Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas yabwiye abatuye mu karere ka Nyabihu ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, bityo abasaba kugira uruhare mu kuwubungabunga.
Ibi yabibakanguriwe ku itariki 27 Mata mu nama we n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye bagiranye n’abaturage bo mu mirenge ya Jomba, Muringa, Rurembo, Rambura, na Karago.
Mukandasira yabwiye abo baturage ko umutekano muri rusange wifashe neza, ariko abasaba kutirara; ahubwo bagakomeza kugira uruhare mu kuwubungabunga, kandi bagaha inzego zibishinzwe amakuru yatuma hakumirwa ikintu gishobora kuwuhungabanya.
Yababwiye ati:”Umutekano uhatse byose kubera ko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuhaba. Polisi nti yabona umupolisi ishyira kuri buri rugo. Ni yo mpamvu uruhare rwa buri wese ari ngombwa kugira ngo dufatanye kuwusigasira.”
Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta nk’umuganda ngarukakwezi, no gukora amarondo neza kugira ngo babashe kuburizamo ibikorwa bishobora guhungabanya ituze ryabo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare yabwiye abo baturage ati:”Buri wese akwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kubera ko ingaruka z’ihungabana ryawo zigera ku bantu batari bake. Murasabwa kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira ituze ryanyu ndetse n’iry’abandi muri rusange.”
Yagize ati:”Kudakora neza amarondo ni uguha icyuho umuntu ushaka gukora ibyaha. Mukwiye kuyakora neza, kandi nimugira umuntu mubona mu midugudu yanyu mukamugiraho amakenga, mujye mubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zikurikirane ibye mu maguru mashya.”
ACP Mutezintare yakomeje abwira abo baturage ati:”Mukora ibikorwa bibateza imbere kubera ko mu gihugu hari umutekano usesuye. Murasabwa kudahishira umuntu ushaka kuwuhungabanya; kabone niyo yaba ari umuvandimwe cyangwa inshuti yanyu kubera ko ubikoze aba abaye umufatanyacyaha. ”
Yasoje abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma bikumirwa, kandi yatuma hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.
Abandi babakanguriye kwirinda ikibi no kugira uruhare mu kukirwanya harimo Umuyobozi w’Ingabo muri iyi ntara, Maj. Gen. Mubaraka Muganga, n’umuyobozi w’aka karere, Uwanzwenuwe Theoneste.
RNP