ukwa gatatu 2016, aho yari yarafungiwe rwihishwa kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri 2015.
Akigezwa mu Rwanda kw’itariki 5 z’ukwa kane, umuryango we wasabye leta y’u Rwanda ko yamukorera ibyo bizamini kugirango hagaragazwe icyamwishwe. Mu gihe u Burundi bukekwa kigira uruhare mu rupfu rwa Bihozagara bwabanje kwanga gutanga umurambo we ngo keretse umuryango we ubanje gusinyira ko Bihozagara yapfuye urupfu rusanzwe.
Ariko nyuma y’igitutu cy’u Rwanda n’amahanga bemera kurekura umurambo ntagusinyisha umuryango we kubayeho.
Uvugira umuryango wa Bihozagara , Eugene Murigande yagize ati, “Icyo leta yacu yakoze kugeza ubu n’iryo tangiriro.” Ntacyo yabivuzeho byinshi ariko yagize ati, “leta irimo kuduha imfashanyo ikwiye.”
Umurambo wa Bihozagara ukigezwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe
Umurambo wa Bihozagara uzashyingurwa ku wa gatanu kuva saa tatu guhera murugo rwa Bihozagara muri Kibagabaga, basengere kuri Saint Ethienne mu Biryogo, Nyamirambo. Nyuma gushyingura ni mu irimbi rya rya Rusororo saa cyenda.
Umwanditsi wacu