Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryareze Uganda kuba yarakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa bitandukanye mu mikino ibiri Uganda yasezereyemo u Rwanda mu bakinnyi batarengeje imyaka 20.
Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda y’abatarengeje imyaka 20 yasezereye iy’u Rwanda ku giteranyo cy’ibitego 3-2 nyuma y’aho amakipe yombi anganyirije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda nyuma u Rwanda rugatsindwa na Uganda ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Uganda.
Nyuma yo gusezererwa na Uganda Hippos, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mata 2016, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyikirije Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ikirego rishinja Uganda kuba yarakinishije umukinnnyi ufite ibyangombwa bidahuye.
Nkuko Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Degaule, yabibwiye Inyarwanda.com mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mata 2016, FERWAFA yashyikirije Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika ikirego ku mukinnyi witwa Aheebwa James waba warakinishijwe afite ibyangombwa bidahuye.
Nzamwita yagize ati “ Ubundi hari itegeko rya CAF rivuga ko abakinnyi bakinira amakipe y’abatarengeje imyaka 20, ibyangombwa byabo byo muri CAF bigomba kuba bisa n’ibiri kuri `passeport’ ; hari umwe twasanze rero bidahuye na mba haba amatariki n’ukwezi ndetse n’imyaka, ibiri kuri passeport ntaho bihuriye rwose n’ibyangombwa bye biri muri muri CAF’’
Nzamwita yakomeje agira ati “ Twebwe rero nk’abantu bakunze kugirwaho ingaruka n’ayo mategeko , twaravuze tuti `reka natwe tujye turega rimwe na rimwe turebe niba hari icyo byatanga’’.
Degaule yavuze ko uyu mukinnyi batanzeho ikirego ari uwitwa James Ahebwa umunyezamu wari urinze izamu ku mukino wo kwishyura u Rwanda rwatsinzwemo ibitego 2-1 na Uganda ndetse akaba yari yinjiye mu kibuga asimbuye Saidi Keni wahawe ikarita itukura mu gice cya kabiri ku mukino ubanza wabereye mu Rwanda.
Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Degaule
Perezida wa FERWAFA kandi yavuze ko batanze iki kirego bagiherekeresheje amadolari 2000 bazasubizwa mu gihe FERWAFA izaba itsinze iki kirego.
Mu gihe u Rwanda rwaba rutsinze iki kirego, Uganda yahita isezererwa u Rwanda rukazahura na Misiri yagombaga guhura na Uganda bahatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia.