• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»FERWAFA yareze Uganda muri CAF

FERWAFA yareze Uganda muri CAF

Ubwanditsi 27 Apr 2016 Mu Mahanga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryareze Uganda kuba yarakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa bitandukanye mu mikino ibiri Uganda yasezereyemo u Rwanda mu bakinnyi batarengeje imyaka 20.

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda y’abatarengeje imyaka 20 yasezereye iy’u Rwanda ku giteranyo cy’ibitego 3-2 nyuma y’aho amakipe yombi anganyirije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda nyuma u Rwanda rugatsindwa na Uganda ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Uganda.

Nyuma yo gusezererwa na Uganda Hippos, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mata 2016, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyikirije Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ikirego rishinja Uganda kuba yarakinishije umukinnnyi ufite ibyangombwa bidahuye.

Nkuko Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Degaule, yabibwiye Inyarwanda.com mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mata 2016, FERWAFA yashyikirije Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika ikirego ku mukinnyi witwa Aheebwa James waba warakinishijwe afite ibyangombwa bidahuye.

Nzamwita yagize ati “ Ubundi hari itegeko rya CAF rivuga ko abakinnyi bakinira amakipe y’abatarengeje imyaka 20, ibyangombwa byabo byo muri CAF bigomba kuba bisa n’ibiri kuri `passeport’ ; hari umwe twasanze rero bidahuye na mba haba amatariki n’ukwezi ndetse n’imyaka, ibiri kuri passeport ntaho bihuriye rwose n’ibyangombwa bye biri muri muri CAF’’

Nzamwita yakomeje agira ati “ Twebwe rero nk’abantu bakunze kugirwaho ingaruka n’ayo mategeko , twaravuze tuti `reka natwe tujye turega rimwe na rimwe turebe niba hari icyo byatanga’’.

Degaule yavuze ko uyu mukinnyi batanzeho ikirego ari uwitwa James Ahebwa umunyezamu wari urinze izamu ku mukino wo kwishyura u Rwanda rwatsinzwemo ibitego 2-1 na Uganda ndetse akaba yari yinjiye mu kibuga asimbuye Saidi Keni wahawe ikarita itukura mu gice cya kabiri ku mukino ubanza wabereye mu Rwanda.

-2730.jpg

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Degaule

Perezida wa FERWAFA kandi yavuze ko batanze iki kirego bagiherekeresheje amadolari 2000 bazasubizwa mu gihe FERWAFA izaba itsinze iki kirego.

Mu gihe u Rwanda rwaba rutsinze iki kirego, Uganda yahita isezererwa u Rwanda rukazahura na Misiri yagombaga guhura na Uganda bahatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia.

2016-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

RUSHYASHYA 28 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League
Amakuru

Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League

Ubwanditsi 03 Nov 2022
Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz
Mu Rwanda

Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Ubwanditsi 23 Aug 2017
Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi
IMIKINO

Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi

Ubwanditsi 17 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru