Kuwa 17 Mata, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abakozi , abarwayi n’abahungiye mu bitaro bya CARAES-Ndera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Brig Gen Rugumya Gacinya yavuze ko uburozi budakorera ubwinshi, kandi ko niyo yaba umuntu umwe usigaranye ingengabitekerezo ya Jenoside hagomba gukoreshwa imbaraga mu kuyirandura kugeza ubwo izaba itakirangwa mu gihugu.
Perezida wa IBUKA, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yatangaje ko kwibuka bifasha abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda guha agaciro inzirakarengane zayiguyemo, bikanatanga icyizere cyo kumva ko Jenoside itazongera ukundi.
Gusa avuga ko mu gihe abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bafashwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka byababera binyuze mu kumva ubutumwa buhatangirwa.
Yagize ati “Ni umuti no kuri babandi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko iyo tuje tukaganira ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, tukavuga ingaruka mbi zatewe n’iyo ngengabitekerezo, n’uwari uyifite akumva neza ijambo ryiza rimuvura, icyo gihe biba bibaye umuti.”
Akomeza ko avuga ko uko abo bantu berekwa ingaruka zayo bibafasha kumva ko inzira bagiyemo atari inzira yubaka ubuzima, bakava mu bitekerezo biganisha ku rupfu, bakajya mu murongo w’ubuzima.
Abashyitsi bakuru bari bitabiriye uyu muhango
Inzego z’umutekano zitangaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside kuri ubu yigaragariza mu magambo avugwa, ariko ko hari ingamba zitandukanye zo kuyikumira no kuyitahura ngo izacike burundu.
Mu cyumweru cyo Kwibuka hatawe muri yombi abantu bagera kuri 40 bakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umwanditsi wacu